FDLR yemeje ko Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi Asifiwe yafashwe.

Bamwe mu basirikare ba FDLR Nyuma y'igitero bagabye i Busasamana

Umutwe FDLR urwanya leta y’u Rwanda uri mu burasirazuba bwa Kongo wemeje ifatwa ry’umwe mu basirikare bawo bakomeye uvuga ko yafatiwe i Goma yagiye kwivuza.

Aho yavuganaga na BBC, umuvugizi wa FDLR uzwi nka Curre Ngoma yemeje amakuru yatangajwe n’igisirikare cya Kongo.

Ariko yavuze ko iby’uko yafatiye mu gikorwa cya gisikare “ari ukwivuga ibibwi bitari byo” ngo kuko yafashwe agiye kwivuza mu mujyi wa Goma.

Ngo yafashwe kubera abatanze amakuru y’aho yari ari, ngo ntabwo yafatiwe muri operation.

Curre Ngoma yanavuze ko abamufashe “atari abasiriakre ba Kongo”, amakuru bafite ngo akaba ari uko yaba yagejejwe i Kigali ariko ngo ntibarashobora kuyemeza.

Yavuze kandi ko ibyo gufatwa kw’abasirikare babo bidashobora kubaca intege, ngo abagenda baragenda “kandi urugamba rurakomeje”.

Igisirikare cya Kongo kimaze igihe gifata bamwe mu basirikare bakomeye ba FDLR mu gikorwa cya gisirikare kivuga ko cyikorana, n’ubwo hari abemeza ko u Rwanda rufitemo uruhare ariko icyo gihugu kikaba kibihakana.

Mushobora kumva ikiganiro umuvugizi wa FDLR yahaye Prudent Nsengiyumva umunyamakuru wa BBC Gahuza Miryango hano hasi: