“GUTUMIZWA NA RIB KWA PRÉSIDENT-FONDATEUR WA P.S. IMBERAKURI Me Bernard NTAGANDA.”

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N 008/PS IMB/JPK/2020

Ishyaka PS Imberakuri ryamaganye itotezwa rikomeje gukorerwa président fondateur waryo Me Bernard NTAGANDA,
Ku munsi w’ejo ku cyumweru, ni bwo président fondateur wa P.S. Imberakuri yamenyeshejwe ko agomba kwitaba RIB kuwa kabiri tariki 23/06/2020, akaba akurikiranweho ibyaha 3, ari byo: Amacakuburi, iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’igihugu!

Ibingibi ariko bikaba bigaragara ko ari icurabyaha, kugirango leta ya FPR ibone uko imufungira ubusa, nk’uko yabikoze n’ubundi mu mwaka w’2010, ubwo na none yafungwaga abeshyerwa ibyaha bihimbye nka bino; dore ko banashyize mu rubanza ibimenyetso biteye kwibaza, nk’ibice by’amatiyo asanzwe y’amazi n’icyuma cyo mu gikoni nk’intwaro ngo zagombaga gukoreshwa mu guhungabanya umudendezo w’igihugu!

Muri urwo rwego rero, ishyaka P.S. Imberakuri ryamaganye iryo totezwa rikorerwa umukuru waryo, cyane ko atari ubwa mbere;
Kandi bikaba binasa neza n’izindi manza zagiye zibaho zo kumvisha gusa abatavugarumwe na FPR Inkotanyi; urugero rworoshye kumva ni nk’urubanza rw’uwahoze ari président w’u RWANDA bwana PASTEUR BIZIMUNGU na Charles NTAKIRUTINKA, ubwo bafungwaga bahamijwe icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi; ariko urukiko rukabahamya icyi cyaha rutagaragaza n’umugizi wa nabi n’umwe ugize uwo mutwe!

Mu izina rya président-fondateur wa P.S. Imberakuri,

Jean Paul KAYIRANGA,

Umunyamabanga uhoraho n’Umuvugizi w’Ishyaka PS IMBERAKURI mu mahanga.