AHANDI INZEGO ZIRAKORA

Perezida Macky Sall

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga mu gihugu cya Senegali rwaraye rufashe icyemezo gifite agaciro gakomeye kandi kizahora cyibukwa ku mateka ya kiriya gihugu ndetse no muri Afurika yose. Urwo rukiko rwahagaritse amanyanga Perezida Macky Sall yarimo gukora agamije kwigizayo amatora y’uzamusimbura. Ayo matora yarateganijwe muri uku kwezi, tariki ya 25 Gashyantare, akaba yarayimuriye ku ya 15 Ukuboza 2024. Ni ukuvuga ko yashakaga kongeraho amezi 10 nyuma ya mandats ebyiri agiye gusoza.

Icyo kibazo cyateje imyigaragambyo ya rurangiza ku buryo buri wese yibazaga aho kiriya gihugu kigana. Byari bibabaje cyane kubona ahantu hafatwaga nk’intangarugero ya demokarasi muri Afurika havugwa amanyanga nk’ayo ngayo. Abadepite mu nteko ishinga amategeko barahanganye mu mahane menshi bigezaho bamwe basohorwa ku ngufu z’abashinzwe inzego z’umutekano.

Urwego rwari rutegerejwe kugirango ayo manyanga ateshwe agaciro ni urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga, rukaba rwarafashe umwanzuro uvuguruza Perezida Macky Sall . Birashoboka ko amatora yarateganijwe ku ya 25 Gashyantare azigizwa inyuma ho gato kuko imyiteguro nayo ikenewe ariko umunsi Macky Sall agomba kuva ku butegetsi, tariki ya 2 Mata 2024, wagombye kubahirizwa.

Ibi byari bikwiye kutubera isomo. Mu Rwanda nta rwego tugira rushobora kuvuguruza icyemezo Perezida Kagame yaba yafashe. Mwibuke ko muri 2015, nyuma ya mandats ebyiri z’imyaka 7, Kagame yakoresheje inteko ishinga amategeko ahindura itegekonshinga ryamubuzaga mandat ya gatatu. Ubu dufite itegekonshinga ryamuhaye mandat y’imyaka 7 ndetse rimuha n’ubushobozi bwo kwiyamamariza izindi mandats guhera uyu mwaka. Ibintu biteye isoni n’agahinda.