FDU-Inkingi irabaza impamvu abanyeshuri ba za Kaminuza badahabwa inguzanyo zo kwiga bemerewe

Kigali kuwa 19 Gashyantare 2014

Mu kwezi kwa Nzeri 2013 nibwo leta y’u Rwanda  yatangaje inkuru y’incamugongo n’agashinyaguro ko ihagaritse inguzanyo zo kwiga mu buryo bwari busanzwe ku banyeshuri bo muri kaminuza za leta. Leta ikaba yaravugaga ko izo nguzanyo zizajya zitangwa hakurikije ibyiciro by’ubudehe ; nyamara nkuko byaje kugaragara ibyo byiciro by’ubudehe byari byarabeshyeye Abanyarwanda bibitirira ubushobozi badafite hagamijwe inyungu yo kwiyerekana neza imbere y’amahanga ko Abanyarwanda barangije kuba abasirimu kuburyo bafite ubushobozi bwo kwirihira amashuri n’ibindi.

Icyi cyemezo cyo kuvanaho izi nguzanyo ku banyeshuri, Ishyaka FDU-Inkingi ryacyamaganye ryivuye inyuma, cyane ko ryabonaga kigiye guheza burundu Abanyarwanda b’abakene nubundi basanzwe batorohewe n’imibereho mibi inagenda yiyongera umunsi ku wundi. Ibi byanatumye bamwe mu banyeshuri b’inkwakuzi nabo bashishikariza bagenzi babo kwandikira inzego zibishinzwe, harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, batakamba bamusaba ko icyi cyemezo cyahagarikwa ;gusa abanditse iyi baruwa, nubwo nta kibi bari bakoze, ntibyabaguye amahoro kuko kugeza uyu munsi bamwe barafunze, abandi barihishahisha hiryo no hino kubera gutinya kugirirwa nabi n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda butanifuza ko hari umuturage numwe wanenga ibyo bukora ! Nyuma yaho icyi cyemezo gitumye havugwa byinshi,ndetse Abanyarwanda benshi bakacyamagana, Leta yisubiyeho itangariza Abanyarwanda ko izo nguzanyo zo kwiga zisubiyeho, ndetse inemera ko ibyo byiciro by’ubudehe byakozwe nabi, inasaba ko byasubirwamo,  ari naho hasabwe ko abanyeshuri bajya ku mashuri kubera ko igihe cyo kwiga cyari kirimo kubacika, hanyuma ibibazo byabo bikazagenda bicyemukira aho ku mashuri.

Igitangaje rero kugeza uyu munsi ni uko kuva muri uko kwezi kwa Nzeri 2013 kugeza uyu munsi mu kwezi kwa Gashyantare 2014, abo banyeshuri nta faranga na rimwe barahabwa dore amezi abaye atanu, iki kibazo kikaba kiri hose mu mashuri, ariko kikaba gikaze cyane muri Kaminuza nkuru y’Urwanda ishami rya Butare, kuburyo hari abanyeshuri bamwe bari kuzinga utuntu bagasubira iwabo kubera imibereho yabagoye.

Kugeza uyu munsi nta muyobozi w’igihugu uragaragaza ko icyo kibazo abo banyeshuri bafite kimuhangayikishije, ibi nibyo bitumye Ishyaka FDU-Inkingi ryongeye gusaba ko Minisiteri y’Uburezi  ikwiye kugira icyo itangaza kuri iki kibazo gikomereye aya mabako y’ahazaza. Ese iki kibazo irakizi ? Irateganya kugikoraho iki ? Yaba se yaremeye ko izaguriza aba banyeshuri amafaranga yo kwiga mu buryo bwa nyirarureshwa, none ikaba yarabuze amikoro cyangwa ni ubushake buke bwo kutababazwa n’ibibazo bihangayikishije aba bana ? Mu gihe iki kibazo cyaba gikomeje kwirengagizwa n’abagishinzwe, ni nako gikomeza kuhuhura n’ireme ry’Uburezi nubundi rigeze aharindimuka mu Rwanda kandi riterwa n’impamvu zitandukanye zikomeje kwirengagizwa nkana !

Ishyaka FDU-Inkingi risanga mu gihe cyose abayobozi b’igihugu badahangayikishijwe n’ubuzima, ndetse n’ibibazo by’umuturage uyu wo hasi kandi w’intege nke, iterambere riririmbwa ryaba ari baringa kuko nubundi iterambere ry’igihugu runaka ripimirwa ku mibereho y’umuturage uyu usanzwe wo hasi.

Turasaba dukomeje Leta y’uRwanda kwita no guhagurukira ikibazo cy’aba banyeshuri, niba kandi bidashoboka, igatangaza ku mugaragaro ko ikibazo cyarenze ubushobozi bw’igihugu, hanyuma abantu bagatangaza ku mugaragaro kugobokwa n’abagiraneza, ariko Abanyarwanda ntibagere aho bashiramo umwuka haririmbwa ko ibintu bimeze neza.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo