Addis-Abeba: Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi ntibasuhuzanyije!

Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024, i Addis-Abeba, umurwa mukuru wa Etiyopiya, hateraniye inama idasanzwe igamije kuganira ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyi nama, yabereye mu cyumba Julius Nyerere cyo mu nyubako y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahuje abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri ako karere.

Perezida wa Angola, João Lourenço, ni we wari uyoboye iyi nama, akaba yari yaratoranyijwe n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza mu kugerageza kugabanya umwuka mubi uri mu burasirazuba bwa RDC. Uyu mubonano udasanzwe wari witabiriwe n’abayobozi barimo Félix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda, batumiwe na mugenzi wabo João Lourenço kugira ngo baganire ku nzira zishoboka zo kugarura amahoro n’umutekano muri ako gace.

Muri iyi nama, hari hategerejwe abakuru b’ibihugu 10 ariko 6 gusa muri bo nabo bari bahari; aba barimo Joao Lourenco (umuyobozi w’inama), Felix Antoine Tshisekedi, William Ruto (Kenya), Paul Kagame (Rwanda), na Cyril Ramaphosa (Afurika y’Epfo). Ibindi bihugu byari bihagarariwe n’abayobozi bandi bakuru.

Mu ijambo rye ry’ibanze, Perezida João Lourenço yagaragaje ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo kongera gushimangira umuhate wo kugarura amahoro mu karere, ashingiye ku kugarura ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda nyuma y’uko umutekano muke wakajije umurego ndetse n’ingaruka z’ibibazo by’ubuzima bubi n’ubukungu ku baturage ba Congo zikaba ziteye inkeke.

Perezida Lourenço yavuze ko intego y’iyi nama ari “kuzirikana hamwe uburyo bwo guhagarika intambara hagati ya RDC n’umutwe wa M23 no gushakisha uburyo bw’ibanze bushoboka bwo kuganira hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi, u Rwanda na RDC, kubera ko ibintu bikomeje kuba bibi kandi hari impungenge z’uko byakwira no mu tundi turere twa EAC na SADC”.

Inama yarakomeje mu muhezo, aho biteganyijwe ko buri wese mu bayitabiriye yagombaga kugira icyo avuga, by’umwihariko Perezida Félix Tshisekedi. Mu gutangira inama, abakuru b’ibihugu by’U Rwanda na Congo ntibaramukanyije ndetse nta n’ifoto y’urwibutso yafashwe, ibi bikaba byagaragaje umwuka w’ubushyamirane uri hagati y’ibihugu byombi. Biteganyijwe ko inama izasozwa n’itangazo risoza.

Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo na João Lourenço wa Angola bagiranye ibiganiro mbere y’iyi nama