Impinduka abanyarwanda banyotewe ikomeje kubangamirwa

Seth Sendashonga

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Ku wa gatatu tariki 13 Werurwe 2024 nibwo Urukiko rukuru rwa Kigali rwafashe umwanzuro wo kutakira ubusabe bwa Madame Victoire Ingabire wasabaga guhanagurwaho ubusembwa, ibyari kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza ku myanya itandukanye ihatanirwa mu matora harimwo n’umwanya wa Perezida wa Repubulika, ayo matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ibi bibaye kandi nyuma y’ikinamico rya FPR, ryabaye ku wa gatandatu tariki ya 9 werurwe 2024, aho iryo shyaka ryashyize ku mugaragaro umugambi wa Perezida Paul Kagame wo kwiyamamariza mandat ya kane muri ayo matora.

Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda bose no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :

1) Birababaje kuba u Rwanda rumaze imyaka 30 mu butegetsi bw’igitugu burangwa n’ubwicanyi, iterabwoba no guhungeta abanyarwanda, tutaretse no kuyogoza akarere mu ntambara zitarangira, ubwo butegetsi bukaba buri mu maboko y’umuntu umwe, Jenerali majoro Paul Kagame, utagira isoni zo kuvuga ko muri iyo myaka yose yitegereje akabona mu Rwanda nta wundi muntu abona wagira ubushobozi bwo kumusimbura.

2) Institut Seth Sendashonga, nk’uko yabitangaje kenshi mu nyandiko yagiye ishyira ahagaragara no mu biganiro yagiye ikora ku maradiyo anyuranye, isanga igihugu cyacu gikeneye byihutirwa impinduka nyayo mu miyoborere yacyo, hagamijwe kugarura ubwisanzure mu mibereho ya buri muturage, kurwanya ubukene, inzara n’akarengane bikabije, kubanisha neza abanyarwanda ubwabo ndetse no kugarura umubano mwiza n’ibihugu bidukikije ari nayo nzira yo kurangiza ziriya ntambara Perezida Kagame yashoje mu burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika Iharandira Demokarasi ya Kongo, ubu iteye impungenge cyane ikaba ari iyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho buri munsi ihitana abana b’u Rwanda benshi ndetse n’abavandimwe bacu bo muri Kongo.

3) Institut Seth Sendashonga irashimangira ko uruhare rw’abanyaporitiki badakorera mu kwaha kwa FPR ari ngombwa kugirango ibibazo bitakemuwe mu myaka 30 ishize bishobore kwitabwaho.

Hari abanyarwanda benshi baba mu buhungiro hirya no hino ku isi bashinze amashyaka ya politiki ariko ntibashoboye kuyandikisha mu Rwanda kugirango babashe kuhakorera imirimo ya politiki nk’uko itegekonshinga ribiteganya.

Ni muri urwo rwego, mu mwaka wa 2010, Madame Victoire Ingabire Umuhoza wabaga mu gihugu cy’Ubuholandi yemeye gusiga umuryango ndetse n’akazi keza yakoraga ataha mu Rwanda yizera ko ashobora kwandikisha ishyaka rye bityo akabasha guharanira impinduka mu nzira y’amahoro. Kuva icyo gihe ubutegetsi bw’i Kigali, bukoresheje ibyo Perezida Kagame yise urukuta rw’amategeko, bwamuhimbiye ibyaha bidafite ishingiro, ndetse ubucamanza bukorera mu kwaha kw’ ubwo butegetsi bumukatira igifungo cy’imyaka 15.

Nyuma yo gufungwa imyaka 8, Madame Victoire Ingabire Umuhoza yaje guhabwa icyiswe « imbabazi z’umukuru w’igihugu » avanwa muri gereza ariko mu by’ukuri akomeza kuba imbohe kuko adashobora gusohoka mu gihugu ndetse n’ishyaka yashinze, Dalfa Umulinzi, rikaba ritemerewe gukora.

Icyemezo urukiko rukuru rwa Kigali rwafashe tariki ya 13 Werurwe 2024 ruvuga ko agifite ubusembwa butuma adashobora kwiyamamriza imirimo ya politiki ntabwo kibangamiye Victoire Ingabire Umuhoza wenyine, icyo cyemezo ni ikimenyetso gikomeye ubutegetsi bwa Kagame bwerekanye cy’uko nta gahunda bufite yo kwemerera abanyarwanda ubushobozi bwo kwihitiramo abayobozi.

4) Kuba Perezida Kagame yarabwiye abagize kongre ya FPR ko bagomba kwishakamo umuntu uzamusimbura muri mandat itaha akongeraho ko uwo muntu agomba kuba ari hagati y’imyaka 30 na 40, Institut Seth Sendashonga isanga iryo ari irindi kinamico ririmo gutegurwa kuko aho Kagame ashaka kuganisha harumvikana. Iriya myaka avuga niyo abana be babarirwamo. Ku ruhande rumwe bikaba bibabaje kubona Kagame atinyuka kubwira abanyarwanda ko nta wundi wabasha kuyobora kiriya gihugu uretse we cyangwa abamukomokaho, ku rundi ruhande bikaba bikwiye gutuma abo banyarwanda bisuzuma bakareba kuba basuzugurwa kariya kageni niba bo ubwabo nta ruhare babifitemo.

Perezida Kagame akoze muki ? Afite uwuhe mwihariko utuma yumva nta wundi munyarwanda wamusimbura mu buyobozi bw’igihugu ? Ese abamwumva abasuzugura kuriya bagakoma amashyi y’urufaya bo nta soni bibatera ?

5) Abanyarwanda bakwiye kwamaganira kure kandi bakaburizamo umugambi wo guhindura ubutegetsi bw’igihugu cyabo umwihariko w’umuryango runaka nk’uko byahoze ku ngoma ya cyami. Igihugu cyacu kigomba kuyoborwa n’abantu berekanye ko babifitiye ubushobozi kandi bihitiwemo n’abaturage ubwabo biciye mu matora adafifitse.

Ibi bisaba ko abanyarwanda bumva ko umukuru w’igihugu agomba kuyobora mandats zitarenze ebyiri nk’uko itegekonshinga ribiteganya. Amahoro arambye y’u Rwanda azubakirwa mbere na mbere kuri iyo ngingo yo kubaha ibiteganywa n’amategeko ( Etat de droit). Ni muri urwo rwego Institut Seth Sendashonga ishishikariza abanyarwanda kudacika intege, bakazirikana ko guharanira demokarasi nyayo no kubaka igihugu buri munyarwanda yakwisanzuramo ariwo murage mwiza dushobora kuzaraga abazadukomokaho.

6) Institut Seth Sendashonga irashimira ibihugu by’inshuti n’abagiraneza bateye inkunga u Rwanda kugirango rubashe kwiyubaka nyuma y’amahano yarubayemo mu w’1994. Birakwiye ariko kuzirikana ko gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bumaze imyaka 30 bukora amarorerwa anyuranye, harimo kwica abaturage, kubanyereza, kubica urubozo, kubakenesha, kubashora mu ntambara z’urudaca barwana n’ibihugu by’abaturanyi, ibyo byose bigakorwa urubuga rwa politiki rufunze, nta bundi buryo bwo guhindura ubwo butegetsi mu mahoro, gukomeza kubutera inkunga ni uguhemukira abanyarwanda kuko iyo nkunga nayo ihinduka intwaro yo kubahonyora.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 15/03/2024

Jean-Claude Kabagema,
Perezida wa ISCID asbl