DR Congo: Gukeka guhirika ubutegetsi byakuye Perezida Tshisekedi mu rugendo yarimo i Addis Ababa

François Beya Kasonga

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, perezida wa DR Congo Felix Antoine Tshisekedi, wari yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika (AU) kandi ari nawe uyiyoboye, byabaye ngombwa ko ava Addis Ababa muri Ethiopia, asubira i Kinshasa igitaraganya atarangije urugendo rwe. Impamvu ngo ni uko yagejejweho inkuru y’uko umujyanama we François Beya Kasonga yatawe muri yombi asanzwe iwe mu rugo. Uyu Beya ni muntu ki? Ni iki cyatumye atabwa muri yombi?

Amakuru atugeraho avuga ko, ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, Beya yatawe muri yombi iwe mu rugo n’abashinzwe ubutasi bwa gisirikare. Kugera ku cyumweru mu gitondo, Beya yarimo ahatwa ibibazo n’inzego zishinzwe umutekano. 

Umwe mu banyadipolomate utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we, yatangaje ko Beya ashijwa ubugambanyi bukabije. 

Biracyari urujijo niba koko Beya yari mu gikorwa cyo gutegura guhirika ubutegetsi. Amakuru ahwihwiswa avuga ko hari abasirikare benshi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uwo wa Gatandatu, n’abo bakekwaho ku bari muri uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ni muri 2019, Beya yari yaragizwe umujyana wihariye mu by’umutekano na perezida Tchisekedi, uwo murimo akaba awumazeho imyaka itatu gusa, kugirango afashe perezida Tchisekedi gukemura ikibazo cy’umutekano muke warangwaga mu n’Uburasirazuba bwa DR Congo ndetse no gutsura umubano w’ibihugu by’ibituranyi. 

Beya uyu, yari asanzwe ari inararibonye mu by’umutekano kuko yakoranye n’abaperezida batatu, akaba yarakoze muri servisi y’abinjira n’abasohoka imyaka igera kuri 12 yose. 

Beya yakoze mu Nama y’Igihugu y’Umutekano ku bwa perezida Mobutu Ssese seko, nyuma ashyirwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubutasi ku bwa perezida Laurent-Disire Kabila. Ku mwanya we nk’umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’umutekano, Beya ubu niwe ukuriye Inama y’Igihugu y’Umutekano.