Gufatira ibihano abayobozi ba M23 ukareka abayiri inyuma ni ukujijisha no kwiyerurutsa

Umudepite wo mu batavuga rumwe na Perezida Kabila akaba na Perezida w’ishyaka Mouvement pour le Renouveau, Clément Kanku, asanga ibihano byafashwe ku ya 31 Ukuboza 2012 n’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi bifatirwa abayobozi babiri b’inyeshyamba za M23 bidahagije. Abo bayobozi ni Jean Marie Runiga, umuyobizi wa politiki na Lt Col Eric Badege umwe mu basirikare bakuru ba M23 bakaba barabujijwe gutembera n’imitungo yabo ikaba igomba gufatirwa.

Uwo mudepite aragira ati: «Ni iki kibabwira ko abo bantu batembera? Ese bafite za passeports? Ese hari ikigaragaza ko bafite amafaranga mu mabanki? »

Kuri we ngo, Jean-Marie Runiga na Eric Badege ni za kadahumeka gusa, abatera Congo nyabo bateza intambara mu burasirazuba bari mu Rwanda ahubwo asaba umuryango w’abibumbye gufatirwa ibihano Leta y’u Rwanda.

Uwo mudepite wa Congo akomeza avuga ko Jean Marie Runiga, umuyobozi wa politiki wa M23, aho ari yahashyizwe n’u Rwanda, ngo abantu bose bazi ko Runiga icyo ari cyo akiri kubera ubushake bw’u Rwanda, rero gufatira Runiga ibihano ubu ntacyo bivuze kuko n’ejo u Rwanda rwaba rwabonye undi mucancuro rushyira mu mwanya we agakomeza agakora akazi Runiga yakoraga.

Clément Kanku arangiza asaba Leta ya Congo kwamagana uko kujijisha no kwiyerurutsa kw’ibihugu by’ibihangange bishaka gukingira ikibaba u Rwanda na Uganda bagahana abayobozi ba M23 gusa ntibahane ababaha amategeko dore ko hari icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye gishinja ibyo bihugu byombi gufasha M23.

Avuga kuri ibyo bihano byafatiwe M23 na FDLR, uhagarariye Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye, Susan Rice yavuze ko ibi bihano bizorohereza inzira igana ku mahoro arambye muri Congo akanasaba abandi barwanyi b’iyi mitwe yombi kwitandukanya n’abakuru babo bagashyira intwaro hasi.

Aya magambo ya Susan Rice abasesengura ibintu basanga asa nk’aho yari agenewe FDLR gusa kuko nawe ubwe arabizi neza ko M23 ikura amategeko i Kigali ko ndetse na Runiga ubwe yashyizweho biturutse ku nama James Kabarebe, Ministre w’ingabo w’u Rwanda yagiriye abasirikare ba M23 ko bagomba gushaka uruhande rwa politiki rwo kubavugira.

Gufatira ibihano Runiga cyangwa kubwira abandi bo muri M23 ngo bitandukanye na Runiga ni ibintu bisekeje cyane kuko Runiga nibo bamushatse siwe wabashatse kandi nta ngufu na mba afite ahubwo agendera ku mategeko y’uwasabye ko bamushyiraho ari nawe wakagombye gufatirwa ibihano uwo nta wundi ni Perezida Kagame n’uwo yashinze kuyobora akaduruvayo ateza muri Congo, James Kabarebe, Ministre we w’ingabo.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Ariko ubwo mwunva mwakora iki Kagame, Kagame yasyizwe kubuyobozi nimana apana mwebwe mwirirwa musakuza ntakindi, ubwo se Kagame uko abayeho uku niwowe wamugejeje aho Ari mwebwe aba congoman niba mudashaka abacongoman babanyamurenge nabandi bavuga ikinyarwanda nuko Congo icikamo bili abacongo bavuga ikinyarwanda ububiligi bukabagaruriza shanty habo.bikagya muburyo, naho kwirirwa muvuga Kagame..murata igige kagame abayeho kubwimana nimbaraga akoresha nizinana, anasyigikiye M23 ntagitangaza kuko ntiyareba abatutsi bicwa Ngo yinumire ibyo bimwibutsa ubwoko bwabatutsi bwishe nubundi bwoko bwabahutu kandi basangiye igihugu, ubwo se nibica abatutsi babakongo agaceceka nibabamara basics iki kindi sukugaruka murwanda bakica nundi witwa umututsi wese nkuko habyarimana yari yarabivuze..ngo bice abatutsi ntihazasigare nubara inkuru, ibyo rero nukwibesya ahubwo niba atanabasyigikira abasyigikire ubu..kandi aho umututsi agemye aruhuka ahatuye mumutuzo…ntimugacinishe abana bimana mwanyamanswa mwe, nimushaka muzazane nizindi mpyisi zose ariko intare yisyamba numwami wazo aho afashe ntarekura

Comments are closed.