Umuvugizi w’ingabo za Congo arashinja Drones z’u Rwanda kurasa ikibuga cy’indege cya Goma

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gashyantare 2024, ahagana saa munani z’ijoro ku isaha y’i Goma, habaye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, giherereye mu ntara ya Nord-Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko byatangajwe na Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo za Congo muri ako karere, mu butumwa bwanyujijwe kuri video yashyizwe kuri X, yavuze ko indege zitagira abapilote zavuye mu Rwanda zikaba zibasiye akarere k’ikibuga cy’indege. Iki gitero ngo ntabwo cyibasiye indege za gisirikare, ahubwo cyangije indege z’abasivili.

Hari andi makuru yatanzwe na Marc Hoogsteyns, umunyamakuru w’umubiligi uzwiho kugirana isano ya hafi n’inzego z’ubutasi z’U Rwanda ndetse akagaragaza kuvugira ubutegetsi bwa KIgali nta rutangira. Yashyize ku rukuta rwe rwa X avuga ko biriya bitero byari ibisasu bya mortier 81 mm, byari byahambiriwe kuri drones zisanzwe za gisivili, bikaba byaraguye ku kibuga cy’indege cya Goma bikangiza indege yo mu bwoko bwa Sukhoi.