Abavumira FDLR ku gahera nibatuurure ntacyo ibatwaye

    Muri iyi minsi mike ishize kuva aho FDLR igabiye igitero kun gabo za Kagame ku Gisenyi mu mvugo ityaye, ndetse isa naho iherekejwe n’akababaro, abantu benshi barwanya ubutegetsi bwa Kagame bahagurukanye n’imizi maze imyambi y’amagambo yabo y’urucantege yose bayerekeza kuri FDLR biranyobera. Ibyo rero byatumye nsubiza amaso inyuma nibaza ku bibazo bikurikira:

    1. Hashize imyaka irenga 15 nibura FDLR irwana n’inkotanyi umunsi ku munsi nta gahenge. No mu myaka icumi ishize ngo itavugwa sibyo kuko yari k’urugamba irwana n’ingabo za Kongo zifatanije n’inkotanyi ndetse na loni n’ibihugu bikomeye ntibyayoroheye. Muri icyo gihe cyose abayivuma ubu bayifashije iki gituma noneho bayagaye nkaho yaba yabatabye mu nama. Hari abayisanze mu mashyamba yiberamo se noneho bakayigezaho gahunda z’ibikorwa bafatanya none ubu ikaba yabahemukiye. Niba nta nkunga mwayiteye mukaba mutayibamo mubabajwe n’iki ko nta muturage yishe ikaba yarwanye nabo basanzwe barwana murashya mwarura iki koko?
    2. Ngo FDRL yarahubutse mbese abavuga ko yahubutse babihera ku ngengabihe bari bahanye noneho ikaba itarubahirijwe.Ngo nisange opozisiyo na sosiyete sivile.Iyo opozisiyo na sosiyete sivile ni ibihe? Byo se bihagaze he bihagaze bite ? FDRL ni ishyaka politico- militaire kuva yavuka kugeza ubu.None se ubu isenye ibyo yubatse ikanabirwanirira mu gihe cy’imyaka 15 maze ibasange mwebwe bande? Nimutobore muvuge muve mu matamatama.Mbese kuki ubu ariho FDLR ibazwa kuvuga ku mugaragaro umutwe wa politiki ukora nayo kandi yaramye ari muvoma politico militaire.
    3. Ngo FDRL igiye gutuma muri iki gihe Kagame amerewe nabi ashobora kubona ibisobanuro ku ntambara ahora ashoza muri Kongo Ibyo bisobanuro azabisabwa nande ryari? Harya igihe arwanirayo na Museveni inshuro eshatu zose ni FDRL yarwanaga nayo? Igihe se arwanya Kabila Père akanamwica ni ukubera FDLR yabagoreweho? Iyo ntambara se yarangiye ite? Hari icyo we na Museveni byabatwaye se? Ngo amerewe nabi?
    4. Amerwe nabi se ate ? Suzan Rice, Clinton, Warren na ba Jendayi n’ibindi bisahiranda se ntibakiriho ? Lynda Chalker na Tony Blair se hari aho bagiye? Bya bisambo bafatanyije bahura buri mwaka ngo nibo bajyaname be hari aho byagiye ntibigihari? Nimureke rero abafite uburyo bwo gusanga Kagame mu ndiri ye babikore. Nta mpamvu yo kugira ipfunwe ndetse njye nifuza ko FDLR yaba intangamuganzanyo aya magambo twirirwamo agasigara inyuma ya Huye.
    5. Ngo FDLR igiye kwongera kumarisha baturage. Harya abashiriye i Kibeho bazize ko FDLR yari iriho? Abatabarika bafungirwa ubusa mu magereza bagapfiramo bazira FDLR? Abicwa n’inzara bazira FDLR.? Abanyamakuru n’abanyapolitiki bicwa ubutitsa barazira FDLR? Nyamwasa na Rudasingwa barazira FDLR? Abo baturage tuvugira aho tuzi koko uko babayeho noneho FDLR ikaba igiye kubavana amata mu kanwa? Rero maye ngo ntibashonje ahubwo ngo bazira kutamenya gutegura indyo yuzuye bakoresheje impungure n’ibitiritiri.
    6. Va ku giti dore umuntu.Turarwana n’ikinyabubasha gifite imitwe myinshi n’ibihimba binyuranye n’imirizo itabarika ndetse n’amatwi maremare nimworohere rero abashoboye kugira gato bakora aho kubatwama dusa naho tubibasira. Buri wese nakore ibimureba ku itabaro duhuriyeho, amagambo tuyarekere beneyo. Abashaka kujya gukorera politiki mu gihugu mubareke bagende bagerageze, abakoresha umwuga w’ubunyamakuru barwanya ikibi n’akarengane tububahe tubahe amahoro. Abandika mu mazina y’amatirano ariko bagamije icyiza tubahe amahoro maze twese imbaraga tuzikoreshe tuvanaho igitera agahinda n’ubuhunzi mu banyarwanda.

    Théobald Rwaka

    Comments are closed.