Leta ya Congo yasohoye inzandiko zo gufata abakuru ba M23 bahungiye mu Rwanda

Baudouin Ngaruye

(photo: Colonel Baudouin Ngaruye)

Leta ya Congo yasohoye inyandiko zo gufata abakuru ba M23 bahungiye mu Rwanda igihe habaga isubiranamo mu mutwe wa M23 bikaviramo bamwe mubari bagize igice cya Gen Bosco Ntaganda guhungira mu Rwanda ndetse na Bosco Ntaganda ubwe agahugira muri Ambasade ya Amerika i Kigali nyuma yo koherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu Buhorandi.

Abo Leta ya Congo yifuza ko bafatwa ni Bwana Jean-Marie Runiga, wahoze ari umukuru w politiki wa M23, n’abandi basirikare batutu bakuru aribo: colonel Ngaruye Baudouin, colonel Innocent Zimurinda na colonel Eric Badege.

Inyandiko zo gufata aba bagabo ngo zikaba zacishijwe mu buryo bwa dipolomasi. Twabibutsa ko aba bahoze muri M23 bajyanywe mu burasirazuba bw’u Rwanda hafi y’umupaka na Tanzaniya ndetse no mu minsi yashize Leta y’u Rwanda yabahaye yabemereye uburenganzira bwo kwitwa impunzi dore ko bari bamaze gutangaza ko baretse ibikorwa byose bya politiki na gisirikare.

Abo bagabo bane bakorewe inyandiko zo kubafata n’ubucamanza bwa gisirikare bw’igihugu cya Congo, nk’uko iyo nyandiko yo kubafata ibivuga, bararegwa ibyaha bikurikira:

-Gushinga umutwe ushinzwe kubuza igihugu umudendezo

-Ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bijyanye n’ubwicanyi, gufunga abantu bitemewe n’amategeko, kwica urubozo, gufata abagore ku ngufu, gutoteza bitwaje ubwoko n’ibindi.

-Ibindi byaha kandi baregwa harimo: gushyira abantu mu gisirikare ku ngufu, gushyira mu gisirikare ku ngufu no gukoresha imirimo ya gisirikare bana bari munsi y’imyaka 15.

Leta ya Congo ivuga koyifuza ko habaho ubufatanye mu by’ubutabera mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono Addis Abeba muri Gashyantare 2013 n’abakuru b’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari  mu ngingo 5 zayo z’ibanze kandi hakurikijwe imyanzuro y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi aho u Rwanda rusabwa kureka gufasha umutwe wa M23.

Abayobozi ba Congo ubu ngo bategereje kubona igisubizo cya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. rwose ntabwo bashobora kubatanga kd ari bamwe. ko batataNZE nkunda se? babatanze bamena amabanga yakagame akaba aragaragaye? urwanda mwihurizo? ese barabatanga ?dutegere turebe

Comments are closed.