Ubuhorandi bwahagarikiye u Rwanda imfashanyo

Paul Kagame , Perezida w’u Rwanda arimo kotswa igitutu n’abaterankunga mpuzamahanga mu rwego rwo kumusaba guhagarika inkunga aha inyeshyamba za M23 zo muri Congo.

Ubuhorandi kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nyakanga 2012, bwabaye igihugu cya mbere mu bihugu by’u Burayi cyatangaje ko cyahagaritse inkunga ijya mu ngengo y’imali (budget support) y’igihugu cy’u Rwanda ya buri mwaka, iyo nkunga yanganaga na miliyoni 5 z’amayero.

Biturutse ku cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye. Icyo cyegeranyo kirega abayobozi bakuru b’u Rwanda guca ukubiri n’icyemezo cy’umuryango w’abibumbye mu guha intwaro, amasasu n’abarwanyi inyeshyamba za M23 zo mu burasirazuba bwa Congo.

Ubutegetsi bwa Kagame ngo bwari bwarashimwe n’amahanga kubera ukuntu bwagaragaje ko bukoresha inkunga buhabwa mu bijyanye n’iterambere mu kugabanya ubukene ndetse no kugaragaza ubukungu bwiyongera. Leta y’u Rwanda iracyakeneye inkunga y’amahanga mu ngengo y’imali yayo ku rugero rurenze 1/3, ariko Leta y’u Rwanda ngo irarwanyarwanya kugira ngo izashobore kwihaza mu ngengo y’imali yayo. Ariko umubano n’abaterankunga ntabwo wakomeje kuba mwiza biturutse ku kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu imbere no kuhereza ingabo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuhorandi yabwiye ikinyamakuru the Financial times ko Ubuhorandi, bufatanije n’ibindi bihugu byo mu muryango w’ibihugu by’uburayi baziga uburyo bakwifata ku bijyanye n’inkunga y’iterambere biha u Rwanda bikurikije uko u Rwanda ruzitwara ku bijyanye n’ibyo ruregwa muri raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye n’uko ibintu bizaba byifashe harimo no guhagarika ikitaraganya inkunga u Rwanda ruha inyeshyamba za M23.

Kandi hari amakuru aturuka mu baterankunga avuga ko ibihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi (Scandinavie) mu nama ya Banki y’Afrika y’iterambere (BAD) nabyo byashyizeho igitutu kugira ngo habe haretse gutangwa inkunga ijya mu ngengo y’imali ingana na miliyoni 38,9 z’amayero kuva mu cyumweru gishize kugeza muri Nzeli uyu mwaka igihe hazaterana indi nama.

Umutegetsi wo mu gihugu cya Suwedi yavuze ko ibihugu byo mu majyaruguru y’uburayi n’u Buhinde byasabye ko inkunga y’amafaranga yaba iretse gutangwa biturutse ku cyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye. Ibyo bihugu birashaka kureba uburyo u Rwanda ruzifata muri iki kibazo.

Ariko Leta y’u Rwanda ikomeje guhakana ko nta nkunga iha inyeshyamba za M23, u Rwanda rwarakajwe cyane n’iki cyegeranyo, rukaba ruvuga ko impuguke zakoze iyo raporo zagendeye ku makuru y’ibinyoma. Umwe mu bavugizi ba Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwateguye inyandiko isobanuye neza ihakana ibivugwa muri icyo cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye ariko iyo nyandiko ntabwo irashyirwa ahagaragara. Leta y’u Rwanda yakomeje kuvugana na Leta ya Congo muri iki kibazo bitandukanye no mu myaka yashize aho nta kuganira kwabagaho mu bibazo nk’ibi.

Icyemezo cy’u Buhorandi kije gikurikira icya Leta Zunze ubumwe z’Amerika zahagaritse inkunga ya gisirikare ingana n’amadolari ibihumbi 200, ibi bikaba byarabaye ubwa mbere kuri Leta y’Amerika ifitanye ubucuti bukomeye na Leta ya Kagame kuva yafata ubutegetsi mu 1994.

Perezida Kagame akomeje kunangira ari nako agenda aganisha u Rwanda mu manga rushobora kwituramo igihe icyo aricyo cyose

Abaterankunga bose ntabwo bavuga rumwe kuri iki kibazo, u Bwongereza buha u Rwanda inkunga nini kurusha ibindi bihugu bwarifashe. Abategetsi b’u Bwongereza bavuze ko niba u Rwanda rwaraciye ku cyemezo cy’umuryango w’abibumbye kibuza gutanga cyangwa kugurisha intwaro imitwe y’inyeshyamba zo muri Congo, icyo gihugu ngo gishobora guhindura aho gihagaze, ariko guhagarika inkunga y’iterambere ngo icyo gihugu gisanga abahababarira ari abababaye bakeneye inkunga n’ubundi, ngo icyemezo cyose cyafatwa kigomba kubanza kwiganwa ubushishozi.

U Bwongereza buzaha u Rwanda muri uyu mwaka inkunga ingana na miliyoni 80 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza, iyo nkunga izagera muri miliyoni 90 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza mu myaka 2 iri imbere. Umuryango w’ibihugu by’uburayi mu ntangiriro z’uyu mwaka wongereye gahunda yawo y’inkunga y’imyaka 5 ho 30 ku ijana ngo kubera ko u Rwanda rwabaye intangarugero mu iterambere. Umwe mu batera nkunga wabajijwe kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nyakanga 2012 niba hari ikizahinduka mu itangwa ry’inkunga y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, yasubije ko nta kemezo kigeze gifatwa.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. wowe wanditse iyi nkuru ufite amaranga mutima menshi agaragara adakwiriye umunyamakuru. probably wenda igitangazamakuru cyawe gifite gahunda yo gupfobya ubutegetsi bwa Kagame ariko niba atari byo… reba nka caption washyize kwifoto ya president Kagame!! wamaze deja gushyiraho akadomo ko agiue gutura uRwanda mu manga. Seriously ushobora kuba aribyo wifuriza uRwanda.

Comments are closed.