Dr Harebamungu Mathias yatangiye kwimenyereza umwuga wo kwiga kogosha

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias ngo yatangiye kwimenyereza umwuga wo kwiga kogosha abitewe nuko ngo nta mwuga n’umwe usuzuguritse ubaho.

Ubwo yakoranaga inama n’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli yo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi, tariki 18/10/2012, yabibatangarije abashishikariza kutagira umwuga n’umwe mu buzima basuzugura cyangwa ngo babone abahisemo kuwiga ngo babahe agaciro gake.

Dr Harebamungu yavuze ko nta mwuga mubi ubaho mu buzima asobanura ko iyo uzi ikintu kimwe uba ukeneye no kunguka ubumenyi mu bindi.

Ati “Iyo uri dogiteri uba ukeneye uwagupondera sima waba mwarimu ugakenera uwagufasha gusakara inzu yawe bigakomeza bityo ariko uramutse ibizi ntacyo byaba bigutwaye kuko byaba ari amahirwe”.

Ashingiye kuri izo ngero Dr Harebamungu yagize ati: “Ubu nanjye ndi kwimenyereza kwiga kogosha mu ishuli ry’ikoranabuhanga rya Kicukiro”.

Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli mu ntara y’Amajyepfo bakimara kubyumva byabatunguye ariko umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yabasobanuriye ko aho isi yerekeza buri muntu azaba asabwa kuba intyoza mu bumenyi runaka bityo abadafite icyo babiziho bikabahenda.

Avuga ko mu bihugu byateye imbere abanyamwuga babayeho neza ndetse bikaba bibatungiye imiryango.

Ati: “Muri mwe ninde utarahamagara umufundi ngo atangire umwake amafaranga ku cyo wifuza ko amukorera hanyuma wakumva ari menshi ugatangira kumuhendahenda ngo akugabanyirize ibiciro”?

Ibyo Dr Harebamungu asanga biterwa n’uko ibyo ushaka ko agukorera wowe ubwawe uba utabyishoboreye ngo ariko uramutse ibyishoboreye ntibaguca ayo mafaranga usabwa yose wabanje no kumuhendahenda.

Abantu biga imyuga nta bwo baba barananiwe n’ubuzima ahubwo ni imyumvire ikiri hasi abantu bayifiteho ariko ba nyirayo bo irabatunze; nk’uko Dr Harebamungu Mathias yabisobanuriye abo barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Kigali today