Leta y’U Rwanda yasabye ibisobanuro Amerika ku kibazo cya Congo.

Kigali, Rwanda, 19 Gashyantare 2024 – Leta y’U Rwanda yatangaje ko ifite umugambi wo gusaba ibisobanuro Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byatangajwe bijyanye n’ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impungenge zayo binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Ryagaragaje ko hari ukutumvikana mu gisubizo mpuzamahanga, cyane cyane kunenga ko hatitawe ku masezerano ya Luanda na Nairobi agamije kugarura amahoro muri DRC. Aya masezerano yagezweho I Luanda muri Angola, na Nairobi muri Kenya, yari agamije gukemura amakimbirane no kugarura umutekano muri ako karere.

Leta y’U Rwanda ishinja guverinoma ya DRC kongera ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igamije kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 n’abasivili b’Abatutsi bo muri Congo, bityo bikaba bihonyora amasezerano y’amahoro. Itangazo ry’u Rwanda ryerekana ubufatanye buri hagati ya DRC n’Ingabo za FDLR.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ibikorwa bya DRC bitarimo bihonyora imigambi y’amahoro y’akarere gusa, ahubwo binashyira mu kaga umutekano w’igihugu cya Rwanda binyuze mu guteza imbere urwango, ivangura rishingiye ku bwoko, n’urugomo. Ishinja DRC kwinjiza abagize FDLR mu ngabo zayo.

Itangazo rya Leta y’U Rwanda rinavuga kandi ku itangazo riherutse rya Departement ya Leta ya Amerika ryo ku itariki ya 17 Gashyantare 2024, Leta ya Kigali ivuga ko ritavuga ukuri ku biri kuba kandi rikaba ritandukanye n’ibyemezo bya dipolomasi byafashwe mbere. Leta y’U Rwanda irashaka kumenya niba iri tangazo rya Amerika rishatse kuvuga impinduka muri politiki yayo mu karere cyangwa niba ari ukutumvikana mu nzego zayo.

Byongeye kandi, Leta y’U Rwanda iributsa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba nyuma y’iyicwa ry’abakerarugendo umunani, barimo Abanyamerika babiri, kandi ikibaza ku cyizere Amerika yagirirwa nk’umuhuza mu karere k’ibiyaga bigari. Ibivugwa na Leta y’U Rwanda ariko bihabanye n’ukuri kuko ubutabera bw’Amerika bwafashe icyemezo cyo kurekura no gutuza muri Australia abahoze ari abanyamuryango ba ALIR, bari bahanaguweho ibyaha n’urukiko rwa Amerika hashingiwe ku bimenyetso bya DNA n’ibirego by’iyicarubozo bakorewe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda. Abakurikiranira hafi ibibera mu karere bahamya ko ubwicanyi bwibasiye ba mukerarugendo muri Bwindi bwakozwe n’inzego z’ubutasi za Leta y’U Rwanda mu rwego rwo kwangiza isura ya ALIR mu rwego mpuzamahanga.

Iki cyifuzo cyo gusobanuza cyatanzwe na Rwanda kije mu gihe hari ibirego bituruka muri DRC no ku rwego mpuzamahanga bashinja Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23, ibirego Leta y’U Rwanda ihakana, ikavuga ko ikibazo ari icya DRC ubwayo kandi ko cyakagombye gukemurwa imbere mu gihugu.