Kurasa FDLR byaba ari ikinamico cyangwa iturufu ya politiki?

Nyuma y’itangizwa ry’ibitero by’ingabo za Congo (FARDC) kuri FDLR haravugwa byinshi ndetse n’urujijo ni rwose cyane cyane ko Leta ya Congo yo isa nk’ishaka guheza MONUSCO muri iki gikorwa.

Amakuru ajyanye n’itangizwa ry’ibitero yatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Congo General Didier Etumba kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mutarama 2015, igihe yari mu karere ka Beni muri Kivu y’amajyaruguru, icyo gikorwa kikaba cyarahawe izina rya Sokola2.

Itangazwa ry’itangizwa ry’iki gikorwa ryaje hashize umunsi umwe gusa umutwe wa FDLR usohoye itangazo rivuga ko ugiye gukomeza ibikorwa byo gushyira intwaro hasi, mu bitenijwe mu minsi ya vuba mu itangazo FDLR yashyize ahagaragara hakaba havugwa amatariki ya 15 Gashyantare 2015 na 15 Werurwe 2015. Ariko FDLR inagaragaza inzitizi zirimo agasuzuguro no gufatwa nabi ku basirikare babo bashyize intwaro hasi, amagambo arimo iterabwoba y’abagomba gufatanya na FDLR mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi ndetse n’uko nta gikorwa ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ngo hafungurwe urubuga rwa politiki bityo FDLR ishobore gutaha mu Rwanda nk’umutwe wa politiki.

Umuvugizi wa FDLR, Bwana Laforge Fils Bazeye mu kiganiro yagiranye na Radio BBC Gahuza-Miryango ku wa gatanu tariki ya 30 Mutarama 2015, yatangaje ko FDLR nta gahunda ifite yo kurwana n’ingabo za Congo kuko yo yashyize intwaro hasi, ngo nibaraswa ntibazasubiza bazakiza amagara yabo gusa. N’ubwo hatangajwe ko ibitero byatangiye, Bwana Bazeye we yemeje ko aho ari ntawe wari wagatangira kuharasa uretse ko yemeje ko hari ibikorwa byatangiye mu minsi yashize byo kwibasira FDLR ariko bidafite ubukana.

Mu ntangiriro z’iki gikorwa gisa nk’ikihereranywe n’ubuyobozi bwa Congo hahise hazamo ikibazo cy’uwashinzwe kuyobora icyo gikorwa cyo kwambura FDLR intwaro ku ngufu ari we General Bruno Mandevu, uyu musirikare akaba aregwa ibyaha birenga 121 birimo gufata abagore ku ngufu, iyicarubozo, ubwicanyi n’ibindi.

Ibi bikaba byibutsa ibikorwa by’urukozasoni birimo ubwicanyi, ubusahuzi, gufata abagore ku ngufu, iyica rubozo n’ibindi byakozwe n’ingabo za Congo n’iza RDF zari zivuye mu Rwanda mu gikorwa kiswe UMOJA WETU mu 2009 hitwajwe guhiga FDLR, aho abaturage barenga Miliyoni yose bavuye mu byabo ndetse abenshi bahasiga ubuzima.

Nyuma y’aho MONUSCO igaragaje ko itishimiye ko General Mandevu ariwe uyobora ibitero, amakuru ava i Kinshasa aravuga ko Leta ya Congo yameye kumukura kuri uwo mwanya.

N’ubwo umuryango w’abibumbye ONU wishimiye iki cyemezo cya Leta ya Congo cyo kugaba ibi bitero, ariko hari impungenge z’uko ingabo za Congo zitazashobora gukora icyo gikorwa neza dore ko uretse gushinjwa guhohotera abasivire, ONU itinya ko ingabo za Congo zitazashobora gukingira abasivire uko bikwiye, kugaba ibitero bikomeye ngo bigire icyo bigeraho kubera ubuhanga n’ubushake  buke n’ibikoresho bimwe zidafite nka za ndege zitagira abaderevu (drones) ndetse badasize imigenderanire myiza igaragara hagati ya bamwe mu bayobozi b’ingabo za Congo n’abayobozi ba FDLR.

Benshi bagaragaza ko iki gikorwa gisa nko kwiyerurutsa hakaba hari inyungu za politiki zihishe inyuma yacyo. Abababivuga barashyira mu majwi Perezida Kabila, bavuga ko yatanza amategeko kugira ngo yikize igitutu cy’amahanga dore ko hari n’inama y’abakuru b’ibihugu by’Africa yunze ubumwe Addis Abeba. Hari n’amakuru avuga ko Perezida Kabila yari amaze iminsi akwepa umunyamabanga mukuru wa ONU, Bwana Ban Ki-Moon yanga kumwitaba kuri Telefone!

