Museveni nawe arafasha M23?

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko urugaga ku rwego rw’intara rw’imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’amajyaruguru rurarega abasirikare b’u Rwanda na Uganda gutera inkunga inyeshyamba za M23 ku rugamba mu duce twa Nyongera na Rutshuru-Centre. Mu itangazo bashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2012 i Goma, umuhuzabikorwa w’urwo rugaga Omar Kavota, yavuze ko imodoka 6 zivuye muri Uganda zinjiye muri Congo, mu mpera z’icyumweru gishize zirimo abasirikare ba Uganda.

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’amajyaruguru yamaganye iyinjira ry’imodoka 6 zo mu bwoko bwa FUSO, zazanye muri Congo abasirikare benshi ba Uganda, baciye mu duce twa Kitagoma muri Groupement ya Busanza. Ngo imodoka 3 zagejeje abasirikare ba Uganda (UPDF) i Nyarukwarangara, naho izindi 3 zagejeje abandi basirikare ahitwa Kabira.

Umuryango w’abibumbye, Human Rights Watch, na Leta ya Congo bari bareze u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. Imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Kivu y’amajyaruguru yanabonye amakuru yemeza ko ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda bafashije inyeshyamba za M23 ku rugamba ahitwa Nyongera na Rutshuru-Centre cyane cyane ahitwa Kilinga ku nzira igana ahitwa Kalengera.

Umuhuza bikorwa w’imiryango itegamiye kuri Leta yakomeje avuga ko bafite amakuru afite gihamya kandi ingufu ingabo za M23 zirimo kwerekana zirabyemeza. Ngo amakuru bageza ku bayobozi ba Leta ngo yagombye guhabwa agaciro. Ngo arabona igihugu cye gihanganye n’igitero cy’u Rwanda na Uganda.

Iyo miryango itegamiye kuri Leta kandi yavuze ko hari ibikorwa byo gucengera by’ingabo za Uganda mu gace ka Rwenzori, muri duce twa Watalinga na Bashu, mu burasirazuba bwa Territoire ya Beni muri Kivu y’amajyaruguru.
Aya makuru abaye ari ukuri byaba bivuze ko intambara igiye gukomera muri Congo.

Hagati aho imirwano yakomeje hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 mu majyaruguru ya Goma. Nk’uko Radio Okapi ibivuga, inyeshyamba za M23 mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kane tariki 26 Nyakanga 2012 zagabye ibitero ku birindiro by’abasirikare ba Congo ziciye ku isoko rya Rumangabo mu birometero 50 uvuye i Goma. Umusirikare wa Congo wari aho imirwano yaberaga yavuze ko ingabo za Congo zarimo kurasana n’inyeshyamba za M23 zashakaga gufata agace ka Rumangabo, ingabo za Congo zikaba zari zagafashe ku munsi ubanza.

Ngo ingabo za Congo zirateganya kugenda zerekeza ku kicaro cya territoire ya Rutshuru. Ingabo za Congo ziturutse i Kibumba na Rugari mu birometero 40 bya Goma zageze mu gace ka Katale, mu birometero 15 bya Rutshuru-centre.
Abaturage bari muri utwo duce baravuga ko inyeshyamba za M23 ari zo zigenzura uduce twa Kiwanja, Kalengera ndetse na Rutshuru-centre ngo harangwa agahenge nyuma y’imirwano yahabereye.

Hari andi makuru ava i Goma avuga ko muri uwo mujyi hageze abajenerari babiri b’abanyamurenge batajya imbizi na Leta y’u Rwanda. Abo ni général Mustafa Mukiza wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za MLC ya Jean Pierre Bemba na général Patrick Masunzu wamenyekanye cyane ahanganye n’ingabo z’u Rwanda mu misozi ya Murenge, ngo baje guhangana n’ingabo za M23.

Kuri uyu wa kane tariki 26 Nyakanga 2012 kandi haravugwa uruzinduko rw’amasaha make Perezida Kabila yagiriye i Luanda muri Angola, aho yagiye kubonana na mugenzi we Eduardo Dos Santos. Hari abemeza ko urwo rugendo rwa Kabila i Luanda rufite aho ruhuriye n’imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo dore ko mu minsi ishize abandi bayobozi bo hejuru ba Congo bagiriye inzinduko muri Angola bajyanye ubutumwa bwa Perezida Kabila bugenewe mugenzi we w’Angola Dos Santos.

Marc Matabaro

1 COMMENT

  1. Intambara nibwo yatangira nibyo, ariko byose bizashira kuko ntakadashira.
    Icyangombwa ni ukumenya ko igihe tugezemo ntawe ushobora kubeshya undi igihe cyose.
    Ikindi ni uko umunyabinyoma iyo yamaze kugaragara, n’igisubizo kiba kiri hafi kugerwaho.
    Twihangane dutegereze gato turebe ibigiye gukurikira.

Comments are closed.