Bertrand Bisiimwa yagizwe umukuru wa politiki wa M23

Amakuru atugeraho aturutse i Bunagana muri Congo, aravuga ko Bishop Jean Marie RUNIGA yasimbuwe na Bwana Bertrand BISIIMWA ku buyobozi bwa politike muri M23 mu nama yabereye i Bunagana yahuje abayobozi ba M23 bo ku ruhande rushyigikiye General Sultani Makenga.

Hari andi makuru avuga ko iyo nama yarangiye i Bunagana yanemeje amazina y’abemerewe guhagararira M23 mu mishyikirano ibera i Kampala, ngo ndetse abo amazina yabo atemejwe ngo basabwe kuva i Kampala. Dore ko ngo hitegurwa ishyirwa ku mukono ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Congo na M23 kuri uyu wa 15 Werurwe 2013.

Muri aya matora y’umuyobozi mushya wa M23 amakuru dufite ava mu bantu bari hafi y’abayobozi ba M23 avuga ko abakandida bahataniraga umwanya na Bertrand Bisimwa, ari René Abande na Elasto gusa hatowe Bertrand Bisiimwa wahabwaga amahirwe na benshi mbere y’uko amatora aba.

Nk’uko bitangazwa na Colonel Vianney Kazarama mu nyandiko yacishije ku rubuga rwa facebook yagize ati:

”Tubamenyesheje ko Bertrand Bisimwa amaze gutoranywa na high command ya M23 nka president wicyama mu Mwanya wa jean mari Runiga wajanye na bosco Ntaganda mushamba ubwo umugambi wabo bombi wo kwica Makenga sultani wababyariye Imbeba. Makenga yasabye abantu bose baribateraniye I Bunagana muribyo birori ko bahamagara abana babo ni ncuti zikirikwiruka inyuma ya Ntaganda kugaruka i Rumangabo bakaza tugafatanya guteza akarere kacu no kugira ngo tugere kubyo twagambiriye. Ingabo zose zikuriye ama brigade ya m23 zari zitabiriye iyo nama. Utahabonetse ni Zimulinda na Muhire bohejwe na Bodouin Ngaruye gukurikira Ntaganda warushatse kwica Makenga. Uyu mugabo Ntaganda kuva kera ntiyigeze akunda ababo. Burigihe ahora agambanira ababo kubwi nyungu ze bwite. Muribuka i Kisangani ubwo yafatanyije n’abaganda kurasa abanyarwanda. Yica cndp kubwi nyungu ze bwite. None ejobundi yarashatse kunaniza M23. Ikibabaje nuko nigabo zose zirikumwe nawe yamaze kuzaka amatelephones. Kandi uwarigukeka ko ashaka gutoroka ariguhita amurasa. Ubu abamaze kwica bageze muri 13. Major paul kubwamahirwe. Yamutorotse ari Bunagana. Makenga yanze ko I brigade zacu zibakurikira kuko atabashaka ku mena amaraso ya bene mugabo umwe. Ariko Ntaganda naguma gufata igwate ziriya ngabo ubundi bukoryo burakorwa.”

Vianney Kazarama mu kiganiro mpaka kuri Radio 1 yatangaje ko Bosco Ntaganda ashobora gufatwa vuba kuko ngo MONUSCO irimo kumukurikirana ikoresheje ikorana buhanga ku buryo ashobora kugubwa gitumo isaha iyo ariyo yose.

Mu kiganiro Bishop Jean Marie Runiga yahaye Radio Ijwi ry’Amerika igisata cy’igifaransa, yatangaje ko M23 itacitsemo ibice ahubwo ari Sultani Makenga n’agatsiko k’abantu bake bigometse ku buyobozi bwa M23. Ngo M23 niwe uyiyoboye kandi ntishoboka gucikamo ibice. Ngo Brigades 7 kuri 9 zigize M23 ziri kumwe nawe.  Yakomeje avuga ko Makenga yahawe amafaranga na Perezida Kabila ubu ngo Makenga akaba afatanije n’ingabo za Congo, FARDC ariko ngo ku ruhande rwe M23 izakomeza guharanira icyo yiyemeje. Nk’uko Runiga yakomeje abivuga ngo ahagarariwe n’umukuru w’intumwa za M23 ziri i Kampala, Bwana Francois Rucogoza, rero ngo umukono we (Runiga) niwo ufite agaciro muri ibyo biganiro. Umunyamakuru abajije Runiga aho aherereye, yasubije ko atahunze Bunagana ahubwo ari gusa mu rugendo i Kibumba. Runiga yahakanye ko atari kumwe na Bosco Ntaganda ahubwo ari ugushaka kwangiza isura ye bamuteranya n’amahanga, ngo hashize ukwezi n’igice Makenga amubwiye ko Ntaganda ari muri Masisi kandi Perezida Kabila yari azi aho ari. Ku bijyanye na Ntaganda, Runiga avuga ko Ntaganda ari umukongomani nk’abandi ugomba gufatwa nk’umwere mu gihe nta rukiko ruramuhamya ibyaha.

