U Rwanda ruzafungura imipaka yo ku butaka kuwa mbere

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuwa mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, imipaka yo ku butaka izafungurwa hafatwa n’izindi ngamba zitandukanye zo koroshya amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri b’u Rwanda yabaye tariki 4 Werurwe 2022  iyobowe na Perezida Kagame ni icyo gufungura imipaka yo ku butaka.

Uyu mwanzuro uvuga ko “Imipaka yo ku butaka izafungurwa guhera kuwa mbere tariki 7 Werurwe 2022 abagenzi binjira ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 mu gihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira mu Gihugu.”

Iki cyemezo gifashwe mu gihe tariki 31 Mutarama 2022 nibwo Umupaka wa Gatuna  wafunguwe hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka itatu ufunze kubera umubano mubi wari hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe, abaturage b’ibihugu byombi babyiniye ku rukoma bibwira ko bagiye kongera kunderana nk’uko byari bisanzwe, ariko siko byagenze kubera ko icyo gihe abategetsi b’impande zombie batangaje ko hari ibigomba kubanza kunozwa mu bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna cyari cyafashwe nyuma y’uruzinduko rw’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, wasuye u Rwanda tariki 22 Mutarama 2022.

Nyuma yo kumva icyemezo cyafashwe na Kigali cyo kongera gufungura imipaka yo kubutaka, Muhoozi yanditse kuri twitter ati “Ndashimira ‘Uncle’ Perezida Kagame yemeye ko hongera kuba urujya n’uruza ku mipaka yacu. Ndamushimira cyane ko yongeye guhuza abaturage bacu. Ndamushimira cyane ko ari intwari nyayo.”

Si imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ifunze gusa, kuko n’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi nayo imaze imyaka isaga itatu ifunze. Nyuma y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri bamwe mu baturage batangiye kubyinira ku rukoma bavuga ko bagiye kongera guhahirana n’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda nyuma y’imyaka bameze nk’abafungiranye mu gihugu kuko hakoraga inzira yo mu kirere gusa yigonderwa na bacye.

Abarundi ndetse n’abanyarwanda bakaba bamaze iminsi bagaragaza ko bafite inyota yo kongera kugenerana nyuma y’uko umubabo w’ibihugu byombi wongeye kumera neza.

Ubwo yarahizaga abategetsi bashya baherutse gushyirwa muri guverinoma y’u Rwanda tariki 8 Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko ku mibanire n’u Burundi hari intambwe igenda iterwa, ati “Umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye.”

Indi myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri

Ibikorwa byinshi bizakomeza gukora amasaha 24 kuri 24, aho kujya bifungwa Saa sita z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Ibikorwa bitemerewe gukora amasaha yose birimo ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe, aho bizajya bifungwa Saa munani z’ijoro.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze. Insengero, restaurant, utubari, gym, stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za massage byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye. Abana bari munsi y’imyaka 12 nibo batemerewe kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe.

Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48. Abategura amakoraniro rusange bagirwa inama yo kuyashyira hanze mu gihe bishoboka, bitagenda gutyo hagafungurwa amadirishya kugira ngo haboneke umwuka uhagije.

Abagenzi binjira n’abasohoka mu Gihugu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu Gihugu bagomba kuba barikingije Covid-19.