Angola: Tshisekedi Yemeye Guhura na Kagame. Ariko ingabo z’u Rwanda zibanje kuva muri Congo.

Mu nama yabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahuye na João Lourenço, Perezida wa Angola. Nyuma y’ibiganiro byamaze hafi amasaha atatu, byatangajwe ko Perezida Tshisekedi yemeye guhura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ariko hari iby’ibanze bigomba kubanza gukorwa.

Iyi ntambwe ikomeye yafashwe nyuma y’imishyikirano yahuje aba bayobozi bombi, nk’uko byatangajwe na Minstre wa Angola ushinzwe ububanyi n’amahanga, Tete Antonio. Yavuze ko ibiganiro byibanze ku kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, n’uburyo bwo gukemura amakimbirane amaze igihe kinini ari hagati y’u Rwanda na Congo.

Kugira ngo iyi nama na Kagame ibe, Perezida Tshisekedi yasabye ko habanza guhagarikwa ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo, ingabo z’u Rwanda (RDF) zishinjwa kuba ziri ku butaka bwa Congo zikahava, ndetse n’ihagarikwa ry’imirwano n’umutwe wa M23. Ibi byose bikaba byaragarutsweho mu biganiro, nk’ibyifuzo by’ingenzi kugira ngo habeho guhura kwa Perezida Tshisekedi na Kagame.

Ubu butumwa bwagaragaje ko u Rwanda na Congo bishobora kugera ku masezerano y’amahoro, ariko byanagaragaje ko hakiri intambwe zikomeye zo gutera. Mu gihe Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo guhura na Kagame, ibibazo bikomeye biracyari mu nzira y’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Icyakora, umwanzuro wa Perezida Tshisekedi wo guhura na Kagame ushobora kuba intangiriro y’urugendo rwo kubaka umubano mushya hagati y’u Rwanda na Congo, urangwa n’ubwubahane, umutekano n’amahoro arambye mu karere. Gusa, ibi bizaterwa n’uburyo impande zombi zizubahiriza ibyaganiriweho n’ibizava mu biganiro bizakurikiraho.

Mu gihe iyi nama izaba itegurwa, amaso y’abaturage ba Congo n’u Rwanda, ndetse n’akarere kose, azaba ategereje kureba niba ibi biganiro bizatanga umusaruro ufatika mu gukemura ibibazo bimaze igihe biremereye umubano w’ibihugu byombi.