Alain Patrick Ndengera:Kwiyongeza mandat sicyo kibazo.

Netters,

Mu rugendo nkubutsemo mu Rwanda mu kuboza 2014 rwatumye ntekereza cyane kuri politiki ivugwa ku Rwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga nsanga abantu benshi bashyira priorité ahatariho bigatuma ibibazo nyabyo nyamukuru byakagombye kuba bihabwa umwanya wa mbere byibagirana. Mu by’ukuri ikibazo gihangayikishije u Rwanda uyu munsi gikwiye guhabwa umwanya wa mbere haba mu itangazamakuru cyangwa muri gahunda z’igihugu si limite ya mandat ya prezida nkuko benshi babivuga, si intambara ya Fdlr nkuko benshi babivuga ahubwo ni ikibazo cy’urubyiruko rumaze kungana na 70% y’abari munsi y’imyaka 30.

  1. Limite ya mandat ya prezida

Mu by’ukuri muri iyi minsi abantu bamwe bavuga ko ikibazo nyamukuru u Rwanda rufite ari ukumenya niba prezida Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’iyi mandat ya kabili cyangwa niba azareka hakiyamamaza undi. Twakwibaza tuti ese nibande bibaza iki kibazo mu banyarwanda baba mu Rwanda barenga miliyoni 11? Abo banyarwanda baba mu Rwanda abarenga 90% ibyo bya mandat ntacyo bibabwiye icyo bifuza cya mbere ni umutekano wabo, ni ugukora uturimo twabo ntawe ubateyeho intugunda, ni ukwohereza abana babo mu mashuri bakiga bagatera imbere, muri macye ni ugushaka amaramuko ya buri munsi hamwe n’imiryango yabo  mu mahoro asesuye. Kuri bo icyo bifuza ni umuprezida abaha uwo mutekano utuma bakomeza kwiteza imbere.

Mu banyapolitiki baba hanze niho usanga bashyushye cyane ngo limite ya mandat nicyo kibazo gikomeye cyugarije u Rwanda uyu munsi. Ese abo banyamashyaka ba opposition bangana iki? bahagarariye bande? Iyo ubirebye neza usanga abo banyapolitki batarenze ijana bose ubateranyije hamwe uko bibumbiye mu mashyaka 32 akorera hanze. Ikibaranga ni ukudakorera hamwe, ni ugucagagurana, ni ukurwanira imyanya aho hanze y’igihugu mu buhungiro, ni uguhimba amashyaka akura nk’imegeri uko bwije uko bucyeye, ni ukuterekana vision politiki yo gukosora ibyo banenga.

Ese bundi prezida w’u Rwanda avuze ko ataziyamamaza ni iki cyahinduka kuri politiki iriho uyu munsi? Nubundi mu Rwanda ishyaka rikomeye ni FPR niryo ryaguma ku butegetsi kandi politiki bakora uko byagenda kose ni continuité y’ibiriho ubu. Aha niho nibariza maturité politique yabo banyamashyaka aho iherereye. Ese programme politiki yabo ishingiye kurwanya umuntu umwe witwa Paul Kagame? Niba se ataribyo kuki batabona ko muri 2017 haba prezida Kagame cyangwa undi ntakizahinduka na kimwe kuri politiki iriho uyu munsi irangajwe imbere na moteur ya guverinoma ariyo FPR ? Ni ukureba hafi cyangwa ni ubuswa kamere cyangwa ni ubuswa karemano ? Iki kibazo cya mandat rero ntabwo ari priorité ku Rwanda kuko muri 2017 hazaba contuinité de la politique actuelle peu importe le dirigeant. None ikibazo ni ikihe ??  Ibisigaye ni ukurangaza abantu.

