Hashize imyaka irenga ibiri Bwana MUTARAMBIRWA Théobald atagaragara mu bikorwa by’ishyaka PS IMBERAKURI

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 003/P.S.IMB/013

Rishingiye ku nyandiko zikomeje gusohoka mu binyamakuru bitandukanye aho bigaragara ko Bwana MUTARAMBIRWA Theobald wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PS IMBERAKURI kugera mu Ugushyingo 2010, izo nyandiko zikaba zimenyekanisha ko uyu MUTARAMBIRWA Theobald ngo ari umuhuzabikorwa w’ “IHURIRO RIHARANIRA KUBOHOZA URWANDA”, FCLR-UBUMWE, ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, n’IMBERAKURI by’umwihariko ibi bikurikira:

1. Nk’uko bigaragara ku mugereka w’iri tangazo, MUTARAMBWIRWA Théobald yashyizwe mu majwi ubwo mumpera z’Ugushyingo 2010 hasohokaga irindi tangazo rifite umutwe ugira uti : « RASSEMBLEMENT POUR LIBERATION DU RWANDA-UBUMWE» (RLR-UBUMWE), «RWANDESE LIBERATION-RALLY-UBUMWE »;
2. Icyo gihe, nk’uko twabisobanuye niba koko Bwana MUTARAMBIRWA Theobald hari aho yari ahuriye n’iryo tangazo, yabikoze kugiti cye. Ibyo nibyo byatumye inzego z’ishyaka zibifitiye uburenganzira zimusimbura we n’abandi bayobozi batari bagishobora gukomeza imirimo yabo kubera impamvu zitandukanye. Komite Nkuru y’ishyaka rero ikaba yaratowe kuri 13 Kanama 2011 ;
3. Hashize rero imyaka irenga ibiri Bwana MUTARAMBIRWA Théobald atagaragara mu bikorwa by’ishyaka PS IMBERAKURI,bityo rero kugeza ubu nta mwanya afite mu ishyaka PS Imberakuri kuburyo ibyo akora byakwitirirwa ishyaka yahozemo cyangwa ngo byitirirwe abayobozi bashyizweho n’inama nkuru y’igihugu ;
4. Kuba kandi ikinyamakuru AfroAmerica Network mu nkuru yacyo http://www.afroamerica.net/AfricaGL/2013/02/08/rwandan-social-party-ps-imberakuri-launches-armed-opposition/ kivuga amwe mu mazina y’abayobozi b’ishyaka barimo Bwana Jean – Baptiste RYUMUGABE.ngo baba bafatanyije na Bwana MUTARAMBIRWA Théobald muri kiriya gikorwa ntakindi bigamije usibye kugerageza gukomeza gukoma mu nkokora ishyaka ry’IMBERAKURI bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kigali. Iyi nkundura yo kwibasira abayobozi b’ishyaka ikaba yarakajije umurego nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Madamu Immakulata UWIZEYE KANSIIME atangiye ikiganiro mbwirwa ruhame i Bruseli mu Bubiligi ari kumwe n’uhagarariye ishyaka ku mugabane w’i Burayi, Bwana Jean – Baptiste RYUMUGABE;.
5. Nyuma y’itangazo n° N° 002/P.S.IMB/013 ryo kuwa 30 Mutarama 2013 rigaragaza uko kwibasirwa kw’abayobozi b’ishyaka, amakuru yatugezeho n’uko abo inzego z’ubutasi za FPR zaganiriye nabo bose zababazaga ku buzima bwite bwa Bwana Jean – Baptiste RYUMUGABE. Biragaragara rero ko icyo zari zigamije ari iki. Umuntu yakwibaza aho iyi nkuru ihuriye n’indi yasohotse kuri iki kinyamakuru kuwa 27 Mutarama 2013 yitwa : http://www.afroamerica.net/AfricaGL/2013/01/27/ex-rwandan-ambassador-and-minister-setting-up-armed-opposition/
Kuba twarashyizeho ishyaka PS IMBERAKURI twashyize imbere kugeza ku banyarwanda demukarasi inyuze mu mahoro kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Ibyo nibyo bitera ubwoba Leta ya Kigali ikaba irimo gushakisha amaturufu yose yo kugirango ibone uko isenya burundu ishyaka ry’IMBERAKURI iryitirira imitwe y’ingabo. Ishyaka ry’Imberakuri ryongeye gusaba abifuriza u Rwanda amahoro kutarangazwa n’ibi, ahubwo bagakomeza gushyira imbere impinduka y’amahoro yatangiye.

Bikorewe i Kigali, kuwa 09/02/2013

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere