Général Rommel arasubiza Marc Matabaro, Padiri Thomas na Nkusi

Bavandimwe kandi bene data dusangiye byinshi byiza,

Maze iminsi nsoma inyandiko zanyu nyinshi, zikubiyemo ibibazo, ibitekerezo n’ amatwara akomeye cyane yerekeranye n’ ibitero byaba byaragabwe na FDLR cyangwa se biyitirirwa.
Nagira ngo mpere ku nyandiko ya Padiri Tomas, abanyarwanda benshi bakunze kwemera no kwizera kubera ubushishozi bwe buhanitse.
Gusa, mu nyandiko ye iherutse, aho yibasiriye FDLR, agasya atanzitse, ni uburenganzira bwe, kuko muri demokarasi ni ko bigenda, ntawe ugomba kuniganwa ijambo.

Icyo namubwira ni ikintu kimwe gusa : Kuba ari Padiri, akaba yarize Théologie na Philosophie, akarangiriza ku mategeko(droit), ni byiza, ariko muri ayo masomo yose, nta ya Gisilikali akubiyemo.
Bityo rero, ngasaba Padirri Thomas kubanza gushishoza, mbere yuko yandika inyandiko ikalishye nkiriya, aho yitirira abana beza ba FDLR ibyaha byakozwe muri 1994 ,amahanga yose yiyemeje gukulikirana, kandi bazwi neza, uretse gutwika inzu ugahishyira umwotsi, ntibikwiye ku muntu wihaye Imana.
Nzi neza ko Padiri Thomasa atigeze ahunga Urwanda muri 94, kuko yari ku Nyundo, za Kabgayi na Nyakibanda, bityo, ntiyashoboye kumenya akababaro gakabije abana ba FDLR bahuye nako icyo gihe, dore ko bari bafite imyaka , hagati y’ ibili ,n’umunani.

Kubita abicanyi kabuhariwe, ni urukozasoni, igihe bivuzwe n’ umuntu wihaye Imana, uzirikana ko Kiliziya itwigisha kudashinja mugenzi wawe icyaha utahagazeho.
Ikindi , Padiri Thomasa azi neza ibyabereye i Gakurazo ku ntama z’ Imana, ibyabereye i Kibeho muri 1995, kimwe n’ izindi ntama z’Ilmana n’abanyarwanda bishwe, kuko yari mu Rwanda.
Siniriwe mvuga andi mahano yakozwe mu gihugu hose, kuko Padiri ubwe yabikomojeho kenshi mu nyandiko ze ku buryo bugaragara, n’ ubuhanga buhanitse kandi bugenekereje
Nkaba rero namusaba gusubiza ubwenge ku gihe, igihe atunga agatoki kamwe abana ba FDLR, ajye amenya ko intoki enyi zisigaye nawe zishobora kuba zimutunzeho, kubera ukubogama kwe bikabije, bikubiye mu nyandiko ye yasohoye.
Nkaba musaba gukomeza kurwana urugamba yiyemeje, rwo kurengera abanyarwanda bose, atarobanuye, kandi anasabira abarengana bose, ariko ntiyivange mu bya Gisilikali, kuko ntaho yabyize.
FDLR nayo ntizivanga mu gutegura Misa kwe, Gutura igitambo cyangwa se mu Masakaramentu atanga, kuko ntaho FDLR yigeze ibyiga na gato.
Kubahana, kubabalirana, kutabeshyerana, kudaharabikana, nibyo biranga abantu barezwe.

Kuri Bwana Nkusi:

Nagira ngo nawe mushimire inyandiko ye, n’ akazi ka Gasutamo yakoze neza, no kuba azi neza akarere ka Kabuhanga , Busasamana, cyanzekuma n’ ahandi.
Ariko amenye neza ko kuba umukozi wa Gasutamo, bitandukanye cyane n’ imikorere ya Gisilikali.
Analyse akora, ni nziza, ariko ni iza Gisivile, ntaho zihuriye n’imikorere ya Gisilikali na gato.
Kwihandagaza rero akavuga amagambo yivuye inyuma, nkaho azi ibibera mu bwonko bw’ abayobozi ba FDLR, inzira bakoresha zose, aho banyura, aho ibilindiro byabo biri,aho bakura intwaro, ni ukwibeshya cyane, kuko iryo ni ibanga n’ ibango rya Gisilkali, ribareba ubwabo
Buri wese n’ imilimo ashinzwe, twese tukuzuzanya.

