U Rwanda rwamaganye imvugo y’u Bwongereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego biherutse kuzamurwa n’u Bwongereza bivuga ko hari ibyo rugikwiye kunoza mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu birimo kugeza imbere y’ubutabera abagira uruhare mu bikorwa byo kwica abantu no kubarigisa.
Kuwa 25 Mutarama nibwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, Raporo Mpuzamahanga ku isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (UPR).
Ubwo hasuzumwaga iyi raporo Minisitiri Busingye yagaragarije Akanama ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwashyize mu bikorwa amwe mu mahame agenga uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwigenge bw’ubutabera n’ibindi.
Minisitiri Busingye yagaragaje ko igihugu cyagerageje gushyira mu bikorwa imyanzuro nama yose cyahawe mu mwaka wa 2015.
Kuri uyu munsi u Rwanda rwagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu iyi raporo, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite yagaragaje ko hari ibyo u Rwanda rugikwiye kunoza mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Ati “U Bwongereza bwahaye ikaze agahigo k’u Rwanda mu bijyanye n’uburenganzira mu bukungu n’imibereho myiza ndetse no guteza imbere ihame ry’uburinganire ariko ku rundi ruhande turacyatewe impungenge n’amananiza agikomeje gushyirwa mu bijyanye n’uburenganzira mu by’ibanze, ibijyanye na politike ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.”
“Nk’Umunyamuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza[…] turasaba u Rwanda kujyana n’indangagaciro z’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza mu bijyanye na demokarasi, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Julian Braithwaite yakomeje asaba u Rwanda “gukora iperereza rinyuze mu mucyo kandi ryigenga ku bijyanye n’ibirego by’ubwicanyi, impfu zo muri gereza, ibura ry’abantu n’iyicarubozo kandi rukageza ababikora imbere y’ubutabera.”
Yasabye u Rwanda kandi “Kurinda no kureka abanyamakuru bagakora mu bwisanzure, nta bwoba bwo guhutazwa kandi rukagenzura ko inzego za Leta zubahiriza itegeko ryo gutanga amakuru.”
Ibyavuzwe n’u Bwongereza U Rwanda ruravuga ko nta shingiro bifite
Ibiro by’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi bubinyijije kuri Twitter, byavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itemeranya n’ibyavuzwe na Julian Braithwaite kuko nta shingiro bifite.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ibabajwe n’ibyasabwe na Ambasade y’u Bwongereza i Genève mu bigaragara bidafite ishingiro kandi bikaba bihabanye n’amahame y’isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.”
“U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya gatatu isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu rurifuza gushimangira ukwiyemeza kwarwo muri iri suzuma rikora nk’uburyo rukumbi bwo gufata kimwe ibihugu byose binyamuryango bya Loni, kandi ikirushisheho muri byinshi rigafasha mu kunoza ibijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Bakomeje bavuga ko “U Bwongereza nk’igihugu cyakomeje kuryumaho ku bikorwa by’ihohoterwa rihonyora uburenganzira bwa muntu ahandi mu Karere, ibi birego bidafite ishingiro ku gihugu bifitanye imikoranire. Birababaje cyane.”
Ubwo yagezaga iyi Raporo Mpuzamahanga kuri aka kanama Minisitiri Busingye yavuze ko ibirego u Rwanda rukunze gushinjwa n’imiryango yigenga iharanira uburenganzira bwa muntu nta shingiro biba bifite, ahubwo biba byihishwe inyuma na Politiki.
Mu byaha byakunzwe gushinjwa u Rwanda harimo gufungira abantu ahantu hatazwi, guhonyora uburenganzira bw’itangazamakuru n’ubw’abatavuga rumwe na Leta.
Source: Igihe