Ubutabera bw'ubufaransa bwogeye kwerekana ko butavugirwamo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2012, urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa rwaburijemo icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Rouen mu majyaruguru y’u Bufaransa. Urwo rukiko rw’i Rouen rwari rwemeje muri Werurwe 2012 ko umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ubufaransa Claude Muhayimana, akaba yari n’umukozi wa Mairie ya Rouen kuva mu myaka 5 ishize, yakoherezwa kuburanira mu Rwanda ku byaha akurikiranyweho na Leta y’u Rwanda ngo bijyanye na Genocide. Urukiko rusesa imanza rwategetse ko urubanza rwasubirwamo n’urundi rukiko rw’i Paris.

Iyo myanzuro y’uru rukiko rw’i Rouen, Leta y’u Rwanda yari yayishimiye yayifashe nk’intsinzi ikomeye ku buryo abayobozi b’u Rwanda nk’Ambassadeur w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabare, Umushinjacyaha mukuru, Martin Ngonga, Umuyobozi mu bushinjacyaha bw’u Rwanda ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside mu mahanga , Siboyintore Jean Bosco batangaje byinshi bigaragaza ko bishimiye icyo gikorwa. Mu byo batangaje bavuze ko ari intambwe ikomeye ko igihugu cy’u Bufaransa kigiye kohereza ukekwaho Genocide kuburanira mu Rwanda, ngo ni intangiriro ishobora gutuma n’abandi bakekwa boherezwa mu Rwanda. Ariko Ihuriro Nyarwanda RNC, Claude Muhayimana abereye umuyoboke naryo ryari ryahagurutse risaba ko atakoherezwa mu Rwanda kuko ribona nta butabera yabona mu Rwanda kandi ibyo ashinjwa bishingiye ku mpamvu za politiki.

Muri make ibya Claude Muhayimana biteye bite?

Mu mpera za 1994, Claude MUHAYIMANA yakoreraga CARITAS, ku KIBUYE aho yavukaga. Mbere yaho gato yari yarakoranye n’abasirikare b’abafaransa bari mu gikorwa cyiswe Opération Turquoise. Kugira ngo akorane n’abo bafaransa, Padiri KAYIRANGA yamushimiye colonel Patrice SARTRE, wategekaga abasirikare b’abafaransa muri ako gace wifuzaga umuntu w’inyangamugayo utaragize uruhare na rumwe mu bwicanyi bwabereye muri KIBUYE. Padiri Kayiranga yari asanzwe azi neza Claude Muhayimana kuva kera kandi bakaba bari baturanye hafi.

Nyuma ya Turquoise, hatangiye ibikorwa byo kwihorera no gutoteza bya Leta ya FPR yari imaze kujyaho. Ikihutirwaga kuri iyo Leta cyari uguhangana na Leta y’u Bufaransa, FPR yaregaga kuba yarafashije ubutegetsi bwari bumaze kuvaho. Icyo gihe Claude MUHAYIMANA yasabwe gusinya inyandiko zashinjaga u Bufaransa kuko yari yarakoranye n’abasirikare b’abafaransa muri Turquoise. Ibyo yarabyanze bimuviramo gufungwa igihe kingana n’amezi 3, yavuye muri gereza afata iy’ubuhungiro.

Mu mpera za 2001, Claude MUHAYIMANA nyuma y’urugendo rutoroshye rumeze nk’inzira y’umusaraba rwamucishije mu bihugu byinshi by’Afrika yashoboye kugera mu Bufaransa. Mu bagiraneza bamufashije mu guhunga harimo abakoraga iperereza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha. Ariko abamuhigaga ntabwo batinze kumenya aho aherereye.

Hakoreshejwe abantu cyangwa imiryango ikunze kwihisha inyuma y’igikorwa cyo guhiga abakoze Genocide ariko mu by’ukuri ikorera Leta ya FPR mu guhiga abatavuga rumwe nayo. Abo bakozi ba Leta y’u Rwanda bakomeje kumushyiraho igitutu ngo azashinje igihugu cy’u Bufaransa, ariko Claude MUHAYIMANA yakomeje kubyanga no guhangana n’ibikorwa byinshi byari bigamije kumutesha umutwe.

