Ingabo z’u Rwanda na M23 zugarije umujyi wa Goma

Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko inyeshyamba za M23, zigeze mu birometero hafi 40 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda. Amakuru atangazwa na Aljazeera aravuga ko M23 igeze hafi ya Kibumba izindi ngabo zayo ziragana mu gace ka Masisi. Ingabo za MONUSCO zirimo gushaka gushinga ibirindiro ahantu henshi kugira ngo zishobore kurinda abasiviri.

Muri icyo gihe kandi ibintu ntabwo byoroshye mu mujyi wa Goma aho insoresore ziganjemo abamotari n’abandi zakoze ibimeze nk’imyigaragambyo zijya ku kicaro cy’akarere ka 8 ka Gisirikare k’ingabo za Congo (FARDC) zivuga ko niba ingabo za Congo zidashaka kurwana zabaha intwaro bakirwanira ubwabo na M23. Ibyo bije bikurikira ifatwa ry’uduce twinshi two mu karere ka Rutshuru n’ingabo za M23 turimo Bunagana, Jomba, Ntamugenga, Rutshuru Centre, Kiwanja, Rumangabo n’ahandi.

Abo bigaragambya ntabwo bagarukiye aho batangiye ibikorwa byo guhohotera abanyarwanda cyangwa abasa nabo babarega kuba batera igihugu cyabo bafashije M23. Hari amakuru yatangajwe n’abantu batandukanye yemeza ko abanyarwanda benshi n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bahohotewe muri icyo gikorwa ndetse hari abavuga ko hari ababuriwe irengero. Nabibutsa ko uretse abanyekongo bavuga ikinyarwanda baba mu mujyi wa Goma hari abanyarwanda benshi bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Goma, hari n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mashuri y’i Goma bagataha i Gisenyi (Rubavu).

Abayobozi ba Congo bo mu ijwi rya Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku, bavuze ko hari abantu batangiye ibikorwa byo gushuka abanyekongo cyane cyane urubyiruko bagamije kurushora mu bikorwa by’urugomo byibasira abanyarwanda cyangwa abo mu bwoko bw’abatutsi, bityo bigaha u Rwanda na M23 urwitwazo rwo gutera umujyi wa Goma bitwaje ko baje gutabara abatutsi barimo guhohoterwa. Hari n’amakuru avuga ko hari abasirikare ba M23 barangije gucengera mu mujyi wa Goma. Ingabo za MONUSCO nazo ngo zirimo kugerageza gucungira hafi umupaka w’u Rwanda ngo zirebe ko hatagira abatera Goma bavuye mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Leta ya Congo, Ingabo za Congo (FARDC) zikomeje kugaragaza intege nke ku buryo zikomeje gusubira inyuma zitarwanye ariko zinagenda zisahura abaturage. Hari amakuru avuga ko Leta ya Congo ubu yitabaje Bataillon y’ingabo zayo yatojwe n’ingabo z’Amerika yari mu gikorwa cyo guhiga inyeshyamba za LRA ikaba ngo yoherejwe gufasha abandi basirikare ba Congo bagera ku 7000 bahanganye na M23. Abaturage ba Congo bo bakomeje kugaragaza uburakari barega Leta yabo kutagira icyo ikora ngo irwane ku busugire bw’igihugu cyabo. Mu makuru atangazwa n’urubuga rwa Radio Okapi kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nyakanga 2012, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Bwana Julien Paluku we yemeza ko ingabo za Congo FARDC ari zo zigenzura uduce twa Rutshuru na Kiwanja.

Ku ruhande rw’amahanga uretse ibyatangajwe mu minsi ishize bijyanye n’icyegeranyo cy’impuguke za ONU cyaregaga u Rwanda gufasha M23, ibihugu byinshi birasa nk’aho bigenda gahoro muri iki kibazo ariko hari ibihugu nka Afrika y’Epfo byatangiye gusaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano. Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo mu ijwi ry’intumwa ya Perezida Obama, Bwana Barrie Walkey wari mu rugendo muri Congo no mu Rwanda yatangaje ko Leta y’Amerika ihangayikishijwe n’ibibera muri Kivu, ko bamenyesheje Leta y’u Rwanda aho Leta y’Amerika ihagaze ko u Rwanda rugomba kureka gufasha M23.

Marc Matabaro

1 COMMENT

Comments are closed.