CONGO: INGARUKA Z’URUPFU RW’AMBASADERI W’UBUTALIYANI

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2021, amakuru yacicikanye muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo aragaragaza akavuyo, kutunvikana n’isubiranamo ryatewe n’urupfu rw’uwari ambasaderi w’ubutaliyani muri icyo gihugu. 

Nyuma y’uko ambasaderi Luca Attanasio yicirwa mu Burasirazuba bwa Congo Leta ya Kinshasa irebera, Umuyobozi wungirije mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Bwana BULAKALI MULULUNGANYA yasohoye itangazo rivuga kuri urwo rupfu. Ikibabaje rero ni uko uwo mugabo yahise ahagarikwa ku mirimo ye nyuma y’iminsi ibiri gusa. Ese ni iki kihishe inyuma y’iryo hagarikwa? Birashoboka se ko umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu yasohora itangazo ku gikorwa nka kiriya gikomeye atamenyesheje cyangwa ngo agishe inama abamukuriye? Niba se ibyo byarabaye, ni iyihe mpamvu yahagarikwa ku mirimo ye? Niba kandi yaba atarabikoze, ese yaba yarabitewe n’iki?

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 na Bwana INNOCENT BOKELE WALAKA, rihagarika Bwana Bulakali Mululunganya ku mirimo ye rigaragaza ko nta bubasha bwo gutangaza no gushyira umukono ku itangazo ry’urupfu rwa Luca Attanasio yahawe ndetse nta n’ububasha yari afite. Ibi nabyo byatera umuntu kwibaza byinshi. Ni iki kihishe inyuma y’aka kavuyo no kwitana bamwana?

Igikorwa kandi cyo guhagarika Bwana Bulakali Mululunganya cyabaye nyuma y’inama yateranye igitaraganya ibereye i Kinshasa ku bijyanye n’ingendo z’abahagarariye ibihugu byabo muri Congo. Muri iyo nama hafatiwemo ibyemezo bikarishye bibuza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu kutazongera gusohoka muri Kinshasa bajya mu zindi ntara batabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe. Aha wakwibaza na none niba koko ubundi abanyadiplomate ku rwego rwa Ambasaderi bakora ingendo mu gihugu abayobozi bakuru b’igihugu batabizi. Aha rwose harimo kwirengagiza inshingano no gukikira ikibazo cy’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio kugirango ubuyobozi bwa Kinshasa bwihunzee uruhare bwagize mu bugambanyi n’iyicwa rya nyakwigendera isesengurwa ry’amakuru arimo gucicikana rigaragaza ku Leta ya Kinshasa yagize uruhare mu iyicwa rye.

Tubibutse ko imirambo ya ba nyakwigendera Luca Attanasio na Vittorio Lacovacci yagejejwe i Roma kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2021. Imana ibahe iruhuko ridashira.