GUVERINOMA YA RUBANDA : MINISTRE MUSHYA W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU, UMUTEKANO N’ITERAMBERE RY’UMURENGE.

Joseph NAHAYO

Ibyemezo by’inama idasanzwe ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yo kuwa 19/11/2017

I. Ku cyumweru tariki ya 19/11/2017 i Paris mu Bufaransa hateraniye inama idasanzwe ya Guverinoma y’u Rwanda iyoborwa na Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA, Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Umurongo w’ibyigwa wariho ingingo ebyiri :

 1) Kunoza inzego zigize Guverinoma,

 2) Raporo y’ibimaze kugerwaho muri Minisiteri y’Ubutabera

 II. Abagize inama bamaze kungurana ibitekerezo bafashe imyanzuro ikurikira:

1.Abagize inama bagejejweho kandi bashima aho imirimo y’inzego za minisiteri y’ubutabera igeze cyane cyane ku bijyanye n’itegurwa ry’amadosiye ya mbere y’abakekwaho ibyaha bikomeye byabangamiye rubanda ku buryo budasanzwe azashyikirizwa Urukiko Rwa Rubanda.Inama ya Guverinoma yasabye Nyakubahwa Minisitiri w’ubutabera kwihutisha ibyo bikorwa, gutunganya inyandiko za ngombwa Guverinoma ikeneye no kuyigezaho bidatinze abakandida ntamakemwa kandi bafite ubushobozi ku mwanya w’Umushinjacyaha mukuru.

2.Abagize inama bose bemeje ko Bwana Joseph NAHAYO agirwa « Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Umutekano n’Iterambere ry’umurenge ». Bwana Joseph NAHAYO akazarahirira imirimo ye mishya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

III. Joseph NAHAYO ni muntu ki ?

Bwana NAHAYO Joseph yavutse taliki ya 12 Ugushyingo mu 1973. Avukira mu Kagari ka SAHARA, Umurenge wa BUSOGO, mu Karere ka MUSANZE, (Ruhengeri),Intara y’Amajyaruguru.

Amashuri abanza yayize i BUSOGO, ayisumbuye ayiga i SHOGWE. Ubu afite impanyabushobozi mu bijyanye n’imboneza mubano (Graduat en assistance sociale) yakuye muri Haute École de la Communauté française de Belgique de Mons, Province du Hainaut. Afite kandi na Master en politiques économiques et sociales yakuye muri Université Catholique de Louvain.

Bwana NAHAYO  Joseph arubatse afite umugore n’abana 3. Ni umugabo w’inyangamugayo, usohoza inshingano ze atiganda, ukomera ku masezerano yagiranye na bagenzi be.

Intego imuhora ku mutima ni : Ugutinyuka, tugatinyurira n’abandi gufatanya na « Rubanda igooka » mu bikorwa byo kwigobotora ingoyi y’ « Agatsiko k’Abanyamurengwe Bagashize ». Iki ni igihe gikwiye cyo guhaguruka tukirwanaho nk’abenegihugu kuko nta wundi ubitubereyemo.

Uwakwifuza kugeza ubutumwa kuri Nyakubahwa Joseph NAHAYO yanyura muri izi nzira:

Tel: 0032496768804

Email: [email protected]

Tumwifurije gusohoza neza inshingano.

 

Bikorewe i Paris kuwa 20/11/2017

Chaste GAHUNDE

Minisitiri w’itangazamakuru,

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.