Frank Habineza wa Green Party yiyemeje gutaha mu Rwanda

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2012, riravuga ko ishyaka Rwandan Democratic Green Party riyobowe na Frank Habineza mu rwego rwo kwizihiza imyaka 3 rimaze rishinzwe rimenyesheje abayoboke baryo ko rigiye kongera gukorera ibikorwa bya politiki mu Rwanda imbere.

Ngo umuyobozi w’iryo shyaka wabaga mu gihugu cya Suwedi kuva muri Kanama 2010 azasubira mu Rwanda mu ntangiriro za Nzeri 2012 mu rwego rwo kwandikisha ishyaka no kwitegura amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013.

Twabibutsa ko iryo shyaka ryatangiye muri Kanama 2009 rivuga ko ritavuga rumwe na Leta iyobowe na FPR.

Ntabwo ryashoboye kwemerwa n’amategeko ndetse n’abayoboke baryo bari bateraniye kuri Saint Paul i Kigali mu nama batewe n’abayoboke ba FPR barabakubita. Ntabwo byagarukiye aho kuko muri Nyakanga 2010 visi Perezida wa mbere w’iryo shyaka André Kagwa Rwisereka yarishwe mu buryo bw’agashinyaguro.

Aya makuru aje akurikira ikiganiro urubuga leprophete.fr rwagiranye na Faustin Twagiramungu Perezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza aho nawe yatangazaga ko iryo shyaka naryo rigiye gutangira gukorera mu Rwanda ku mugaragaro mu minsi ya vuba.

Marc Matabaro

6 COMMENTS

  1. Ngo uwenda Gupta ahinduka urwirungu. Nuza ntuzasame murwanda rwubu bazakujugunya mukagozi ube igitambo cyabahutu, Urwanda sirwarundu umuntu yuvugira ibyo ashaka

  2. @rwasa: Ariko nkubaze rwasa, uravyga ngo naza mu rwanda azaba igitambo cy’abahutu Green party ihagarariye abahutu? Reka mbyemere wasanga ari wo murongo ifite, ariko se uravuga ngo u Rwanda si rwarundi umuntu avuga ibyo ashatse ni ryari rwagize imiyoborere myiza nk’iriho ubu? Nako mwavugaga icyo mushatse mukabwira abahutu bene wanyu kwica abatutsi mukbamara ubwo nicyo gihe wifuza, ariko icyaboroye ni kimwe sha: Ingoma ya Kagame yaraboroye, iyo mukorerwa nk’ibyo mwakoze nibwo mwari gushira iryo vogonyo ryanyu. Buriya iyo mu Rwanda haza kurokoka abahutu bangana n’umubare w’abatutsi barokotse byari kugwa miswi maze mugatuza mukumvikana none mwese murahari abacu mwarabamaze none mwagize amahirwe muhura n’ingoma ya Kagame none induru muyihoza kumunwa muvuga ubusa gusa, sha nimwivugire murahaze. Ariko ubundi muvuga ubusa gusa muhagarariye nde? ni nde wabatumye? abo bahutu mwitwaza ko mbona bameze neza mu gihugu barya bakaryama, icyo mubashakira ni iki kirenze uko babayeho? Ibyo mutabagejejeho mutarakora Jenoside muzabikurahe ubu? Mugabanye inda kdi musubize amerwe mu isaho sha burya si buno. Naho Twagiramungu we turamuzi ni Ntamunoza ntawe atarwanya nawe ubwe ntiyemera ibyo akora. Abo bazungu babacumbikiye barabashuka bazi icyo bakura mukudahuza kw’abanyagihugu, nta rukundo bagira bareba inyungu zabo gusa, Ko iwabo bo batuje nukuvuga ko buri muzungu wese atekereza nkundi, kdi ibyo muhoramo mwibwira ngo ni umukino ushimishije mwibuke ko muba mukinira hejuru y’ibiremwa by’Imana si ibyanyu nimutabibazwa kuri iyi Imana izabibabaza. Simbujije mukomeze mutyo ariko muzarinda mupfa ntacyo mugezeho