Haje kubaho inzitizi kuko u Bufaransa bwanze kumuha ibyangombwa by’ubuhunzi. Patrice SARTRE, wari umaze kuba général, kuko yari azi Claude Muhayimana kandi barakoranye muri Opération Turquoise, yaramutabaye yandikira abategetsi b’u Bufaransa, dore igice kimwe cy’ibyo yanditse:« Cet homme était en 1994 dans une situation difficile car les extrémistes hutus lui reprochaient d’avoir épousé une Tutsi. C’est ce mariage mixte qui faisait toute sa crédibilité dans la tâche délicate que je lui avais confiée. Il est aujourd’hui dans un danger potentiellement mortel car les Tutsi désormais au pouvoir lui reprochent d’avoir coopéré avec moi -c’est-à-dire avec la France, soutien des Hutu. Il est en danger de mort car la France qu’il a servie, s’apprête à le renvoyer chez ceux qui justement lui reprochent l’avoir servie. Vous comprendrez bien que je serais rongé de remords s’il devait être emprisonné ou tué pour m’avoir aidé à remplir ma mission. Je vous serais reconnaissant de tout mettre en œuvre pour éviter à cet homme un sort injuste et qui nous déshonorerait. »

Claude MUHAYIMANA, yaje kubona ubwenegihugu bw’ubufaransa mu 2010. Afitanye imikoranire n’amashyirahamwe atandukanye harimo cyane cyane Ihuriro Nyarwanda(RNC), ishyirahamwe ndangamuco ryitwa Association pour la Promotion Culturelle Rwandaise (APCR). Yagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamagana abakuru ba Leta ya Kigali nka Jacques KABALE, ambassadeur w’u Rwanda i Paris (muri Gicurasi 2011) ; Ministre Aloysia INYUMBA (muri Kanama 2011), Président Paul KAGAME (muri Nzeri 2011).

Nibwo mu Kuboza 2011 ku buryo butunguranye Leta y’u Rwanda yatanze urwandiko mpuzamahanga rusaba ko yafatwa akoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranyweho ibyaha bya Genocide. Claude Muhayimana ndetse n’abandi bantu benshi bemeza ko ibyinshi mu byo aregwa byabereye ku Kibuye adahari kuko yari mu burumwa bw’akazi mu Ruhengeri.

Agarutse ku Kibuye yafashije abatutsi benshi guhungira muri Congo yitwaga Zaïre icyo gihe bakoresheje amato Claude Muhayimana yari yaraguze ubwe. Muri iki kibazo cya Claude Muhayimana ndetse n’urwandiko mpuzamahanga rwo kumufata rwatanzwe na Leta y’u Rwanda hari benshi bemeza ko bifite imvo za politiki kurusha gushaka ubutabera.

Muri urwo rubanza Claude Muhayimana yunganirwa na Maître Philippe Meilhac. Uyu mugabo uzwi ho ubuhanga mu kunganira abantu mu mategeko ni nawe wunganira umuryango wa Perezida Habyalimana. Maître Philippe Meilhac yatangarije AFP ko kuri we yumva aruhutse yatinyaga ko izindi nkiko zazitwaza icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire rwa Rouen mu guca izindi manza (jurisprudence), yongeyeho kandi ko iki cyemezo cy’urukiko rusesa imanza rw’i Paris cyagombye kubera urugero izindi nkiko zo mu Bufaransa mu manza zijyanye no gushaka kohereza abaregwa mu Rwanda. Maître Philippe Meilhac yarangije avuga ko mu myaka 4 ishize inkiko z’ubujurire zagiye zanga ibyemezo byo kohereza abaregwa kuburanira mu Rwanda, atanga urugero rw’urukiko rw’i Paris ku rubanza rwa Madame Agathe Habyalimana n’urukiko rw’i Versailles ku rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo.

Marc Matabaro