Azabaze abize ibya Gisilikali, bazamubwira ko:” Il faut attaquer l’ ennemi là où ce dernier s’ y attend le moins”
Ibi bivuze byinshi, sinshaka kubisobanura, abazi kumva bumvise.
Niba atabyemeye, azongere asome ibitabo bya Gisilikari, yisunge” débarquement de Normandie” uko yagenze, ndumva azasobanukirwa neza, aho kwiha rubanda.
Yego intambara yacu ntabwo ari intabara isanzwe(guerre classique ou conventionnelle), bitabujije ko byose byuzuzanya.

Kuri Bwana Matabaro:

Bwana Matabaro, nagira ngo ngushimire inyandiko yawe ikubiyemo ubwenge Kaminuza kandi buziguye.
Ubwitonzi bwawe, ukwicisha bugufi, ukugenekereza no gufata igihe ugatekereza, bizahore bikuranga igihe cyose.
Bitavuze ko FDLR yemeranya nawe ijana ku ijana ibyiyumviro byawe byose.
Abavuga ko tudatekereza, ko duhubuka, ko twibagirwa vuba, ibyo birabareba, inzika ziyo twimirije imbere.

Ku banyrwanda mwese:

Nagira ngo mbabwire ko abenshi bavugishijwe menshi n’ itangazo ry’ Umuvugizi wa FDLR.
Bamwe babyakiriye neza, abandi babifata nabi, kubera inyungu zabo, kuko abenshi batunzwe n’ imfashanyo basaba hirya hino, bitwaje imfubyi FDLR irengera, kandi batazi aho barambika urubavu.
Mwibuke ko izuba ribarasiraho, rikanabarengeraho, imvura y’ amahindu ikabacyikiraho, imibu , inzoka, n’ ibindi bibi byose mushobora kwiyumvisha bibaho, byose byarabagwiririye, ariko ntibacyitse intege.

Hashize igihe kirekire amahanga yose, areka ingabo za FPR zikabigabiza, zikahiga nk’ uhiga inkware, dore imyaka ishize irenga 18.
Ariko kubera urukundo n’ ubushake by’ Imana, ukwihangana kwabo bana,umurava n’urukundo bakunda urwababyaye, baracyariho, barahumeka neza, kandi bahagaze neza nk’ icuma cy’ inyundo.
Abibwira rero ko FDLR itakibaho, balibeshya cyane.
Abibwira ko bazatsemba FDLR kugeza ku wanyuma, balibeshya cyane.
FDLR yiyemeje kurwana ku mpunzi z’ abanyarwanda zirengana, zihigwa, kandi nta na rimwe izareka iyo nshingano kaminuza.
FDLR iharanira ukuli, amahoro, urukundo, ukwishyira ,ukizana kwa buri munyarwanda, natwe uhejwe ijambo.
FDLR si ingabo z’ akarere nkuko benshi bakunze ku bivuga babeshya.
FDLR ntiyifuza ko amaraso y’ abana b’ Urwanda yongera kumeneka ukundi.
Niyo mpamvu ihwiturira Kigali n’ agatsiko ka FPR kigaruriye umutungo wose w’ Urwanda, kakagulisha igihugu cyose izuba riva,kakicisha abanyarwanda inzara, kakabazanamo umwiryane, urwikekwe no kwishishyanya , umwana ntiyizere nyina, umugabo ntiyizere umugore we.
Ibyo bintu ntibikwiye kubaho mu gihe tugezemo.
FDLR izabirwanya yivuye inyuma, kugeza aho abana b’ Urwanda bose bahawe ijambo, bakiga kimwe, bagahinga ibyo bifuza, bagasarura aho bahinze, aho gukorera shiku agatsiko kamwe.
FDLR yifuza kandi iharanira ko abaturage babana mu ituze, kandi buri wese agatura aho yifuza, akarya icyo ashatse,agatunga itungo rimuboneye, nta gahato.
FDLR ntiyifuza guhohotera umuturage uwaliwe wese, kuko izi neza ko abenshi barenganyijwe na FPR.

Umwanzuro:

