Australia : Abanyarwanda 2 bari mu mikino ya Commonwealth baburiwe irengero.

Yanditswe na Ben Barugahare

Abanyarwanda 2 bari mu mikino ya Commonwealth ibera muri Australia bari bahagarariyemo u Rwanda baburiwe irengero. Umukozi mukuru mu bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Australia avuga ko abagera kuri 40 ari bo muri rusange barimo kubura mu bantu bitabiye iyi mikino.

Utoza Abaterura Ibiremereye bafite Ubumuga, Eugène Nsengiyumva yatorotse ubwo yavugaga ko agiye mu bwiherero kuri stade y’ahitwa Carrara ibyo bikaba byarabaye ku wa kabiri tariki ya 10 Mata 2018.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko abagiye muri iyo mikino bose bafite Visa izarangira tariki ya 15 Gicurasi 2018, abayobozi ba Australia bavuga ko bazasuzuma iki kibazo igihe Visa zabo zizarangirira cyangwa mu gihe bakwaka ubuhungiro ngo naho ubundi nta mategeko bishe ajyanye n’abinjira n’abasohoka.

Abakinnyi 17 bakina imikino itandukanye irimo Volleyball yo ku mucanga, kwiruka ku maguru, guterura ibiremereye mu cyiciro cy’abafite ubumuga (Para-Power-Lifting) no gusiganwa ku magare mu bahungu n’abakobwa nibo bitabiriye iyi mikino bari kumwe n’ababafasha nk’abatoza n’abaganga 13 ndetse n’abayobozi babiri.

Abakinnyi ni aba bakurikira:

Mu gusiganwa ku magare: Areruya Joseph, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Ndayisenga Valens, Jean Claude Uwizeye, Munyaneza Didier, Inabire Beatha, Imanizabayo Magnifique na Uwizeyimana Bonaventure.

Mu gusiganwa ku maguru, Nizeyimana Alexis, Nishimwe Betty, Ishimwe Alice, Nyirarukundo Salome, Tuyishimire Christophe na Sugira James naho mu guterura ibiremereye Niyonzima Vedaste, muri Volleyball ikinirwa ku mucanga Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte.

Ku itariki ya 9 Werurwe 2018 igihe yabakiraga Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yihanangirije aba bakinnyi bagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Common Wealth), kudahirahira gutoroka.

Yagize ati “Ntabwo bikwiriye ko hari umuntu waba agifite imyumvire mu bakinnyi bacu ko hari uwaba agitekereza gushaka gutorokera hanze mu gihe yasohokeye igihugu. Ni umuco w’ubugwari ndetse nanagereranya no kugambanira igihugu.