Uganda-Bundibugyo: Abanyeshuri ntibakitabira amasomo kubera gutinya ibitero bya ADF

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ingaruka z’ibitero bya ADF ku baturage byageze no muri Uganda. Inkuru dukesha ikinyamakuru “The Independent” yo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2022,  iravuga ko ibyumba by’amashuri bya Lamia Primary school byarimo hafi ubusa, kuva aho inyeshyamba za ADF zigabiye ibitero ku baturage b’abaturanyi i Nobili muri DR Congo. Urwo rusisiro rw’ubucuruzi rwa Nobili rukaba ruherereye mu birometero bitanu uvuye ku mupaka wa Busunga muri Bundibugyo. 

Abayobozi b’iryo shuri batangaje ko abanyeshuri bake aribo bitabira amasomo nyuma y’uko inyeshyamba za ADF zitera Nobili zikica abarurage batari bake ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2022. Ibyo byatumye abatari bake bahita bahungira muri Uganda. Bavuze ko abanyeshuri n’ababyeyi batinya ko izo nyeshyamba zagaba ibitero kuri iryo shuri zigamije gushimuta abanyeshuri. 

Geoffrey Friday, umwarimu kuri Lamia Primary school, yavuze ko hari abanyeshuri bagera ku 160 muri 500 batitabiriye amasomo, akavuga ko byatewe n’ubwoba bw’ababyeyi. Ikindi kandi, yongeyeho ko iryo shuri rifite abana baryigaho bava muri DR Congo kandi ababyeyi babo bakaba baravanywe mu byabo n’ibitero bya ADF. Nyamara ariko, Geoffrey Friday avuga ko iryo shuri rifite umutekano uhagije kuko ririnzwe n’ingabo za UPDF, akaba yemeza ko nta kibazo gihari.

Kuri Bubandi Seed Secondary School naho, abanyeshuri bari bitabiriye amasomo ku wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022 n’abo bari bake kuko hari 170  kuri 356. Umuyobozi w’iryo shuri, George Edwin Akumba, yavuze ko bamwe mu banyeahuri ndetse n’abarimu b’iryo shuri bava muri DR Congo kandi bakaba baravuye mu ngo zabo kubera umutekano muke. Yongeyeho ko n’abo bafite ku ishuri bafite ubwoba bwinshi. Akumba yasabye abashinzwe umutekano mu Karere gusobanurira ababyeyi n’abanyeshuri bakabizera umutekano.

Kuri  Bundumulinga Primary School iri Nyahuka hegeranye n’aho, abanyeshuri 789 ku 1030 nibo bonyine bitabiriye amasomo ku wa Gatanu tariki ya  4 Gashyantare 2022. Lawrence Mpabaisi, Umuyobozi w’iryo shuri yavuze ko urusaku rw’amasasu rwateye ubwoba abarurage, bityo ababyeyi benshi bahangayikiye abana babo.

Katembo Samson, umubyeyi urerera muri Lamia Primary School, yavuze ko abana be babiri babujijwe kujya ku ishuri kugirango bakire abavandimwe babo bahungaga bava DR Congo. Amos Asiimwe Banji, Komiseri ushinzwe ibibazo by’abaturage mu Karere yavuze ko nta kibazo gihari, ko barimo kubwira ababyeyi ngo basubize abana ku mashuri. 

Muri DR Congo, abantu batandatu bishwe n’inyeshyamba za ADF ku Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, mu midugudu ya Tandika na Miliki mu Murenge wa Beni-Mbau, muri Beni, Kivu y’Amajyaruguru. Abarurage bavuga ko inyeshyamba zaje zifite imbunda n’imihoro zitangira kwica abantu. 

Georges Kivaya, Umuyobozi w’umurenge wa Beni-Mbua, yavuze ko inyeshyamba zarashe ku baturage zinashakisha abandi. Bityo, batandatu muri bo bahasize ubuzima, harimo n’abagore babiri. 

Kivaya nawe yavuze ko hari umubare utazwi w’abaturage bafashwe bugwate n’inyeshyamba. Yanavuze ko izo nyeshyamba zishobora kuba arizo zagabye ikindi igitero i Mukoko ku wa Gatanu nijoro maze zica abantu batatu. Yanavuze kandi ko ibyo bitero byateye cyane abarurage ubwoba, ku buryo batekereza ko isaha yose bagaruka. Yasabye ubuyobozi kohereza abashinzwe umutekano muri ako gace.

Colonel Charles Ehuta Omeonga, Umuyobozi w’ingabo muri Beni yemeje ko icyo gitero cyabaye koko, ariko avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo umutekano ugaruke. 

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, inyeshyamba za ADF zateye umujyi wa Nobili mu burasirazuba bwa Beni, hafi y’umupaka na Uganda, maze zica abantu batanu nk’uko bitangazwa na David Muwaze, Umuyobozi w’Ishyirahanwe rirengera Ikiremwa muntu (ADDH) muri ako gace.

Izo nyeshyamba kandi zagabye ibitero ku duce twa Kamango na Njiapanda zihica abandi bantu benshi. Ibyo bitero byatumye abantu benshi bahungira muri Uganda, banyuze mu Karere ka Bundibugyo. 

Kuba ingabo za DR Congo (FARDC) n’iza Uganda (UPDF) ziri mu burasirazuba bwa DR Congo, ntibibuza inyeshyamba za ADF gukomeza kugaba ibitero bitunguranye ku baturage, bamwe muri bo bakahasiga ubuzim