Bwana Shingiro Mbonyumutwa arasubiza Mzee Karyabwite Pierre

Nyuma y’ikiganiro urubuga Kigali today rwagiranye na Mzee Pierre Karyabwite ku mateka y’ubwigenge, Bwana Shigiro Mbonyumutwa yagize icyo atangaza mu ibaruwa isubiza ibyo Mzee Karyabwite Pierre yavuze muri icyo kiganiro:

Mzee Karyabwite Pierre,

Aho uvuga ngo “Parmerhutu yabanje kuba MDR abantu nibayumva ngo noneho Perraudin abwira Kayibanda kuyita Parmehutu ,aho rwose uratubeshye niba atali wowe wibeshye.”

Ibyo uvuga ko Perraudin yabwiye Kayibanda wari uhali ?

Ntitindije ngo nteze igisubizo cyawe, nkubwire ko utashoboraga kuba uhali kuko bitabayeho. Parmehutu alibyo bivuga Parti du Mouvement de l’ émancipaton hutu ( hutu compris dans le sens social et non ethnique) niyo yabanjilije M.D.R ( Mouvement démocratique républicain) Parmehutu yashinjwe kw’italiki ya18 z’ukwakira (10) muli 59 yongeweho MDR kuya 6 ukwakira muli 60 .

Dore uko byagenze kubashaka kumenya amateka y’ukuli.

Intego ya Parmehutu kwali ukubohoza rubanda rugufi rwiganjemo abahutu rwali rwarahejwe mu butegetsi n’agatsko k’umwami n’abatware be b’abatutsi. Ibyo abanyarwanda bagombaga gusangira( amashuli, imilimo ya leta n’ibindi) ako gatsiko kali karabyihaliye.

Iyo ntego yagezweho muli révolution ya 59. Parmehutu imaze gutsinda amatora yo muli Kamena (juin 60)-amatora yali yaratangiye muli 53 ateganijwe buli myaka itatu- yasanze umwami Kigeli yarataye igihugu kuva yajya i Léopodville mu bwigenge bwa Congo ntiyongeye kugaruka mu Rwanda . Yaheze iyo ashaka intwaro n’amaboko byo kuzarwanya Parmehutu . Congrès ya Parmehutu yateraniye mu Ruhengeli mu kwa kira taliki ya 6 muli 60, imaze kubona ko nyine Umwami yataye igihugu nta mukuru cyali gifite, nibwo congrès ya Parmehuhutu ivuze iti aho ibintu bigeze n’ubwo bwami ntitukibushaka. Mbere Parmehutu yemeraga umwami uganje (roi constutitionnel). Nibwo congrès yiyemeje ko izaca ubwami na Kalinga ubwami bwali bushingiyeho, igashyiraho Repubulika na Président wa Répubulika batowe na Rubanda cyangwa se abaruhagaraliye. Nguko uko M.D.R.(Mouvement Démocratique Républicain) yongewe kuli Parmehutu. Mzee Karyabwite rero ibyo uvuga kuli Perraudin ntibyabayeho. Ibyo uvuga n’imvugo ya lunari twali tumenyereye yo gukwiza ikinyoma n’igihuha. Uribuka lunari ikwiza ko umwami nava mu Rwanda rutazongera kwera, ko nta mubyeyi nta nka bizongera kubyara? Mzee Karyabwite rero ukwiye kwilinda gusubira mu mpuha za Lunali. Aba Lunari na Ndahindurwa wabo nta burenganzira bafite bwo kwifatira urubyiruko kuko balishe bateza intambara yo muli 1959 . Ingabo za Ndahindurwa ni zo zatangiye ubwicanyi mu Rwanda zica ba Sindibona, Secyugu, Pole pole, Munyandekwe n’abandi-

Tujye tubwira ukuli urubyiruko rukeneye kubaka igihugu mu mahoro na démocratie.

Shingiro Mbonyumutwa wavutse muli 42.

Source:DHR

4 COMMENTS

  1. Mzee unyibkije amateka Papa yanyigishije kuko yari muriyo nama yo muruhengeri ahagarariye urubyiruko rwa PARMEHUTU. Umbaye kure rwose ariko reko ngire icyo nkwisabira twe tukiri bato ubumfite imyaka 35 sinkiri muto cyane ubuntangiye kugira umuryango ntabwo mwashiraho inkambi yokujya mwigisha abana burwanda amateka nyakuri kgo ntituzayibagire nabana bacu maze abo bakomeza gukwiza ibihuha bya LUNARI na FPR babure aho bakwirwa.

Comments are closed.