UKO MUKOMEZA KWIGIRA BA NTIBINDEBA, NIKO MUKOMEZA KUMARIRWA KW’ICUMU NK’INKOKO ZITEGEREJE KWICWA KU MUNSI MUKURU

Uwajya mu mibare y’abanyarwanda bamaze kugwa mu bikorwa bibisha bya Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke, twabona neza ko abanyarwanda b’ubu bameze nk’inkoko ziri mw’isoko zicuruzwa zigaburirwa ubuvungukira ngo zitananuka mu gihe nyirazo ategereje umunsi w’isoko ngo zicwe. Aha nkaba nabibutsako mugihe tucyibaza ukuri ku mpfu nyinshi uyu mugabo ashinjwa kuva akiri mu gisirikare cya Uganda, urupfu rw’intwari Fred Rwigema, Intare batinya(Kayitare), Bunyenyezi, Bayingana abasirikare bose bamamaye mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda, abaguye muri jenoside yo 1994 (abahutu n’abatutsi), abahutu biciwe mu Rwanda muribyo bihe, abiciwe D.R. Congo barimo impunzi n’aba FDLR barenga miliyoni nyinshi ndetse na bamwe Kagame ajya yigamba “yagombaga kurasa” barenga kure miliyoni nyinshi, tugashyiraho abanyarwanda bagiye bicwa mugihe cy’abacengezi, ugashyiraho abakoranye nawe nyuma y’intambara bagiye bicwa urusorongo bazira ibitekerezo byiza byo kwubaka u Rwanda ruzira ubwicanyi abandi bakicwa ku nyungu bwite za Kagame n’agatsiko kabohoje FPR kagizwe n’ibisambo by’abicanyi ibi bikitwa impamvu za politike kimwe n’abarimo kwicirwa mu bikorwa bitindi by’aba bantu haba mu nkongi z’imiriro, impanuka zitandukanye, gerenade ziterwa abaturage ndetse n’amarozi no guhotorwa ibi byose bikitirirwa abagizi ba nabi.

Banyarwanda banyarwandakazi, byatangiye kera mwicwa, mutotezwa muhunga, mubuzwa amahoro, mubuzwa guhumeka, ubwisanzure butandukanye kiwe n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, mubikorerwa buhorobuhoro mwanga kuvuga ngo mutiteranya, abashatse kuvuga baricwa murinumira, abantu batotezwa mureba, mwoherezwa gukora intambara zitandukanye zidafite icyo zigamije muremera, abadepite mubiha umugisha, abanyepolitike mwimika inda zanyu, mwicara ku kuri ahubwo politike ihinduka urubuga rw’ibinyoma, maze ibinyoma n’amafuti mubihindurira izina mubyita “gutekinika” muhimba gahunda nyinshi zo kujijisha abaturage, muratwanika muratugambanira muraturya none mugeze aho kutwica nk’ibimonyo? Ako ni akagambane gakomeye aho murimo kurya amaraso y’abana banyu, imiryango yanyu, ababyeyi banyu, ba sogokuru banyu ndetse mumaze kugomera Imana kuburyo mwahindutse ibivume, bityo ibisubizo by’ibibazo mufite murabishakira mu kumena amaraso y’abanyarwanda batarih urubanza mubatwika, mubatera ibisasu, mubanigisha imigozi, mubatera ibyuma, mubakegeta amajosi kuburyo Radio Rwanda yirirwa ibika abantu batagira umubare bicirwa ahamenyerewe nko KWA GACINYA bamaze gukorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo rirenze kamere, ibyo mukaba mumaze kubigira agakino koroshye nko kubuguza cyangwa gusimbuka urukiramende, abanyarwanda ko murindagijwe, harya aba bantu barimo kugwa muri Congo, aba bicwa burimunsi nkaho ariko kazi Leta ishinzwe, aba batotezwa bahunga umusubirizo, mugihe aba bagome bohereza abana babo mubihugu bikize batagerwaho n’aya mahano murabona bibamariye iki?

