Rwanda:amafaranga yakirwa mu misoro agiye kongerwaho 20% kubera imfashanyo zahagaritswe!

Nyuma y’aho bimwe mu bihugu bihagarikiye inkunga yateraga u Rwanda, Ikigo cy’Imisoro n’amahoro kigiye kongera amafaranga cyakiraga kugera kuri 20%, mu rwego rwo kugabanya gushingira ku nkunga.

Mu guhangana n’icyuho cy’inkunga zagabanyijwe cyangwa zigakererezwa, Ikigo cy’Imisoro n’amahoro n’amahoro cyiyemeje kuzamuraho 20% y’amafaranga cyakira, ahwanye na miliyoni 600,000 mu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Rwanda today, nubwo bikiri mu mibare Rwanda Revenue Authority yizeye kugera ku ntego zayo, bitewe n’uburyo inoza ikanoroshya uburyo bwo gusora.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa yavuze ko kuzamura umusaruro ukomoka mu misoro y’imbere mu gihugu, bigaragaza ko u Rwanda rushishikajwe no kugabanya gushingira ku nkunga z’ibihugu byateye imbere.

Ben Kagarama Umuyobozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro

Rwangombwa yijeje Abanyarwanda ko imishinga y’iterambere y’u Rwanda itazigera ihungabana kuko inkunga yahagaritswe itagera kuri miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Kubwe ngo ni igitonyanga mu nyanja.

Muri Raporo “Doing business” ya Banki y’Isi, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 45 ku bihugu 183 mu guteza imbere ubucuruzi.

Ben Kagarama Umuyobozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro avuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga (single window system) bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro kuri internet buzatuma u Rwanda ruzigama akayabo k’amafaranga miliyari 5, 52.

Kagarama yavuze ko ku girango bagere kuri iyi ntego bisaba korohereza abasora babaha serivisi nziza.

Mbundi Fausti uyobora urugaga rw’abikorera, avuga ko nabo bazafasha Leta mu gusora neza, kuko nabo bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nyuma y’icyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinje u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba M23 zirwanya Leta Congo, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Budage, u Bwongereza na Suede byahagaritse zimwe mu nkunga byageneraga u Rwanda.

Ubwongereza bwahagaritse miliyoni 25 z’Amadolari yafashyirwaga mu ngengo y’imari, Leta Zunze Ubumwe z’Amerka zihagarika ibihumbi 200,000 byafashaga igisirikari naho u Buholandi buhagarika miliyoni 6,25 z’amadolari y’Amerika yafashaga Ubutabera mu Rwanda.

Source:igihe.com

1 COMMENT

Comments are closed.