Dr Kayumba ati :”Ubushinjacyaha bwa none ntaho butaniye n’ubwo kwa Habyarimana”

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuva yakongera gufungwa agasubira mu rukiko, kuri iyi nshuro Umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher yaburanye ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari  rwamukatiye gufungwa iminsi 30 arayijurura. Akurikiranyweho icyaha yo sambanya ku gahato umuntu mukuru, icyaha atemera.

Mu bamushinjaga babiri b’ibanze, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwabanje gukuramo umwe witwa Muthoni Naringwa Phiona, kuko nta bimenyetso bifatika yabashije kurugaragariza. 

Uwahoze ari umukozi wo mu rugo wa Dr Kayumba Christopher niwe ubu usigaye nk’umushinja, ariko hakabaho kwivuguruza kwa hato na hato mu buhamya bwe, ikindi akanba yaravuze ko hari ibyo atibuka mu buryo yakorewe icyaha muri 2012.

Dr Kayumba Christopher yamaze amasaha akabakaba ane yegura, asobanura impamvu z’ubujurire bwe, akaba ari we wihariye umwanya munini w’ijambo mu rukiko. Ariko ibyo yasobanuraga byose bikubiye mu nteruro icumi zikurikira:

  1. Dr Christopher Kayumba ati: “Urukiko rwirengagije guhuzagurika no kwivuguruza kw’abanshinja ibyaha”
  2. Ntiyemera icyaha, aravuga ati: “Umucamanza wa mbere yirengagije nkana impamvu n’ingingo zindenganura”
  3. Icyaha nticyabayeho, ahubwo mfunzwe ku mpamvu za politiki
  4. Dr Kayumba ati: “Iminsi ibiri nyuma yo gushinga ishyaka Rwanda Platform for Democracy, Ibinyamakuru bikorera Leta kandi biterwa inkunga nayo byanyanditseho inkuru, zashingiweho hakorwa ibirego ndi kuburana”
  5. Imikorere y’Ubushinjacyaha bwa none ntaho itaniye n’iy’ubushinjacyaha bwo ku gihe cya Habyarimana
  6. Nubwo atavuze amazina yabo, Dr Kayumba Christophe yagaragarije urukiko ko mbere yo guifungwa hari abanyabubasha bamuhaye gasopo na Nyirantarengwa ya  rengankumene 
  7. Avuga ku banyabubasha , Dr Kayumba ati: Abanyabubasha banteguje ko nintareka Politiki nzafungw angahera mu munyururu
  8. Na none avuga ku banyabubasha Dr kayumba yavuze ko bamubwiye ko Gufungwa kwanjye ntacyo inkiko zizabikoraho
  9. Dr Kayumba yakomeje agira ati: “Inyandiko z’abatangabuhamya ntizashyizwe Muri Dosiye Kuko Basanze Zinshinjura”
  10. Ati: “Nta kimenyetso na Kimwe cya gihanga cyangwa cy’abaganga gishimangira ibyo nshinjwa, mu gihe ari ibyaha bisaba kwemezwa hifashishijweubuhanga nyabwo bwabigenewe Expertise Scientifique et/ou medicale”

Afatanyije n’umwunganizi we mu mategeko Me Seif Ntirenganya, Dr Kayumba Christophe yasabye ko yafungurwa akaburana yidegembya. Ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko ko icyemezo cy’umucamanza wa mbere cyagumaho, Dr  Kayumba akaguma mu munyururu mu gihe agitegereje kuburana urubanza mu mizi.

Dr Kayumba Christophe afunzwe kuri iyi nshuro akurikiranyweho ibyaha atemera byo kugereageza no  gusambanya umuntu mukuru ku gahato, mu gihe ubwo yaherukaga gufungwa mu mwaka wa 2019 yashinjwaga kugambirira guhagarika ubuzima ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Dr Kayumba yafunzwe agitegereje kuburana ubujurire mu kirego yari yaratanze asaba ko kurenganurwa agahanagurwaho iki cyaha cy’iterabwoba ku kibuga cy’indege, kuko nubwo yari yararangije igihano, yifuzaga kugirwa umwere ku cyaha avuga ko kitabayeho. Uru rubanza na n’ubu ntirurahabwa itariki.

Kurikira inkuru irambuye mu majwi n’amashusho: