Gicumbi: Umucungagereza yishe undi bapfa umugabo

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Muri Gereza ya Gicumbi iherereye ahitwa mu Miyove haravugwa amakimbirane y’abacungagereza babiri yarangiye umwe arashe undi agapfa bapfa umugabo.

Umwe mu bakozi ba Gereza ya Miyove waduhaye amakuru yatubwiye ko uwarashwe agapfa ari umucungagereza w’umukobwa wari uzwi ku izina rya “Kazungu” uwamurashe nawe ngo ni umukobwa w’umucungagereza bakaba bapfaga umugabo.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Hari umusore w’umupolisi wakoreraga kuri Gereza ya Miyove mu minsi ishize bombi bakaba baramukundaga ariko we yakundaga kazungu twese twari tubizi. Mugenzi we rero yabonye ko urukundo rwa kazungu n’uwo musore rugeze kure umujinya uramwica atangira kumuhigira hasi kubura hejuru. Kuwa gatanu nibwo batonganye twe tukagirango biroroheje nuko birangira akoze ku mbarutso aramurasa ahita apfa.”

Undi waduhaye amakuru yavuze ati “Uriya mukobwa barashe yari hafi kurongorwa n’umupolisi wahoze akorera hano mu miyove, ariko uriya mucungagereza wundi nawe yari yarishyizemo ko ari we azarongora kuko ngo bajyaga banararana. Nyuma rero yaje kubona ko umuhungu atamwikoza ahubwo afite umushinga wo kuzarongora kazungu ishyari rizamuka ubwo.”

Umuvugizi w’u Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye Radio Rwanda ko ibyabaye ari impanuka.

Yavuze ati “Navuga ko ari impanuka yabayeho, uwarashwe yari umwana muto w’umukobwa washimwaga mu mico n’umurava yagiraga mu kazi. Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwihanganishije umuryango we cyane.”

Yakomeje ahwitura abandi bacungagereza ati “Igihe hagize ibyo batumvikanaho bajya begera abayobozi babo mu kazi cyangwa se natwe bakatwegera hari uburyo butandukanye bwashyizweho ku buryo buri mucungagereza ashobora kugeza ikibazo cye ku buyobozi bitamugoye.”

Si ubwa mbere mu bacungagereza bo mu Rwanda habayeho kurasa bapfa ibibazo bafitanye ku giti cyabo, kuko mu mwaka wa 2018 umucungagereza wo muri Gereza ya Rilima mu Karere ka Bugesera yarashe mugenzi we bapfa amafaranga ibihumbi 20 yari yaramugurije agatinda kuyamwishyura.