Umuntu yavuga ko icyo Perezida Kabila yashakaga kugeraho yakigezeho kuko byonyine kuvuga gusa ku munwa ko ibitero byatangiye, amahanga amwe nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika, u Bubiligi, umuryango w’ubumwe w’Uburayi, ONU n’abandi bagaragaje ko babyishimiye kugeza aho basa nk’abibagirwa imirambo imaze iminsi igaragara mu mihanda y’i Kinshasa

Ikindi kivugwa n’uko Perezida Kabila yaba yaratanze amategeko mu rwego rwo kugusha neza amahanga akayahuma amaso ashyira imbere igikorwa cyo guhiga FDLR ngo ibibazo bijyanye na manda ya 3 bise nk’ibyibagiranye dore ko byateye imyigaragambyo ikaze yaguyemo abantu benshi. Gushyira imbere ikibazo cya FDLR byatuma amahanga atabaza Perezida Kabila ihohoterwa n’iyicwa ry’abatavugarumwe bawe mu mihanda y’i Kinshasa.

Kudashaka gukora ibitero ku bufatanye na MONUSCO ahubwo igahamagarwa igihe ikenewe gusa hari izindi mpungenge bitera akenshi bitewe n’uruhande ufite impungenge aherereyemo.

Kuri bamwe guheza MONUSCO n’ukugira ngo ibyo bitero bizabe nk’ikinamico ntibizagire icyo bitwara FDLR dore ko nta MONUSCO yaba ihari ngo irebe niba koko ingabo za Congo zashyizemo umurya cyangwa zirimo kwigiza nkana.

Abandi bo bafite impungenge z’uko ingabo z’u Rwanda ku bwumvikane bwa Kagame na Kabila zishobora kwinjira muri Congo zambaye imyenda y’iza Congo bityo zikajya mu guhiga FDLR no kwica impunzi nta MONUSCO ihari ngo ibibone dore ko bitaba ari ubwa mbere bibaye.

Ariko na none kuba ingabo za Congo zivuga ko zigiye kugaba ibitero zonyine bishoboka kuba byanaterwa n’uko ibihugu byatanze ingabo zatsinze M23 ni ukuvuga Tanzaniya, Malawi n’Afrika y’Epfo bisa n’ibishaka ko ikibazo cya FDLR gikemurwa biciye mu biganiro aho gukoresha ingufu dore ko benshi badashidikanya ko kurimbura FDLR bitarangiza ibibazo byo karere cyangwa ngo bitume Perezida Kagame acururuka.

Ndetse mu nama y’Addis Abeba umuyobozi umwe wo mu gihugu cy’Afrika y’Epfo, yabwiye abari aho ko bo ibihugu byabo bigendera kuri demokarasi akaba afite impungenge ko nihagira ikibazo  kiba ku basivire nko mu 2009 mugihe cya UMOJA WETU, opposition n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu bihugu byabo batazayikira!!

Ku ruhande rw’amashyaka ya oppositon nyarwanda bamwe mu banyapolitiki barimo gukora mu bihugu byinshi byo kw’isi imyigaragambyo tudasize n’imiryango itegamiye kuri Leta bamwe bayikoze ku wa 29 Mutarama 2015 ndetse hateganijwe n’indi ku wa 11 Gashyantare 2015.

N’ubwo bwose hari abakeka ko ibitero bya gisirikare bishobora gutsinda FDLR burundu, hari abandi ahubwo babona intambara simusiga ishobora kwaduka mu gihe impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ndetse na FDLR babona nta mahitamo bahawe ahubwo barimo gutsembwa, ntabwo Congo ari yo yonyine kuko iyo ntambara ishobora kugera mu Rwanda mu gihe bamwe mu ba FDLR bari mu Rwanda baba abacengeye cyangwa abaretse kurwana bakigira mu buzima busanzwe batarebera abavandimwe babo bicwa nk’ibimonyo.

Ikindi benshi bibagirwa n’uko ingabo nyinshi za FARDC muri Kivu ya ruguru ziganjemo abahutu b’abanyecongo bavuye mu mitwe nka Mai Mai Nyatura cyangwa PARECO bavuga ikinyarwanda abenshi imiryango yabo yibasiwe n’ubwicanyi bwagiye bukorwa n’ingabo za FPR mu myaka yashize ndetse bagiye bafatanya na FDLR mu ntambara zo mu myaka yashize tudasize ko n’impunzi nyinshi z’abanyarwanda zicumbikiwe n’abo bene wazo b’abanyecongo bahuje ubwoko n’ururimi.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ho Perezida Kagame na Ministre w’ububanyi n’amahanga we bo banze kwitabira inama yo mu muhezo yigaga ku kibazo cya FDLR mu gihe cy’inama y’abakuru b’ibihugu by’Afrika yunze ubumwe Addis Abeba kandi bari bahari.

Marc Matabaro

31.01.2015

[email protected]