Ambasaderi Kimonyo ngo yaba yashimiwe!

James Kimonyo

Amakuru aturuka ku bantu batandukanye aravuga Ambasaderi Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yaba yashimiwe!

N’ubwo nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’inzego zibishinzwe muri Leta y’u Rwanda, amakuru akomeje kwisukiranya aravuga ko uyu mugabo yaba yazize kudatanga umusaruro bari bamwitezeho cyane cyane ku ngingo 3 z’ingenzi arizo:

-gukusanya inkunga nyinshi ijya mu kigega agaciro nk’uko yari yabyijeje abamukuriye i Kigali, ku buryo ngo byageze aho ashyiramo aye ngo yerekane ko abanyarwanda baba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bitabiriye icyo kigega!

-kwigarurira abanyarwanda benshi baba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika akabashyira ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda,

-gusenya ingufu z’abatavuga rumwe na FPR muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Uku kubura umusaruro ngo byaba byarashimangiwe n’uko imibare Ambasadari Kimonyo yari yijeje abategetsi b’i Kigali y’abantu bazitabira Rwanda day 2012 i Boston atashoboye kuyigezaho n’ubwo icyo gikorwa cyashyizwemo ingufu nyinshi n’amafaranga menshi.

N’ikimenyimenyi amajwi yafashwe agakwira ku mbuga z’amakuru yerekana uburyo Rwanda Day y’i Boston yategurwaga n’abiyise intore, humvikanamo impungenge za Ambasaderi Kimonyo aho asa nk’aho yinginga abo bari kumwe mu kiganiro ngo bafatanye bageze ku mibare yemereye abamukuriye i Kigali.

Uretse ibyo twavuze haruguru ngo hari byinshi Ambasaderi Kimonyo yari yaremereye shebuja ko ashoboye ariko mu by’ukuri atabishoboye ibi bikaba byaragaragariye bamwe mu bikomerezwa by’i Kigali nk’aho situation Ambasaderi Kimonyo atayifite mu ntoki ze hakaba impungenge z’uko Ambasaderi Kimonyo atakiri l’homme de la situation ukenewe muri ibi bihe ijwi rya Leta y’u Rwanda risa nk’aho ritacyumvikana nka mbere.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru nitugira amakuru y’imvaho atugeraho.

Ubwanditsi

 

6 COMMENTS

  1. Woya ibi ntawuzabyemera kuko Kimonyo yakoze ibyiza byinshi nihagira numugambambanira muzamenye ko aramasyari yabamwe benshi,kinonyo ninyangamugayo yakoreye igihugu atitangiriye itama, Ababa batangiye kumuvuga nabi niryasyari ryananyarwanda ridashira..Kandi kambabwire kimonyo ntahantu atageraga azi nokuvuga neza, ariko ntawutagira amakosa yego ariko kimonyo numugabo ahubwo abantu nka BA musefano nibo tutazi ikyo bakora muri America, na ba Olivier nduhungirehe kuko imivugire yabo ntakigenda muburyo bwogukangurira amahanga mukudufasha kubaka igihugu..murakoze..Kimonyo ntihazagirebl ugira ikyo amukora iryo nitiku..mahubwo muriza embassy zindi basyireyo imbaraga nsya.nibyo dushaka ariko kimonyo peresida amureke ntagendere kumabwire…

  2. Unva rero Luis Mushikiwabo agye Muri loni..Ibintu bya Jeanet Kagame byokuvangira Peresida bizadukoraho..mureke Peresida yikorere akazi neza Kuko Kimonyo numugabo hamwe na Luis Mushikiwabo…ahubwo abantu nka bagasana baduhsgarariye muri loni sinzi akamaro kabo na ba Olivier basyirey Luis murebe mushikiwabo mugereranya nka Susan Rice…naho abitwa BA Olivier na musefano mukureyo…ikindi Musoni muramenye ntimuzamusyire mububanyi namahanga..rwose azadukoraho sinzi nzi ko arindyadya ariko ntabwo bamwemera nka Luis Mushikiwabo

  3. Ahubwo Rudasingwa niba yasabaga imbabazi yarumuntu ufite ururimi sha Peresida yabuze uyu musaza kabisa nuko mbona imbaraga zigenda zimushirana..Genda rudasingwa waratekinikaga..uwakumpera akububanyi namahanga ariko imwirato ukawugabanya kuko kaliya kazi gashaka indyadya nogusabana naburi umwe murakoze

  4. Ariko muzi guhimba rwose ! Ese imyigaragambyo ya RNC hajemo bangahe? Abo bake uvuga bitabiye Boston Day ni bangahe? Ayo majwi se mwafashe yabamariye iki? Ko inama yakomeje?? Wasting your time kabisa !

  5. Kimonyo mumuveho kuko nta ambassador mwiza America yigeze igira nka we. Ninde wari warabashije gushyira abanyarda hamwe kugeza n aho bashinga Diaspora? Kimonyo ni umuhanga, yicisha bugufi ari nabyo byatumye abasha gukorana n abato n abakuru akabasha no kugarura abari barigometse ku butegetsi bakaba basigaye bakorera igihugu bativuye inyuma. Muri philosophy ya Kimonyo nta vangura agira icyo aharanira ni icyateza igihugu imbere. Uyu Mugabo ntaryama, akorera igihugu yivuye inyuma akiyibagirwa akibagirwa na family ye. Uyu mugabo avuga neza kandi speeches ze ziba zivuye ku mutima ntakina politics nk abenshi mu bandi bategetsi. Ibyo byo kuvuga ngo he failed on AgDF mwabikuye he? Rwanda Day ya Boston yajemo abarenga 3,000 nibo muvuga ko ari bake? Ayo majwi se mwafashe yabamariye iki ko bitatumye event itaba successful? Ese muzi ko ino Rwanda Day ari Kimonyo wayitangije? Ni igitekerezo cye bwite kandi mumaze kubona intera Rwanda Day imaze kugeraho. Ibyo byerekana gushishoza, ubuhanga no kureba Kure aribyo bimwe mu biranga Kimonyo. Kimonyo agiye asigiye USA umurage mwiza harimo kugira commemoration of the genocide against Tutsi ziri well organized and successful. Mbere commemorations zaberaga DC zazagamo bake none abantu basigaye baza barenga magana. Twizeye nta shida ko umusimbuye Mathilde azakomereza aho yari agejeje. Twishimiye ko president wacu Kagame yongeye kugirira icyizere Kimonyo akamyshinga imirimo ikomeye kandi tuzi neza ko azayikora neza cyane nta shida. Abikomye Kimonyo ntacyo bizamutwara kuko bitazamubuza gukora akazi neza nk uko abisanganywe. Ayo ni amashyari ariko ntaho azabageza mwari mukwiye kuyashyira hasi mukubaka urwababyaye. Ubutaha nimujya guharabika umuntu try at least to recognize his accomplishments.

Comments are closed.