Ese muzaba impumyi mugeze ryari? Ni ryari ntababwiye ko uyu mugabo ari intumwa ya shitani, umutegetsi w’indyarya, umwicanyi ubyigamba, umunyamushiha uhora mu matiku, intambara ndetse no guhigira kwica bagenzi be, umuntu ugeze aho atagitinya Imana, akaba yariyemeje guhohotera abakecuru batumwe n’Imana, umupagani kabutindi w’umugome wambaye umugoma ubamaze kuki mukomeje kumwihanganira? Harya harigihe ntababwiye ko uyu mugabo ariwe utegura, akanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwose bukorwa n’abanyarwanda bukorerwa abanyarwanda? Nkubu muracyashidikanya ko uyu mugabo atariwe warumaze iminsi abatera gerenade anatwika amazu y’abaturage, atwika ibikorwa by’abanyarwanda bibateza imbere, akaba amaze kubakenesha ku rwego ruteye inkeke, harya uyu niwe uzabahesha agaciro? Dore isi yose irabahagurukiye, urwango ni rwose ku bwoko bw’abanyarwanda, nta muvandimwe, nta nshuti, nta muturanyi yewe nta n’umuterankunga muzongera kugira kubera UBUSWA, INDA NINI, UBUGOME no GUKORESHWA NA SHITANI biranga iyi ngoma.

Mweretswe byinshi, mwabwiwe byinshi, ndetse nubu mbibutseko, umunsi umwe w’itariki ya 26/07/2013 uhagije ngo ubereke ubugome bukabije bubakorerwa, aho u Rwanda ruyobowe na Kagame rwabanje gutera abaturage gerenade, rubyitirira abo rutifuza bose, rubonye bisakaye rutahuwe ruhindura amayeri rutwikira abanyarwanda aho bisakurijwe tukabivuga tukerekana inyungu uyu mugabo w’umugome abifitemo, uyu munsi kubera igitutu bashyirwaho, bakoresheje POLICE MUGUHIMBA IBINYOMA NGO IGITERA UMURIRO CYAMENYEKANYE, maze kubera umujinya wo gutsindirwa muri Congo ntakwiha akabanga BAVANYEHO UMURIRO BASUBIZAHO GERENADE IGARITSE INGOGO… Igihe kirageze ngo mucungurwe n’amaraso yanyu, kuko mwahawe amahirwe menshi yo kwikiza umwanzi ahubwo mumuha ububasha, muhabwa amahirwe yo kwitandukanya n’ibyaha, muhabwa igihe cyo kwisuzuma, mubashishwa kunyura mubikomeye muranga murinangira none aho bigeze, ubutumwa bwanjye ni uko mugomba GUKIZWA N’AMARASO YANYU UBWANYU, burya ngo: “Nyamwanga kwumva ntiyanze no kubona, ibibi biri imbere…”

Kanyarwanda

5 COMMENTS

  1. Yewe ndumva ntabyawe,bazakizwa namaraso yabo,cg amaraso y,umwana wa Yesu Kristu yatubambiwe nawe ntakigenda ahubwo isuzume,ugabanye no gusebanya urusheho kutugira inama zubaka hatarimo umugambi mubi.

  2. Urwanda rwacu rwagushije isyano kuva muri 1959,ariko kuva rwayoborwa na KAGAME,byabaye agahebuzo mukuruyogoza.

    Nawe se, kuva muri za 1994, ashoza antambara mubaturanyi ba congo.

    Nyuma ya kisangani(congo)kagame ati, Kaguta Yoweri Museveni, nawe ndakwirenza mwese muribuka icyogihe umwuka wari hagati yu RWANDA na UGANDA.

    None ubungubu Kagame ati, TANZANIA nibo batahiwe???????

    Niwamubyeyi gito, wananiwe guteganyiriza abana yabyaye. nkubu se,nka kagame, yateganyirije iki u rwanda for today and tomorrow nyuma yimwaka 20 amaze aruri hejuru???

    njyewe mbona yaraduteganyirije inzangano mubaturanyi kutagira ikizere cyokubaho guhora abanyarwanda bunva ko kubaho bigoye kandi babistesha umuntu (kagame)finally, abanyarwanda tukamusaba kubaho, utabikora ugakatirwa urwogupfa.

