Kigali: Pasiteri ukomeye yirukanywe azira igereranya yakoze kuri FDLR

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu itorero rya ADEPR i Kigali, Pasiteri  Michel Zigirinshuti yahagaritswe mu itorero rya ADEPR, akazamara n’amezi atatu atemerewe kugira ikintu na kimwe avugira kuri Youtube, umuyoboro watumye amenyekana cyane kurushaho, ku bw’ibyigisho atambutsaho mu buryo buhoraho.

Uyu Pasiteri Zigirinshuti azwiho kandi gukoresha ivugabutumwa akanashyirimo Politiki mu  buryo buteruye, ariko ahanini uburyo avugamo politiki bukaba budakunze kwishimirwa n’abashyigikiye ubutegetsi mu Rwanda, kuko akenshi aba anenga imigenzereze irimo akarengane, ubwikanyize, ubwirasi n’urugomo.

Igitangaje ku iyirukanwa rya Pasteur Michel  Zigirinshuti kuri iyi nshuro, ni ukuba hari hashize ibyumweru bitandatu (Ukwezi n’igice) atambukije icyigisho bamushinja gukoreramo ibyaha, umuntu akaba yakwibaza impamvu byatwaye iyi minsi yose, niba bitarakozwe habayeho kumutungirwa agatoki.

Mu cyigisho cye cyo kuwa 19 Nzeli 2021 hari aho yasomye amagambo yo muri Biblia Yera muri 2 Petero 2: 9, 12 hagira hati: “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe, … Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk’inyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukira buheriheri mu byonona byabo”.

Mu gusobanura ibyo kurimbuka kw’abanyabyaha yavuze ko bazarimbuka bakarimbukana na bene wabo banze kwitandukanya n’ibibi by’abo bafitanye amasano. Yibukije abari bamuteze amatwi ko ubwo Abanyaisirael bavaga mu Misiri bajya i Kanaani, bagiye bagwa mu Butayu bakanabutindamo cyane, ariko by’umwihariko abapfaga bakaba barapfanaga n’abo bafitanye amasano.

Uru rugero yatangaga ku BanyaIsrael yasanze rudahagije, niko kwibutsa abari bamukurikiye mu Rusengero i Nyarugenge, ko no mu gihe cy’a FDLR ubwo abacengezi bari barigaruriye tumwe mu duce tw’Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, ngo mu kubarwanya ntihabayeho gutoranya umunyacyaha n’abo bafitanye amasano, ngo ahubwo bose barwanyirije hamwe, kandi barwanywa kimwe. Ati “Barashize, kuko batitandukanyije na bene wabo b’abanyabyaha.”

Aya magambo ya Pastoro Zigirinshuti, hatitawe ku kuri kuyarimo  kujyanye n’ibyo yigishaga, yabaye nk’ukoze FPR mu nkovu, kuko kimwe mu byagoye FPR kwisobanura ku ruhando mpuzamahanga ni ubwicanyi bwakorewe abaturage muri Ruhengeri na Gisenyi, kandi bukaba bwarakorwaga mu kivunge ngo barashaka gutsinsura FDLR. Ubu bwicanyi bwaguyemo abasivile batagira ingano, biganjemo abagore benshi n’abana batari bafite uruhare na ruto mu mirwano.

Pasiteri Miche Zigirinshuti, we abaye umurame kuko we uretse amabwirizwa yatanzwe akamwirukanisha mu itorero ADEPR asanzwemo, akanategekwa kumara amezi atatu atavugira kuri Youtube, ni umugisha mwinshi kuko adafunzwe aregwa guharabika igihugu  no kucyangisha amahanga cyangwa se gukurura imidugararo muri rubanda, nkuko bisanzwe bigendekera abatari bake.

Pasiteri Zigirinshuti yaherukaga na none guhagarikwa ku nshingano z’ukuriye ivugabutumwa n’amahugurwa muri ADEPR, azira ko atemeraga ukwivanga kwa politiki muri ADEPR, isigaye yarabaye akarima n’umuzindaro bya FPR, iri torero rikaba risigaye ritoza intore kurusha uko ritegura intama za Kristo. Ibi kandi ntibitangaje, kuko imyaka ibaye myinshi abayobozi baryo uko basimburana bagenda bashyirwaho na FPR bikitirirwa Leta binyujijwe muri RGB.