  1. Intambara ya FDLR

Iki kibazo cya Fdlr nacyo abantu bakunze kukivugaho byinshi nkaho ari ikibazo gikomeye kandi mu by’ukuri ari icyuka. Dore abo bantu bo muri Fdlr bamaze imyaka 20 mu mashyamba ya Congo bafite intwaro barayogoje kariya karere bazengereza abakongomani, ndetse barafashe bunyago impunzi z’abanyarwanda zirimo abagore n’abana bababuza gutaha mu Rwanda. Kuba baravuye mu Rwanda bakoze genocide y’abatutsi bituma nta mishyikirano ya politiki bashobora kugirana na leta hatabanjwe gufatwa abakoze amahano bose bari muri uwo mutwe uhereye ku bayobozi bawo bakomeye nka ba general Mudacumura Vital n’abandi bakarabye amaraso muri 94 ubu bakaba ngo aribyo bashaka kuzana impinduka mu Rwanda. Bagomba gushyikirizwa inkiko haba harimo abere bakarekurwa bagasubira mu buzima busanzwe, abakoze hasi bagashyikirizwa inkiko. Impamvu banga gutaha ni uko harimo abakoze amaraso bafata bugwate abo bandi bitwa ko bari abana muri 94 badafite ibyaha baregwa. Ese uwo Mudacumura yabemerera gutaha kandi azi ko ari wanted na ONU n’u Rwanda ? Uwo niwe ushaka imishyikirano harya ?? Utagera we ntagereranya !!!

Ngarutse kuri Fdlr aho navuze ko iki ibazo ari icyuka ni uko iki kibazo Fdlr ifite uyu munsi igifitanye na ONU itagifitanye n’u Rwanda. Nabibutsa ko mu kanama k’impuguke ka ONU bemeje ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu karere ka Congo Est yose uko yakabaye igomba guhashywa ikamburwa intwaro. Ninaho banashyizeho brigade d’intervention yo gukora ako kazi ikoresheje ingufu irimo ibihugu nka za Tanzania na South Africa. Ni muri urwo rwego rero za M23 zarwanyijwe zigatsindwa, ni muri urwo rwego na za Fdlr zigomba guhashywa kimwe na za Mayi Mayi n’indi mitwe yose y’ingabo yitwaje intwaro yayogoje kariya karere.

Iyo programme ntaho ireba u Rwanda ndetse n’u Rwanda ntirunagomba kwinjira Congo kurwanya Fdlr kuko ONU yashyizeho ingabo zibishinzwe. Iki kibazo rero ntabwo ari priorité nationale ku Rwanda ahubwo ni umutego mutindi uzashibukana loni niyo brigade d’intervention bakomeza guseta ibirenge mu kurangiza mission bahawe na conseil de securité. Ese mission bari bafite mbere mu gihe batangiraga guhashya imitwe yitwaje intwaro bahereye kuri M23 yaba yarahindutse hagati aha ??

  1. Ikibazo cy’urubyiruko

Mu by’ukuri njye ubwo mperuka mu Rwanda muri iyi décembre 2014, naritegereje nsanga ikibazo gikomeye kandi cyugarije u Rwanda uyu munsi ni ikibazo cy’urubyiruko. Nkurikije statistics zihari mu Rwanda uyu munsi urubyiruko ruri mnsi y’imyaka 30 rungana na 70%, kandi abantu bari munsi y’imyaka 50 bangana na 98%. Iyi shusho irakwereka ko mu myaka 20 iri imbere u Rwanda ruzaba rutuwe n’abarenga 80% batazi ibya genocide yo muri 94. Bivuze ko uko abo bana bategurwa uyu munsi ni nako bazubaka u Rwanda rwiza cyangwa rubi. Uyu munsi ibibazo nabonye mu rubyiruko nabishyira mu byiciro bitatu aribyo education, ubushomeri, no kurwanya ingengabitekerezo.

Urwo rubyiruko rw’u Rwanda rugomba guhabwa education inoze ku buryo bazajya barangiza amashuri bagashobora kwinjira ku isoko ry’akazi bakoresheje ubumenyi buhagije bakuye mu masomo. Ariko uyu munsi mu Rwanda usanga hamwe hari amashuri meza yigisha neza ndetse hakanasohokamo abana bazi ubwenge bakanakora akazi neza. Ariko bakanaba n’ikibazo cy’amashuri privé yabaye nka business aho abayobozi b’amashuri babwira mwarimu bati ha amanota abanyeshuri kuko nibo baguha umushahara muri minervale bishyura. Ibi nabibwiwe n’umwarimu wo muri kaminuza imwe privé yo mu Rwanda. Ibi rero bituma umunyeshuri arangiza akabona diplome ya université ariko mu by’ukuri yikoreye diplome itagira valeur.