  3. ako kuki urwababyayeyo iteka niteka murutega iminsi sha? urucira mu kaso rugatwara ………, message nkizo mushuka rubanda ntacyo zafasha uretse icuraburindi nkiryo mwadutayemo none urwanda ruriyubatse namwe ngo rube nko kwa kdhafi! wirukana umugore uguguna igufa ukazana irimira bunguri turabazi ubuyobozi bwa Africa rubanda rugufi tubigwamo dushukwa nabantu nkamwe ubu se Egypt cg za Tunisia bimeze gute Syria se? ako menya ko Imana ariyo nkuru

  4. jye ndabona urimo guta igihe kuko ibyo wanditse wibajije ko uriho urabwira injiji zitize,ntugate igihe wandika ubusa,ibinyoma, ahubwo jye nkeka mu mutwe wawe byaramaze kwivanga itsinga zakoranyeho ku bwo kwanka kagame aho wandikiye nturaruha ntabwo duteze kumwanga tuzamurwa inyuma ndazi ko message yanjye idahita kuko muba mushaka iziba pour yibyo mubeshya ariko ntakibazo muraba mwabisomye mwihanure murandika ibintu umuntu akabona ko muba mwabuze ibyo mubeshya mugahimba, kagame se niwu keneye ko amahanga abona ko nta mutekano uri mugihugu atwara ncyangwa ni kanyarwanda nyine utuma ababikora kugyira ngo bereke abaturage ko ibintu bimeze nabi sha muzatsindwa kuko imana iri muruhande rwabashaka amahoro

