Kagame ati: “Sinshaka ko umuhungu wa Fred Rwigema yaba impunzi, abaturanyi baramushuka!”

Mu bukwe bw’umukobwa wa Gen Fred Rwigema mu ijambo Perezida Kagame yavuze yibajije impamvu umuhungu wa Rwigema yaba impunzi hanze y’igihugu cyangwa ngo aze agarukire mu baturanyi!

Kandi ngo abo baturanyi bivanze mu muzima bwacu cyane we n’umuryango wa Fred Rwigema kandi ngo ntabwo ashaka ko havugwa ko baremwe n’abaturanyi ngo nta n’ubwo babaremeye ngo bafashijwe n’Imana ngo arambiwe incyuro.

Perezida Kagame yavuze ko napfa azagenda yishimye kuko nta mwenda w’Imana azaba afite kandi ngo ntari mu baremwe n’abantu ngo nta muntu n’umwe abereyemo umwenda. Abo baturanyi ngo bashuka abana n’abandi bakanabasezeranya ko ibo bazabaha!

Kagame yatumye Teta kuri musaza we (umuhungu wa Rwigema) ngo azagaruke mu gihugu ngo areke kuba impunzi y’igihugu Se yarwaniye!

Perezida Kagame avuga ko ikimubeshejeho ari ukugira ngo hatazagira umuntu utari umunyarwanda ugena uko u Rwanda rugomba kubaho.

N’ubwo Perezida Kagame yavuze atavuze abaturanyi abo ari bo ariko bigaragara ko yavugaga igihugu cya Uganda na Perezida Museveni gushuka umuhungu Fred Rwigema.

Mu ijambo Teta, umukobwa wa Rwigema yavuze ko musaza we (Kagame yavuze ko yahunze) yari musaza we akanaba n’icyarimwe nka Se!

Mwabikurikiranira hano:

 

1 COMMENT

Comments are closed.