  3. Rwasa biragara ko avuga nk’uri imbere mu rwa Gasabo.
    Ariko nta kibyemeza kuko murandasi itagaragariza bose babireba aho yanditse ari.
    Ni ko no kumenya niba ari bwoko ki bigoye kuko n’abatwa barahari kandi bo bamye bivugira amoko nta kuyaca amarenga na cyera na kare. Wenda hari impamvu iteye Uwibabarijwe gutonekwa n’inyandiko ya Rwasa yumvikanisha ko abahutu batanga ibitambo. Nonese ko igisubizo kibaye nk’icya wa mugore wahakanye gutuka nyirabukwe ati : Iryo shyano ry’imbwa rirambeshyera?
    Kuba twarababajwe n’amateka mabi ahubwo byakabaye bidufasha gutsura ubworoherane nyamuna nimureke abashaka gukora ibyo amategeko abemerera bisanzure
    tubone amahoro yahinda.

  4. Taha sha,n’umwana w’ikirara se yaramwakiriye…Ubu se uzaniye abanyarwanda iki,n’imfubyi ujegufasha,n’abampfakazi se?n’ababana n’ubumuga!wangyanye inda yawe none urayigaruye…njye FRANK sinkusi kandi nawe ntunzi ariko mbona ntabupoliticiens mbwawe!n’ukwihangira imirimo gusa n’okubeshya abazunga ariko nta muntu ukurimo…Rwanda pole sana.Tekereza gouvernement irimo:
    INGABIRE VUVUZELA VICTOIRE.
    FRANK HABINEZA.
    NTAGANDA BERNARD.
    FAUSTIN TWAGIRAMUNGU
    RUDASINGWA etc mwese ntamuntu muzima ubarimo.

  5. Nategereje ko hagira uwikiriza Kabarisa ndaheba. Ngeze aho nibaza ko ahariwenda moderari yaba yanyonze ibyatangajwe kubera impamvu yiyumviriye.
    Ariko ese ahubwo iyo guverinoma twayikura hehe ?
    Ubundi rero mwana wa nyogoguru Kabarisa, icyuho aho cyaba hose kigirwa no kuziba. Urabizi neza kandi ko muri poritiki ibintu bihora ari bishyashya. Ko muri poritiki nta karamata kuko uri ku ntebe wese abikesha ubushake bwa rubanda nk’uko amategeko ariho ubungubu abigena.
    Reka ngaruke ku cyuho nakomoje ho: Nyabugenge muri rusange ntijya yihanganira ubusumbane bukabije. Bityo aho icyeragati kigaragaye havuka vuba na bwangu abaza naho bakahashinga ibirindiro. None ko bigaragara ko gahunda zoo kwimakaza ibidukikije zidahagarariwe uko abaziyeguriye babyifuza wowe wumva twarekera aho? Reka abajijukiwe mu bumenyi bw’ingengabitekerezo za poritiki badukorere ibyo bize. Ese wumva impuguke zatoye Habineza mu mabanga mpuzamahanga yo kubayobora bose zaribeshye cyangwa kuba ari umuhutu wowe waba wumva ari amahano? Cyono kebuka urebe abatari bake bajejwe ibyo wowe utanabasha kwiyumvisha kandi bigufitiye akamaro maze ureke kwisekesha. Ko utavuze na Mushayidi? Byaba ese ari uko we adasangiye imiziro n’abo watondetse? Ese yo yaba ari iyihe ukaba utuburiye? Ese wibaza yuko izo mpfubyi n’abo bapfakazi hari ubaha ibyo akuye abyigomwe mu mutungo we bwite cyangwa akabibaha ku mpuhwe yihariye bitagenwa n’amategeko?
    Jye ndabona no kwihangnira imirimo wakabaye ubishimira uwabigeraho wese niba koko ukunda iterambere. Niba kandi uryanga higama ritaguhitana kuko inkubiri yaryo ntiyimirwa. Tugire amahoro.

Comments are closed.