Guterana amagambo hagati y’u Rwanda na DR Congo mu kanama k’umutekano ka ONU

I New York muri Amerika, intumwa ya DR Congo muri ONU ubwo yasubizaga ibivuzwe na mugenzi we w’u Rwanda, yavuze ko “umwuka [mubi] mubona hano” ari na ko bimeze mu karere.

Aho hari mu nama y’ibihugu bigize akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi yateranye kuwa gatatu kaganira ku kibazo cya DR Congo aho abahagarariye ibihugu byabo batanze ibitekerezo ku buryo babibona n’igisubizo gishoboka kuri iyi ntambara.

Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU kagizwe n’ibihugu 15 ariko bitanu bikomeye kandi bigahoramo bikagira imbaraga mu gutuma hari umwanzuro uwo ari wo wose gafata.

Aka kanama gashobora gusaba impande zishyamiranye gukemura ibibazo byazo mu mahoro, gashobora gufata ibihano, cyangwa kakemeza ikoreshwa ry’imbaraga mu kugarura amahoro.

Ni rwo rwego rwo hejuru ku isi amakimbirane ashobora kuganirirwamo no gufatwaho imyanzuro.

Intumwa z’u Rwanda na Congo zavuze iki?

Nk’uko byari byitezwe muri iyi nama yari iyobowe n’intumwa y’Ubuyapani, abahagarariye ibi bihugu bakoresheje amagambo akomeye yo gushinjanya gukorana n’imitwe ya M23 na FDLR kuri buri ruhande.

Zénon Mukongo wari uhagarariye DR Congo, yibanze ku gushinja u Rwanda amakuba ari mu gihugu cye rufasha M23 no gusaba ko rufatirwa ibihano n’aka kanama ka ONU.

Yavuze ko mu mirwano muri Congo ingabo z’u Rwanda “zikoresha intwaro zigezweho”. Ati: “Aka kanama gakwiye kurenga intera yo kudahana kagafatira ibihano u Rwanda kubera ibyaha byarwo”.

Mukongo yavuze ko Congo yifuza “gukemura ibibazo no kugera ku mahoro arambye” biciye no mu nzira za dipolomasi, ariko ko “ingabo z’u Rwanda na M23 bigomba kuva muri RD Congo nta mananiza”, asaba ako kanama gutegeka M23 gushyira intwaro hasi.

Mukongo kandi yashimye ko ingabo za SADC zoherejwe muri Congo, abyita “ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika”, anasaba aka kanama ko izo ngabo za SADC zahabwa inkunga ifatika.

Ernest Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda yanenze ko kugeza hagati mu mwaka ushize ONU yari imaze gukoresha miliyari 24$ ku butumwa bwa MONUSCO bwo kugarura amahoro muri Congo “nyamara ibintu byarushijeho kumera nabi”, n’imitwe yitwaje intwaro ikagera kuri 250.

Rwamucyo yavuze ko “imvugo z’urwango no gushaka kumaraho Abatutsi b’Abanyecongo byafashe indi ntera umuryango mpuzamahanga ureberera”. Ati: “Umuryango mpuzamahanga ntugomba kureberera jenoside irimo gututumba ku Batutsi bo muri Congo.”

Yavuze ko ibi bikomeza gutuma abantu ibihumbi amagana bahungira mu bihugu bituranyi, birimo n’u Rwanda. Ati: “Umuhate wose uzirengagiza kurengera uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanyecongo n’abandi bavuga Ikinyarwanda [muri Congo] ntabwo uzagera ku musaruro urambye.”

Rwamucyo yashinje ingabo za Congo (FARDC) gufatanya mu mirwano n’umutwe wa FDLR urwanya Kigali, avuga ko ibi bigomba guhagarara kandi FDLR ikamburwa intwaro igacyurwa mu Rwanda.

Ahawe ijambo ku nshuro ya kabiri, Zénon Mukongo yibajije impamvu u Rwanda – ku bwe – ruri muri Congo kurengera Abatutsi b’Abanyecongo, mu gihe ngo n’i Burundi hari Abatutsi. Ati: “Ibyo muri Congo ni ikibazo cy’imbere mu gihugu. Nimugume iwanyu.”

Mukongo yongeraho ko umutwe wa FDLR uvugwa n’u Rwanda ari “umukino u Rwanda rukina”.

Intumwa z’ibindi bihugu zavuze iki?

Muri rusange, abahagarariye ibihugu bavuze ko intambara yo muri Congo n’ibibazo bihari bidashobora gukemurwa n’imbaraga za gisirikare, basaba ko habaho kuganira kw’abo bireba bose, ndetse benshi bashimye umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola wo guhuza abategetsi b’u Rwanda na DR Congo.

Uhagarariye Ubufaransa yamaganye ibitero bya M23 no kuba u Rwanda rufasha uwo mutwe, avuga ko bikwiye guhagarara nta yandi mananiza. Avuga ko ikoreshwa ku butaka bwa Congo ry’intwaro zigezweho zirasa indege ari “umurongo wundi warenzwe”.

Intumwa y’Ubushinwa yatangaje ko iki gihugu gitewe impungenge n’uburyo ibintu birimo kumera nabi, ashimangira akamaro k’ibiganiro mu kurangiza aya makimbirane, ashimira umuhate wa Angola, ndetse asaba ko ONU yakurikiza inzira “y’ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika”.

Robert Wood wari uhagarariye Leta Zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko ONU igomba kuvugana “aka kanya” na leta y’u Rwanda “ku nzego zo hejuru cyane” ku byo ruregwaho gufasha M23. Uyu yavuze kandi ko ONU igomba “kongera gusuzuma kwizerwa k’uRwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro”.

Wood yavuze ko FDLR ari ikibazo gikomeje ku baturage ba Congo “kandi ni ikibazo ku mutekano w’u Rwanda kigomba gukemurwa”. Yavuze ko hari impungenge ku bushobozi bw’ingabo na polisi bya Congo bwo kuziba icyuho cy’umutekano, cyane cyane mu gihe ibintu bigenda bimera nabi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Intumwa y’Uburusiya yagaragaje impungenge z’uko ibintu bigenda bimera nabi, kandi ko umutwe wa M23 ugomba guhagarika imirwano. Yavuze ko gukemura amakimbirane muri Congo “biri mu nyungu z’ibihugu by’akarere kose k’ibiyaga bigari”. Yongeraho ati: “Gusa, ibisubizo bya politike ni byo gusa byatuma haboneka amahoro arambye.”

Aka kanama ka ONU kateranye kuwa gatatu nta mwanzuro kafashe ku ntambara irimo kuba mu burasirazuba bwa Congo.

BBC