Denise Nyetera yasabye imbabazi abahutu mw’izina ry’abatutsi!

    (Photo: Mzee Antoine Nyetera ise wa Denise Nyetera)

    Nk’iko byumvikanye mu kiganiro imvo n’imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2013, Denise Nyetera, umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bubiligi ukomoka mu bwoko bw’abatutsi yasabye imbabazi abahutu ibibi baba barakorewe n’abatutsi!

    Mu kiganiro cyari kiyobowe na Bwana Ally Yusuf Mugenzi, umunyarwandakazi Denise Nyetera yanditse avuga ko yemeye gutwara umusaraba agasaba imbabazi abahutu ibibi bakorewe n’abatutsi ngo mbere y’uko avuka kugeza ku bikorwa ubu bikorwa na FPR.

    Denise Nyetera ntabwo yasabye imbabazi mu izina ry’abatutsi gusa ahubwo yasabiye n’imbabazi Perezida Kagame ngo we yananiwe kwisabira ngo azimusabira nka Perezida w’umututsi.

    Uyu munyarwandakazi kandi yarangije asa nk’utanga igihango aho yasabye ko hatagira umuntu wongera kugira uwo yica yitwaje ubwoko avukamo.

    Denise Nyetera ni umukobwa w’umugabo w’inyangamugayo witwaga Antoine Nyetera umaze iminsi yitabye Imana, uyu musaza Nyetera azwi cyane kuba yaratinyutse kuvuga ko abanyarwanda dufite umuco wo kubeshya, ko ndetse tuwigishwa kuva mu bwana bwacu.

    Ahandi Denise Nyetera azwi cyane ni ku bufasha yahaye umusaza Gabriel Kyotera warwaye nuko akitegurira urupfu rwe agura isanduku bazamuhambamo amaze kwiheba ko atazakira, yagejejwe mu bitaro bya Kampala International Hospital, nyuma y’aho afashirijwe kwivuza na Denise Nyetera yumvise inkuru ye ibabaje kuli BBC Gahuzamiryango.

    Tugarutse kuri kiriya kiganiro cy’imvo n’imvano, twavuga ko hari benshi bafashe ijambo ariko ntitwabura kuvuga ku byavuzwe na Bwana Joseph Sebarenzi Kabuye wigeze kuba umukuru w’inteko ishingamategeko mu Rwanda wasabye ko abanyarwanda bakwicara hamwe bakaganira ku bibatanya bakabishakira umuti kandi ngo asanga kutigira ku mateka ari byo bikomeza gutuma duhora mu bibazo by’urudaca.

    Ushobora kumva imvo n’imvano yo ku wa gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2013 hano>>>

    Ubwanditsi

    Comments are closed.