Ruben Barugahare

Barugahare

6 COMMENTS

  1. izi nyana zimbwa uwazirarasa zose zigashira nubundi ntaco zirwanira uretse inda nini yazo! Ubuse ntizari zimaze imyaka zaravanzwe mungabo za congo amahoro yarabonetse harubwo zaducuye! Ntitwagumye mu makambi kdi ariyo masezerano zasinye! Hama buce mugitondo ngo twikuye mungabo za congo kubera inyungu zababashuka gusa! Erega intambara idafite impamvu ifatika ntimuchobora kuyitsinda byararangiye! Mwatsinzwe umunsi urwanda rusenya CNDP ya NKUNDA rukamufunga mukavyemera!!! Cyokoze ndashima col makenga kuko atangiye kureba kure yitandukanya nabakomeza kudushora muntambara kubwinyungu zabo!

  2. Hari amakuru avuga ko Kagame ashobora kuba yifuza kongera kuba vice-president nyuma y’amatora ya 2017. Nimwirebere iyi nyandiko na comments ziyiherekeje. Biri kuri newtimes.com. Ikigaragara n’uko Kagame niyongera kuba vice-president azongera akaba na ministre w’ingabo kugirango abanyarwanda bakomeze bamutinye n’ingabo zikomeze zimwubahe. Uzaba ari perezida icyo gihe, akaba nanone ashobora kuvaho nka Pasteur Bizimungu mandat ye itarangiye, Kagame akongera akaba Perezida. Ikirimo guteganywa ubu ni uguhindura itegeko nshiga, kugirango ibintu bibiri bikurikira bijyemo:
    1) Umwanya wa vice-perezida
    2) Gutora ishyaka, aho gutora umuntu watanzwe n’ishyaka. Iki cyifuzo bavuga ko bakirebera kuri Afrique du Sud. Ku buryo abanyarwanda batora ishyaka, noneho ishyaka rikishyiriraho uba perezida w’igihugu ndetse na vice-perezida w’igihugu. Ni muri uru rwego, FPR “nitsinda” mu matora ya 2017, izashyiraho uzaba perezida w’u Rwanda, ikanashyiraho uzaba vice-perezida. Uyu vice-perezida akazaba ari Kagame.

    Iyo Kagame avuga ko ataziyamamaza muri 2017, ashobora burya kuba aba avuga ukuri. Nibyo ntazahita aba Perezida muri 2017, ariko azishakira umurimo umukwiye uzatuma akomeza kuyobora u Rwanda. Uwo murimo akaba azakora uko ashoboye akawandikisha mu itegeko nshinga.

    Inkuru yo kuri newtimes:
    Title:
    ——
    Forget the third term brouhaha, we need vice presidency

    Link:
    —–
    http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?i=15288&a=64593

  3. Inyungu za RPF muri congo zigiye kurangira kandi biraboneka ko ukuri kurimo kugenda kugaragara.MAKENGA ni umugabo kuko yatahuye uburyo u Rwand(KAGAME N,AGATSIKO KE)bakomeza kubagira udukoresho.Nagire vuba yiyunge na MASUNZU ndetse n,abasigaye muri FDRL ubundi bakureho Leta ya KAGAME N,agatsiko ke.

  4. Abanyamurenge barabivuze mubita abagumutsi, burya abantu bose ntibunvira rimwe. Igihe bazarwanira uburengenzira batagikoreshwa na Kagame nibwo bazgira icyo bageraho.

Comments are closed.