Ku itariki ya 13 Gashyantare 2024, Intumwa Ihoraho ya Repubulika y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yashyikirije Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ibaruwa yanditswe na Nyakubahwa Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga bw’u Rwanda. Iyi baruwa yari igenewe Ambasaderi Carolyn Rodrigues-Birkett, mu mirimo ye nka Perezida w’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye. Muri iyi baruwa, u Rwanda rwagaragaje impungenge zikomeye rwatewe n’ibyatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa by’amahoro, Bwana Jean-Pierre Lacroix, ku bijyanye n’ubufasha bw’ibikoresho n’ubumenyi bwo mu rwego rw’ibikorwa uyu muryango ugomba gutanga ku butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SADC) buzwi nka SAMIDRC.
Bwana Lacroix, mu nama yagiranye na General DYAKOPU MONWABISI, umuyobozi w’ingabo za SAMIDRC, yashimangiye akamaro ko gukorana bya hafi mu gutera inkunga ingabo za Congo (FARDC) mu kurwanya “imitwe yitwaje intwaro” mu burasirazuba bwa Congo. U Rwanda rwagaragaje ko, n’ubwo rwakwemera inkunga y’Umuryango w’Abibumbye ku ngabo z’akarere igihe cyose iyo nkunga igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, SAMIDRC itari umutwe udafite aho ubogamiye muri iki kibazo.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko SAMIDRC ishyigikiye leta ya Congo mu buryo bwo kurwanya M23 n’indi mitwe ifatwa nk’iyitwaje intwaro, ibi bikaba bishobora gutera umutekano muke n’intugunda mu karere. Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko imikoranire ya SAMIDRC n’imitwe y’abarwanyi itari myiza ku mahoro n’umutekano mu karere.
U Rwanda rwashimangiye ko ibikorwa bya SAMIDRC, bifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro, byongera ibyago by’intambara ishingiye ku moko, aho imitwe nka FDLR n’indi yiyemeje kurwanya Abanyarwanda b’abatutsi muri Congo. U Rwanda rwasabye Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye kwitondera gutanga ubufasha bw’ibikoresho n’ubumenyi kuri uyu mutwe, kuko byatuma ibibazo birushaho kuba bibi.
Mu gusoza, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ubushake bwayo bwo gukomeza gukorana n’umuryango mpuzamahanga mu gushakira umuti uhamye ikibazo cy’intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye gukora ibishoboka byose mu gukumira no kurwanya ingaruka z’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’ibihugu bishyigikiye ibikorwa byo guhungabanya umutekano warwo n’uw’akarere muri rusange.
Abakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika bavuga ko iyi baruwa y’u Rwanda ari ukwiyambika ubusa ikaba yafatwa nka kimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye umutwe wa M23, izi mpungenge z’u Rwanda zikaba zishingiye ku gukorera M23 diplomasi no ku gukingira abasirikare barwo barimo gufasha M23 mu ntambara dore ko byemezwa na raporo nyinshi z’impuguke z’umuryango w’abibumbye. Mu nyandiko iherutse kuvugwa cyane mu itangazamakuru ONU yemeza ko ingabo z’u Rwanda zakoresheje igisasu cya misile kiraswa n’imodoka y’intambara y’umutamenwa zishaka guhanura drone ya MONUSCO ariko zirayihusha.