Ku kibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko giterwa ahanini nicyo kibazo cyo hejuru aho bamwe mu banyeshuri babonye diplome zitagira valeur basanga kubona akazi bibagoye. Naho wabaha examen ngo bahatane ntibayitsinda kuko iyo gahunda yo kumenya ntayo bagize ahubwo baharaniye kugira diplome gusa. Uyu munyeshuri urangije uzamusaba kwihangira imirimo ahere hehe ntacyo azi mu by’ukuri ? Kwihangira imirimo bisaba igishoro, kubona igishoro bisaba kugana banki ngo ikugurize, kugirango banki ikuguriza bisaba ingwate, iyo ngwate uwo munyeshuri ntayo afite. Ni cercle vicieux y’ibibazo byiyongera ku mwenda w’ishuri yafashe agomba kwishyura. Abo bana bakeneye special attention ya leta.

Kuri njye kugira abashomeri bize benshi niyo bombe à retardement ku gihugu ndetse ni ncyo kibazo gikomereye uRwanda uyu munsi kandi kigomba gukemurwa vuba vuba. Kuko nkuko twabibonye mu bihugu by’iburayi na Amerika, urwo rubyiruko nkurwo nirwo abantu baba terroriste baheraho barecruta ngo bituritse cangwa bice abantu kuko baba barihebye barazinutswe ubuzima, no muri cas y’u Rwanda abo bana batagira akazi ninabo abashaka guteza umutekano mucye mu Rwanda bazanyuraho. Ndetse tutanibagiwe ko n’ingengabitekerezo mbi ishobora kubagezwaho kuko baba bafite umwanya mwinshi bicaye ntacyo bakora.

Bimwe mu bisubizo by’ibyo bibazo navuze haruhuru ni ugushyiraho ingamba zo gukora restructuration muri education ayo mashuri yose aroga abana yabaye business agafungwa. Niyo harangiza abanyeshuri bacye muri kaminuza ariko bakarangiza bazi neza ibyo bize banashobora kubikoresha kuri marché byaba ari byiza. Ikindi ni ugushyiraho programme ya mentorship yo gufasha urwo rubyiruko mu guhanga imirimo, bakabafasha gushing amashyirahamwe, bakabafasha gukora plan d’affaire no kubashakira inguzanyo muri banque bishingiwe na leta, ndetse no gukora suivi ihoraho ituma binjira sur le marché du travail. Ikindi bamwe mu bagaragaje ko bishoboye mu rubyiruko (kuko nabo barahari benshi) bakabafasha kwinjira mu masoko yo muri Est African community aho guhora bashakira mu Rwanda. Ikindi ni ukwongera amashuri y’imyuga urubyiruko rukiga mecanique, plomberie, éléctricité, menuiserie, etc. Amashuri ya kera nka za ETO akwiriye kubyutswa akanongerwa henshi mu gihugu.

Conclusion

Navuga ko abanyarwanda ubu ikibazo gikomeye bafiye uyu munsi si ukumenya niba prezida aziyongeza mandat, si nicyo kibazo cya Fdlr ahubwo ni iki kibazo cy’urubyiruko rumaze kurenga 70% by’abari munsi y’imyaka 30 kandi bakaba bakeneye imirimo, kwiga neza ngo bazashobore kwiteza imbere ndetse no guteza u Rwanda imbere. Bamwe muri uru rubyiruko ariko uyu munsi ubu binjiye muri marché, ubasanga muri poste de direction, ni aba cadre ndetse harimo nabashobora kwihangira imirimo bigacamo. Ariko leta ikeneye no gutera inkunga benshi mu bandi basigaye usanga batazi iyo bagana malgré ko baryamanye diplôme za kaminuza. Kuri njye nsanga iyi ariyo challenge nyamukuru uyu munsi u Rwanda rufite kurenza kurangaza abantu n’izo mandat n’izo za Fdlr zidapima ibiro icumi.

ALAIN PATRICK NDENGERA  a.k.a TITO KAYIJAMAHE (Libre penseur)