Goma: Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyarashweho ibisasu

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare 2024, amakuru aturuka mu bantu banyuranye bari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma aravuga ko habaye igitero cy’ibisasu byaguye ku kibuga cy’indege mu ma saa munani z’ijoro.

Ibi bisasu byibasiye ibice bimwe by’ikibuga cy’indege, ariko ntabwo hangiritse ibintu byinshi. Nta tangazo rirasohoka riturutse mu nzego zifite ububasha bwo gutanga amakuru muri leta ya Congo, ariko amakuru aturuka mu bantu bavuganye n’itangazamakuru avuga ko ibi bisasu bishobora kuba byaraturutse i Kibumba, aho umutwe w’inyeshyamba za M23 ufatanyije n’ingabo z’u Rwanda bivugwa ko waba warashyize  mu birindiro byawo imbunda nini zirasa kure.

Iyi mirwano ikomeje gufata indi ntera mu nkengero za Goma mu gihe abayobozi bo mu karere, harimo Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Kagame w’u Rwanda, bari i Addis-Abeba muri Ethiopia mu nama y’igitaraganya yiga ku mutekano muke ukomeje kuranga agace k’iburasirazuba bwa Congo.

N’ubwo habaye iki gitero, ibikorwa by’ikibuga cy’indege byakomeje nk’uko bisanzwe, nk’uko umunyamakuru wo muri ako gace yabitangaje. Indege z’imbere mu gihugu n’iz’amahanga zakomeje kugwa no guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Goma nk’uko byari bisanzwe, ibi bikaba byerekana ko ingaruka z’ibitero ku bikorwa by’ikibuga cy’indege zitari zikomeye ku buryo byahagarika ibikorwa by’indege.

Impuguke mu by’umutekano zigaragaza ko ibi bitero bishobora kuba ari uburyo bw’umutwe wa M23 n’igihugu cy’u Rwanda bwo gushyira igitutu ku butegetsi bwa Congo n’amahanga, mu rwego rwo kugira ngo mu biganiro biri imbere, u Rwanda na M23 bizabe bihagaze neza.  N’ubwo M23 itari mu biganiro bya politiki by’ako kanya na Leta ya Congo, gusa u Rwanda rufite uruhare rukomeye mu kuvugira no gushyigikira uyu mutwe ku rwego rwa diplomasi mpuzamahanga no mu biganiro bihuza ibihugu by’akarere.