  5. Bavandimwe ba “The Rwandan.com”,
    Ubusanzwe nkunda inkuru zanyu ziba zicukumburanye ubuhanga,ariko rwose mwari mukwiye kureka iriya mvugo(ishengura benshi!) ngo”URUGAMBA RWO KUBOHOZA U RWANDA”!!!Si abahutu gusa kandi,kuko n’abatutsi bamwe,cyane cyane babandi “Inaragashize z’Abarutashye” zita ABASOPE birababaza!!!
    Impamvu mbivuze ni uko ntari uwa none!Mbere y’iriya ntambara narubagamo kandi nari mfite ububasha bwo gutekereza no gusesegura ibyo mbona!Icyo twakwemeranyaho ni uko twari mu ngoma y’igitugu(ishyaka rimwe ryamize ayandi,hakiyongeraho icyo bita “culte de la personalité:”Umubyeyi Habyarimana waruvanye mu rwobo!!!”!Njye iyo numvaga abasaza rukukuri n’imvi zamaze umtwe batera muri iyi mbyino,bataraka imbere y’iyo ngimbi y’igisunzu,(nta keza katari Rutindi Rucagu imbere ya Kagome!),numvaga ngize isoni n’agahinda!)
    Nibyo koko u Rwanda rwarimo irondakoko rigeretseho irondakarere,ariko urugeranyije n’urw’ubu,akabaza amuhutu(bose siko bari ku ibere!),umututsi cyangwa umutwa warubagamo mbere y’intambara ruhekurababyeyi twashowemo n’inkotanyi mu Kwakira 1990,yakubwira ko RUTARI RUBOSHYE tugeraranyije n’uko turubona ubu!Ahubwo twavuga ko muri iriya myaka 1988-1990,Habyarimana n’ibyegerabye by’abakombambehe(dore ko atari ubu bavutse!),bakoze icyo bita “erreur d’appréciation politique” muri “stratégie” yabo yo kwihambira ku butegetsi!Mu gihe maneko ze na services za Ambassade y’u Rwanda i Kampala(muzegere umusaza wari Ambassadeur mu Bugande icyo gihe witwa Claver Kanyarushoki mumubaze!) zamubwiraga ko Inkotanyi ziri hafi gutera,bo barabikinishije,bahitamo kujya gushaka ibihugu by’ibihangange ngo bibafashe kuzikumira,basanga “abahungu” barabatanzeyo cyera,ku buryo no muri Onu ikibazo cyabo cyumvikanaga kurusha ibisobanuro Ambassadeur wacu muri ONU(umenya yaritwaga J.D.Bizimana) yatangaga.Mbese yari “Ambassadeur de la mission impossible”,nk’uko “Mushikiwazo” ameze muri iki gihe!”La goûte d’eau qui a fait déborder le vase!) ni igihe Habyarima ubwe yivugiye ngo “uRwanda ni ruto,ntirushobora kwakira impunzi z’abatutsi ziri muri Uganda!), kandi ari uburenganzira bwazo buseseye!Byabaye rero nko gukoza agati mu ntozi,cyangwa kworosora uwabyukaga,maze abahungu barya karungu,bati niba aribyo tuzarutaha ku ngufu!Maze Museveni nawe wari uri ku nkeke z’abaturage be bari bamaze kurambirwa ubugome bw’uwitwaga “Pilato” ari “Gaciro wacu,yibika ko yabasezeranyije kuzabahemba gusubira mu gihugucyabo kubera ko bamufashije gutsinda urugamba akiri inyeshyamba,maze mu kubasha yiva inyuma!!!
    Koko se tuvuge ko “barubohoye” nk’uko mubishimangira kenshi?Igisubizo cyanjye-ndakuka ni OYA!!!
    Ndibuka imigabo n’imigambi bashyiraga imbere:Démocratie,uburinganire mu moko y’abanyarwanda,guca burundu ubwicanyi mu banyagihugu(n’ubwo ntawabarushaga kurimbura imbaga z’abasivile b’abahutu aho bayuraga hose barwana!),gucunga neza ibya rubanda,…n’andi mareshyamugeni ntiriwe ndondora!Ikigaragara ni uko kariya gatsiko k’abatutsi bakuriye i Buganda(njye nita agatsiko k’abajura,abicanyi n’ababeshyi),bakarerwa mu cyuka cya “TUZIHIMURA” batojwe n’ababyeyi babo bari bakuwe ku ngoma na “Révolution” yo muri 1959(doreko FPR ari akuzukuru ka NARU yabyawe na UNAR ya ba Rukeba!),nta narimwe bigeze bashishikazwa n’ubumwe n’ubwiyunge bwa bene Kanyarwanda!Icyo bishakiraga ni ugusubirana ubutegetsi bambuwe n’abahutu,kandi bakabugumana (bwose ntawe babusangiye!),niyo byaba ngombwa ko bigerwaho hagaritswe ingogo(mu moko yose kandi).Ibi akaba ari nabyo bisobanura imfu z’amarabira zahitanye bamwe mu barwanyi b’ikubitiro(kandi Kagame abifitemo uruhare!),kubera ko hagati yabo harimo “rivalité”,cyangwa se zikaba zaraterwaga n’uko batumvikanye kuri “stratégie” de conquête”!Bivugwa ko Nyakwigendera Gisa Fred Rwigyema(Imana imuhe iruhukiro ridashira!) yishwe kubera iyo mpamvu.Hari igihe “amateka adafifitse!” azabitugaragariza!Ibyo aribyo byose,uburyo u Rwanda mbona ruyobowe(nako ruboshye!) muri iki gihe bingaragariza ko ntibeshye!
    None nero Bavandimwe,”de grâce!”!Ntimuzongere kuvuga ngo “Inkotanyi zarwanaga “INTAMBARA YO KUBOHORA U RWANDA”,kuko rutari ruboshye!Supposons même ko rwari ruhambiriye gahoro,ikigaragara ubu ni uko noneho zakajije imirunga,zikarushaho kurutunenga!!Niba mbeshya muzambeshyuze!
    Mbese ahubwo uwavuga ko “zarwanaga urugamba rwo GUSUBIRA MU GIHUGU CY’ABAKURAMBERE BABO”(nk’uko bimeze ku baruvukijwe kuva zarutaha kugeza ubu!)aho ntibyarushaho kugira ireme n’ishingiro!
    Ngaho mugire Icyumweru cyiza,kandi mukomeze kutugezaho amakuru “atomoye” nk’uko mubisanganywe!

    Umusomyi wanyu:Nkoronko.

Comments are closed.