Coup d’Etat yo mu 1973: Cdt Burasa arateganya kurega mu nkiko Cpt Bikorimana

Hari hashize amezi atatu Ijwi ry’Amerika imutegereje. Izina mwari murizi, ariko mutaramwumva: Ni Commandant Francois Burasa.

Mu mwaka wa 1973, yari Lieutenant, afite inyenyeri ebyiri. Yari komiseri muri polisi y’igihugu yasheshwe kuri 26 Kamena 1973, ahita yinjira muri ngabo z’igihugu nyuma y’itariki ya 1 Nyakanga 73.

Burasa yari kumwe na Capitaine Gallican Nyamwasa, wari G2 mui Etat-Major y’ingabo z’u Rwanda, na Captaine David Mutabazi, wari commandant wungirije ushijwe kubakisha ibigo bya gisirikare n’abapolisi.

Uko ari batatu, bashyizwe mu kanama kakoze anketi ku banyapolitiki bafashwe mu ijoro ryo ku ya 5 Nyakanga 1973.

Commadant Burasa aziye igihe, kuko yari amaze iminsi izina rye rishyirwa mu majwi mu biganiro byabanje.

1 COMMENT

  1. Ese ubundi François Burasa, uretse gukanga azarega Bikorimana ate, cyangwa hehe? Byrasa akeka ko ibyabaye byose bitazwi? Kuba yarakubuse Perezida Kayibanda ntawe utabazi. Gusa rero ikindi gitangaje nuko Burasa avugako yashyizwe muri commission d’enquête yari sous-commissaire; akiyibaza nkana ko igipolisi cyaseshwe fin juin 1973. Burasa ntavuge ko igipolisi kivanweho yagizwe Lieutenant akayobora service ya criminologie, ari nacyo cyatumye ashyirwa muri commission. Areke rero kubeshya nkuko Serubaga avuga amahomvu kandi ntawe uyobewe ubugome bwe.

Comments are closed.