Umuturage wize kaminuza kubera ubuzima bubi yahisemo kwandikira FDLR!

Ntabanganyimana Yohani w’imyaka 61 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Kabusagara mu kagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro yafatanywe ibaruwa yandikiye FDLR ikubiyemo intashyo, izina rishya yifuza ko FDLR yakwitwa, ndetse ayemerera n’ubufasha burimo kuyishakira abayoboke.

Ntabanganyimana yemera ko iyo baruwa ari we wayiyandikiye, dore ko n’ibyanditsemo abisoma yihuta adategwa.

Ntabanganyimana yavuze ko yashakaga ko FDLR yahindura izina ikirwa UFADR (Union des Forces pour Asseoir la Démocratie au Rwanda).

Nubwo Ntabanganyimana inyuma ku mubiri agaragara nk’umuntu ubayeho nabi, abayobozi bo mu gace atuyemo bavuga ko abarirwa mu bantu badakennye cyane, dore ko no mu bihe byashize yagiye akora imirimo itandukanye kandi yamuhembaga neza.

Ntabanganyimana yize i Kisangani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahakura Licence muri Psychologie du Travail. Yagarutse mu Rwanda mu 1973 akora muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo.

Haje kujyaho impuzamahuriro y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), ayibera umunyamabanga wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari kandi ngo yakoze no mu cyitwaga PNAS (Programme National des Actions Sociales).

Mu 1994, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ahungira muri Congo, agarutse mu 1997 ahabwa akazi k’ubwalimu (professeur) mu kigo cy’amashuri cya Trinité giherereye mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro.

Amasomo yigishaga muri icyo kigo ya Sociologie na Psychologie amaze kuvaho, Ntabanganyimana na we yahise ahagarika ibyo kwigisha, dore ko yari ageze no mu zabukuru. Ntabanganyimana amaze imyaka igera kuri itanu ahagaritse ibijyanye no kwigisha.

Tariki 24/02/2014 ni bwo polisi yageze iwe iramufata ndetse ihasanga n’iyo baruwa irayijyana. Ntabanganyimana avuga ko na we atazi impamvu yamuteye kugira ibitekerezo bishyigikiye FDLR, kuko asanzwe ari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi. Ngo nta n’ikibazo kidasanzwe yaba afitanye na Leta y’Ubumwe iriho mu Rwanda.

Nubwo ubu ngo atabayeho neza nk’uko yari abayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu ngo nta bibazo bikomeye afite mu buzima bwe. Icyakora asanga amafaranga y’izabukuru ahabwa ari macye atamuhagije, hakaba hari n’andi mafaranga aba agomba guhabwa nk’umwe mu banyamuryango bashinze ikigo cy’amashuri cya Trinité, ariko ngo hashize amezi atandatu atayabona.

Ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’akarere ka Rutsiro mu nama ya komite mpuzabikorwa yari yateranye tariki 25/02/2014, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburengerazuba, General Mubarak Muganga, yavuze ko bitangaje kubona umuturage usanzwe wihingira, akarya, akaryama afata umwanya wose wo kwandika ibitekerezo nk’ibyo.

Ati “ibi ntabwo byaba bitwubaka nk’Abanyarwanda”. General Mubarak asanga umusaza w’intege nke nk’uwo akeneye gusazishwa neza, aho kugira ngo yirirwe mu bintu nk’ibyo bidashobora kugira icyo bimugezaho.

General Mubarak yabwiye abayobozi ko badakwiriye kuryama ngo basinzire mu gihe hakiriho bene abo bantu basigara inyuma mu rugamba rwo guteza imbere imyumvire y’abaturage, kuko ngo nta mpamvu ihari yatuma umuntu aba umurakare kandi abantu bose bagomba kugerwaho n’ibyiza igihugu kigenda kigeraho.

Malachie Hakizimana

Source: Kigali today