IBIKOMEJE KUBERA MU MAGEREZA BITEYE IMPUNGENGE

Rishingiye ku makuru yizewe aturuka muri gereza ya Mpanga yeyekeye imvururu zahabereye kuwa kane taliki ya 28/02/2013 maze hagapfa ku ikubitiro umufungwa witwa Ndayishimiye Aorou, Alias Depite ; maze abandi bagakomereka cyane ;

Rigarutse k’umutekano muke urangwa mu magereza cyane cyane iya Mpanga na gereza ya Remera, aho inzego z’ umutekano zikuriwe na BUNGWE Claver (muri gereza ya Mpanga)zikora nabi doreko nawe mu minsi ishize yari yivuganywe na bagenzi be akuriye ;

Ishyaka PS Imberakuri riratangariza abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda byumwihariko Imberakuri ibi bikurikira :

1.      Ishyaka PS Imberakuri riratabariza Perezida waryo Me NTAGANDA Bernard n’abandi banyapolitiki  bazira ibitekerezo byabo, ritibagiwe n’abafungwa muri rusange kuko iyi gereza irangwa n’ibikorwa binyuranye birimo guhohotera ikiremwamuntu kugeza aho bamwe mu banyururu bica abandi bohejwe na bamwe mu bacungagereza barangajwe imbere na BUNGWE Claver wica agakiza yitwaje ko ari mwenewabo na GAHONZIRE Mary, komiseri mukuru wungirije w’amagereza mu Rwanda.

2.      Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge n’ibikorwa byototera ubuzima bibera muri gereza ya Mpanga cyane cyane imvururu zabaye kuwa kane tariki ya 28/02/2013 zashojwe na bamwe mu banyururu bitwako bashinzwe umutekano biraye muri bagenzi babo baharaniraga uburenganzira bwo kubona igaburo ryuzuye ryibwa nabo banyabubasha bafatanyije nabamwe mu bayobozi ba gereza dore ko ari nabo baba barabishyiriyeho abanyururu batabigizemo uruhare maze bagahohotera abanyururu. Ku ikubitiro bahohoteye uwitwa  NDAYISHIMIYE Aorou wapfuye bakanakomeretsa  bigambiriye kwica abandi benshi barimo nka MINANI , SEMATAMA n’abandi tugishakisha imyirondoro yabo bari hagati y’urupfu n’umupfumu mu bitaro by’i Nyanza n’i  Butare.

3.      Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko ubu bwicanyi kimwe n’ibindi bikorwa  bihungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikorerwa muri gereza ya Mpanga kimwe no muzindi gereza  byabaye itetu( umuco) n’ubwo bikomeje guhakanwa na leta ya Kigali.

4.      Isyaka PS Imberakuri riramenyesha ko ubwo bwicanyi bwabaye kuwa kane tariki ya 28/02/2013 bwari bwagambiriwe kuko abo bahohotewe bagerageje guhungira ahantu hatandukanye  nko muri blok ya 2 ,3 n’iya 7  byo muri ETOLF WING ariko abo bagome barabakurikirana kugeza aho bica inzugi z’aho bari bahungiye ibi kandi byabaye nyuma yaho BUNGWE Claver ushinzwe umutekano muri Gereza agiranye inama nabo bagome maze bakica bagenzi babo ntacyo bishisha. Aha tuributsa ko ubuyobozi bwa gereza butigeze butabara mu maguru mashya kuko abo bicanyi nibo bihagaritse nyuma yo guhonda abo bari batumwe.

5.      Ubu buryo bwo  gutegeka abanyururu kwica abandi maze abacungagereza bakigira nyoni nyinshi bwuje ubugome kandi ni umugambi ugamije guhitana abanyururu bose bagerageje guharanira uburenganzira bwabo muri gereza ya Mpanga. Aha rero niho ishyaka  PS Imberakuri ritewe impungenge  n’umutekano wa perezida waryo kimwe n’abandi banyapolitiki bafungiwe muri gereza ya Mpanga aribo batahiwe kwicwa cyane cyane ko barwanya abo bagome bose doreko habaye icukumbura ryimbitse ibimenyetso bitabura(byaboneka).

6.      Ishyaka PS Imberakuri rirahamagarira Leta ya Kigali kwita ku bibazo byo guhohotera abanyururu  biri mu magereza cyane cyane ibiri muri gereza ya Mpanga,Remera ndetse na gereza nkuru ya Kigali(1930) aho bwana NSHIMYUMUREMYI Eric umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bamushyize mu gasho nyuma yo kwangirwa kuvuzwa none ubu akaba atemerewe no gusurwa n’umuryango we cyangwa abarwanashyaka,  dore ko kenshi abayobozi bagiye  babibeshya abanyururu b’i Mpanga ko bazabakemurira ibibazo none dore bigeze aho abagome bagarika ingogo. Ishyaka PS Imberakuri rirasanga hakwiye kuba iperereza  mpuzamahanga ku bikorwa by’ihohoterwa bibera mu magereza kimwe n’iperereza ryimbitse kubwicanyi bwabereye muri gereza ya Mpanga kuwa 28/02/2013 maze ababugizemo uruhare bagakurikiranwa nk’abandi bagome bose.

 

Bikorewe I Kigali kuwa 08/03/2013

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi perezida wa mbere.

2 COMMENTS

  1. Ibi noneho birenze ukwemera nyagasani tabara abawe kuko ibintu nkibi birababaje rwose kubona aho bafata ikiremwamuntu nk’igisimba! Ariko byange bikunde bazabibazwa nubwo Imana ikomeza kubareka ariko umunsi uzaba umwe nabo bakagererwa mu kebo bagereyemo bagenzi babo!

  2. erega bacu mugani ngo uwabaroze ntiyakarabye,none se ko mukura muzi kwicana muragira ngo nti muzamarana ahaa jye narumiwe ubwo tuvuge se kwari kagame wagyiye muri gereza kwica abo bantu,amaherezo muzakorwa ni soni aho amakosa yose mukora mugashaka kuyashira kubayobozi,mwasobanura gute ko umuntu yakubwira ngo ica ukabyemera ukamwica nawe udasanzwe uru mwicanyi jye birambabaza iyo amafuti yanyu muba mushaka kuyitirira abandi mama we ngo kagame ni we wababwiye ngo mwice abatutsi,haha murunva ubwenge bwanyu buri kugipimo gikwiye koko?mwisuzume murafite akabazo

Comments are closed.