Gicumbi: Ndemezo yakingiranywe n’abayobozi ngo atabaza ikibazo cye Perezida bamufungurira Perezida amaze kugenda!

    Urubanza uwitwa Ndemezo Appolinaire utuye mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi yatsinzemo uwitwa Rubayiza John wahoze ari umupolisi wa komini ya Rushaki mu mwaka w’1997 nyuma yo kumurasa akamuca akaguru, ruri mu nzira zo kurangizwa nyuma yo kumara igihe kinini rumeze nk’urwahagaze.

    Ndemezo avuga ko yarashwe na Rubayiza wahoze ari umupolisi wa komini warindaga umuyobozi w’icyahoze ari akarere ka Rushaki akamuca ukuguru urukiko rugategeka ko agomba kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi 500 nk’uko bigaragazwa n’umwanzuro w’urubanza wo ku wa 26 Werurwe 2007, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu ngo ntarahabwa ayo mafaranga.

    Ndemezo akomeza avuga ko yakomeje kubaza ikibazo cye inzego zitandukanye ariko ntakibonere igisubizo. Zimwe mu nzira yakoresheje amaze kuyoberwa ngo ni ukugera aho umukuru w’igihugu agiye gusura kugira ngo akimubwire.

    Gusa ngo ubu buryo na bwo ntibwamushobokeye, kuko ngo mu mpera z’umwaka w’2012 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Gicumbi yagiye nk’uri butange ikibazo ariko ageze ahari hateganyirijwe kubariza ibibazo abayobozi bari aho babaza abashaka kubaza ibibazo bafite kugira babinononsore, maze we n’abandi bagera kuri batanu bakingiranwa mu ishuri ryari hafi aho babakingurira perezida amaze gutaha.

    Mvuyekure Alexandre, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ikibazo cya Ndemezo akizi ariko gufungwa kwe atigeze abimenya.

    Mvuyekure avuga ko Ndemezo yumva yakwishyurwa n’akarere kandi nta ruhare kagize mu bibazo yagize, kuko uwabikoze ari umuntu ku giti cye. Aha rero ngo ntibishoboka ahubwo akarere katangiye gahunda yo kumenya uwamurashe aho aherereye n’imitungo afite, hagamijwe kureba uburyo yakwishyurwa nubwo kugeza ubu nta makuru y’aho aherereye bafite.

    Ubwo yabazwaga iki kibazo, Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien yavuze ko guverinoma ayoboye igiye kugikurikirana kikazakemuka bidatinze.

    Source:Igihe.com