Abadage 3 bafite inkomoko mu Rwanda batawe muri yombi mu Budage baregwa gukorana na FDLR

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associted Press aturuka i Berlin mu Budage aravuga ko abadage 3 bafite inkomoko mu Rwanda batawe muri yombi. Umushinjacyaha mu gihugu cy’u Budage yatangaje ko abo bagabo 3 batawe muri yombi bacyekwaho kuba abanyamuryango ba FDLR.

Bernard T., 49, Felicien B., 43, and Jean Bosco U., 66, nibo batawe muri yombi ariko ntabwo amazina yabo yandi yatangajwe n’ubushinjacyaha nk’uko amategeko y’u Budage abiteganya.

Mu byo ngo baregwa ngo hamo kuba bari bagize igice cya FDLR gikorera mu Budage  ngo hari ibikorwa bya propaganda bakoze mu mwaka wa 2011 nyuma y’ifatwa mu 2009 rya Ignace Murwanashyaka, Straton Musoni n’ifatwa rya Callixte Mbarushimana (waje kurekurwa) mu 2010. Ngo hari abandi bagera kuri 11 barimo gukorwaho iperereza mu gihugu cy’u Budage kubera gukorana na FDLR.

Ubwanditsi