Bruxelles: Ministre Mushikiwabo yasebeye mu nama y’umuryango w’uburayi (EU)

Louise Mushikiwabo, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava I Bruxelles mu Bubiligi aravuga ko Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasebeye mu Nama I Bruxelles mu Bubiligi.

Ku matariki ya 16 na 17 Nyakanga 2018 i Bruxelles mu Bubiligi ku bufatanye bwa Leta ya Suwedi, umuryango w’uburayi (EU) na Leta ya Somalia hateraniye inama ku gihugu cya Somalia yiswe Somalia Partnership Forum yari igamije gutsimbataza amahoro na demokarasi muri Somalia yari iyobowe ku isonga na Margot Wallström, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Suwedi, Federica Mogherini ku ruhande rw’umuryango w’uburayi, na President Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia.

Iyo nama yari yatumiwemo ibihugu bitera inkunga Somalia, ibihugu byoherejeyo ingabo mu rwego rw’Umuryango w’Afrika yunze Ubumwe n’ibihugu by’abaturanyi.

Rero amakuru yageze kuri The Rwandan ni uko Ministre Louise Mushikiwabo yaboneye yo iby’imbwa yaboneye ku mugezi, ubwo yangirwaga kwinjira muri iyo nama bikaba bivugwa ko Leta y’u Rwanda itari mu batumiwe ndetse itari yanamenyesheje ko izohereza Louise Mushikiwabo ngo ahagararire Perezida Kagame nka Perezida w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe we wari watumiwe mu izina ry’Afrika yunze ubumwe.

Habaye rero ikibazo cya protocole dore ko Ministre Mushikiwabo n’uwari umuherekeje, Nyaruhirira Désiré, Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Ambasaderi Amandin Rugira, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi ndetse no mu muryango w’ubumwe bw’uburayi batari bateganyirijwe aho bicara.

Ambasaderi Rugira yakoze iyo bwabaga arahatiriza hamana babemerera kwinjira nabwo nk’indorerezi ku buryo Ministre Mushikiwabo atabyishilmiye dore ko yifuzaga kwitwaza iyi nama ngo yigaragaze aniyamamaze asabe kuzashyigikirwa mu matora y’uzaba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa  (OIF).

Ibi bije nyuma y’aho na none Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo asebeye i Lomé muri Togo mu nama y’abaministre b’ibihugu by’Afrika, Caraïbes na Pacifique yateranye kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2018.

Muri iyo nama yari iteraniyemo ibihugu 79, (48 byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara), (16 byo muri Caraïbes), (15 byo muri Pacifique) na 28 byo ku mugabane w’Uburayi, Ministre Mushikiwabo yashatse ko ibigomba kwigwa mu nama bihindurwa hakigwa ibindi ndetse hakajyamo ibyo kumushyigikira mu kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, ariko abandi bahagarariye ibihugu byabo bamuteye utwatsi maze Mushikiwabo ahita ava mu nama itarangiye akurikiwe na Ambasaderi Amandin Rugira bahita baboneza iya Bruxelles mu Bubiligi.

Bikaba bivugwa ko hari abari kwikoma Ambasaderi Rugira ufite umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu nshingano ze kuba adakora akazi ke uko bikwiye bikaba bituma Ministre Mushikiwabo agenda ata ibaba aho ageze hose mu muryango w’ibihugu by’Uburayi.

Ibi kandi bije mu gihe havugwa ko Ambasaderi Rugira atishimiwe na bamwe nyuma y’aho ibirori by’intsinzi byateguriwe muri Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles  byagaragayemo benshi mubo intsinzi itarebaga kuko banayihunze ku buryo hari abavuze mu kinyabupfura ko bahabonye Intore nyinshi kurusha Inkotanyi. Dore ko bivugwa ko ngo n’icyo kunywa cyari gike ku buryo hari abatashye badashize inyota.