FDLR irasaba abanyarwanda bose, amoko yose, uturere twose, ibitsina byose, gushirika ubwoba, bakamagana igitugu, kwikubira, ikinyoma no kurenganya bya FPR.
FDLR irasaba abanyarwanda bose ko yifuza ko ishuli ari ryo soko y’ amajyambere nyakuri, bityo, ikaba iharanira ko buri mwana w’ Urwanda yakwiga nta nkomyi, nta robanura ribayeho.
FDLR irasaba abanyarwanda gukundana, kwiyunga, tukabana n’ abaturanyi bacu, aho Urwanda rwabaye kivumwa ku isi yose, kubera ubujura, kwiba amabuye y’ agaciro y’igihugu cyigenga cy’ abaturanyi no kugaba ibitero ku bavandimwe bacyo ubutitsa.
FDLR irasaba abanyarwanda kutivanga cyane mu bibazo bya Gisilikali, kuko abenshi bashishikajwe no kumenya imikorere y’izo ngabo, imigambi n’ imigabo yayo(stratégie militaire et leurs objectifs vitaux)
Ibijyanye na Gisilikali, niyo yonyine bireba, kuko ifite abahungu bazobereye mu mirwano, bize ibya Gisilikali ku buryo buhagije, musabwe kuiyizera rwose.
FDLR ikeneye icyizere cy’ abanyarwanda bose, ibitekerezo byanyu byiza byubaka, no kwunga ubumwe, byo ntego nyamukuru izatugeza ku nshingano twiyemeje.
Uwifuza kubaza, kubera amatsiko, azatwegere, tuzamwakirana ibakwe, ubwuzu n’ urukundo, uretse kwishyira ku ka rubanda.
Umuryango utagira ibanga, uba wasibanganye, ntiwigera ugira ubuvivi., nbukwiriye Urwanda, yo ntango sanango.
Tuzi ko abenshi barambiweubuhubzi, abandi igitugu, ubwicanyi bwa FPR, ariko muzatugaye guhera, ntimukatugaye gutinda, kuko natwe tuzi uko bibabaza.
Turabazirikana mwese, kandi inkunga yanyu mwese irakenewe igihe cyose, binyuze mu mucyo, nta mwiryane no gusebanya, kuko ari byo bituranga kuva twashinga umuryango wacu, uharanira inyungu zanyu mwese.
Twiyemeje kuzabigeraho, dukoresheje uburyo bwose bushoboka, ariko abanyarwanda bakabana mu mahoro n’ urukundo rutangwa n’ Uwiteka.
Inkunga yanyu yubaka irakenewe, ariko mu mucyo n’ ubwubahane.

Twese hamwe, tuzatsinda
Abishize hamwe, nta kibananira.
Muzagire Noheli nziza n’ umwaka muhire mwese mu rwababyaye.

Général Rommel

Kalisimbi, le 5 Ukubaza 2012

4 COMMENTS

  1. ariko wa mugabo we ninde wakwambitse iryo peti ?wiyita general ngo FPR yamaze igihugu ahubwo taha mu gihugu uze nawe dufatanye kucyubaka ntawuzaguseka.maze ureke kwiyita general w’ingabo zakoze amaraso y’inzirakarengane

  2. Ariko mwa bagabo mwe, ko mbona mutadusobanurira uyu Général Rommel ko benshi batamuzi kandi akaba ativuze? Mubwire abakunzi b’uru rubuga uwo ariwe n’icyo yaba akora. Murakoze.

  3. Jyeweho nifitiye amajanja nyatunga ku butaka ariko n’abahagaze ku maguru abiri nka padiri impanuro batanga nkazubaha.
    Reka twemere ko wanze gusesa amakuru ngo batayasesengura ugaseserezwa.
    Ariko nta n’ubwo unagerageje ngo wiyorosoreho igisebo cy’ubugambanyi fdrl yiyambitse bose babireba?
    Iyo urudori rumwe rutunze ku muntu hari izindi eshatu gusa zihinnye zireba mu cyerekezo kinyuranye kuko kuko igikumwe gisanzwe kidahinira hamwe n’izindi!
    Ntabwo ari enye rero kandi na zo utunze agatoki ku ruhande rw’ibumoso akaboko gatambitse imbere yawe nta na rumwe rusigara rukwiyerekejeho. Padiri rero mureke, Munyangaju we ndabona ko yakwemeje.
    Ariko nemera ko abana b’urwanda badakwiye kuregwa ibibi byakozwe bagitaguza, kandi n’ababikoze bakiriho nabo ni abanyarwanda kwitwaza ko ngo “baba bagamije gukomereza jenocide aho bari bagejeje” bishobora kuba ari igikangisho gikoreshwa n’abatsimbaraye ku butegetsi ngo baheze abo badashaka gusangira nabo.
    Ingabo zirakabaho ariko ziba nziza iyo zitarwanye ngo zisenye znasewe amaraso ahubwo zikagaragaza igitinyiro gusa.
    Ingero zirahari: nka Afurika y’epfo ntizigeze zikocorana kandi ubu zaravanze ni amahoro.
    No muri Kongo igihe zari zitaravangura byari amahoro.
    Ese ni mpamvu ki Kagame azi kuvanga abanyekongo akavangura abanyarwanda, abo yita interahamwe kuki atareka ngo baze mu rwababyaye bemye, cyane cyane ko we ubwe yivugira ko nta mbaraga bamurusha?
    Igihe kirageze ngo dusubize ibirenge ku butaka ni kwo gushyira mu gaciro.

Comments are closed.