Thomas NAHIMANA ntakiri Umutaripfana w’ishyaka ISHEMA

Padiri Nahimana Thomas

Itangazo rigenewe abanyamakuru N°ISH2023/10/009

  1. Muri Nyakanga 2021, Kongere y’ishyaka Ishema ry’u Rwanda yatoye Madame Nadine Claire KASINGE nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024. Iki cyemezo cyongeye gushimangirwa mu itangazo N°ISH2023/09/008 ryo kuwa 21 Nzeri 2023.
  2. Tariki ya 08/10/2023, Bwana Thomas NAHIMANA yatangaje ko na we abaye umukandida mu matora yavuzwe haruguru.
  3. Ubuyobozi bw’ishyaka ISHEMA bumaze gusuzuma iki cyemezo cyo guhangana n’umukandida w’ishyaka akomokamo, bushingiye kandi ku biteganywa n’itegeko shingiro ry’Ishyaka ISHEMA,  buramenyesha abanyarwanda bose ko Bwana Thomas NAHIMANA atakiri umutaripfana mu Ishyaka ISHEMA, akaba atemerewe kugira umurimo uwo ari wo wose yakora mu izina ry’ishyaka kandi akaba yiyambuye icyizere yagirirwaga nk’umwe mu Barwanashyaka baryo.
  4. Ishyaka ISHEMA riboneyeho kwibutsa ko umukandida uzarihagararira  mu matora ya Perezida wa repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2024 ari Madame Nadine Claire KASINGE akaba n’umuyobozi mukuru w’ishyaka.
  5. Ishyaka ISHEMA rirahamagarira abanyarwanda bose baharanira impinduka mu Rwanda ko bashyira hamwe ingufu zabo kugirango agatsiko gatsikamiye Rubanda gasezererwe burundu.

Muhorane Ubutwari

Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi tariki 11/10/2023

Protais RUGARAVU

Umunyamabanga Nshingwabikorwa