U RWANDA RWIZA RUBEREYE BOSE (igice cya kabiri)

Mu nkuru yacu iheruka twabagejejeho, twabemereye ko tuzabagezaho URUHARE RWA BURI MU NYARWANDA KUGIRA NGO U RWANDA RUBERE RWIZA BOSE.

URUHARE RW’ABANYARWANDA

Muri iyi nyandiko ikubiyemo ubuhanuzi bugamije gutanga icyerekezo gikomeza imihindurire y’ibyahabwa agaciro nya mukuru ku banyarwanda ubwabo, u Rwanda no ku bayobozi bw’u Rwanda muri iki gihe.

U Rwanda n’abanyarwanda bikwiye gusubizwa agaciro, kugira ngo u Rwanda rwiza rubereye abanyarwanda bose turugereho. U Rwanda rukwiye kuba urugo rw’ituze rukwiye guturwamo n’abanyarwanda b’amoko yose kandi b’ingeri zose, urugo ruzira imiborogo n’induru, rutemba amata n’ubuki aho gutemba imivu y’amaraso n’amarira, urugo rusangira ibyiza byarwo.

U Rwanda ntirukwiye kubera umunyarwanda urugo rumwica, ahubwo rwagakwiriye kuba rumurengera kandi akarubonamo ihaho akeneye.

Umunyarwnda ntiyagakwiye kuba atinya kuba mu rwamubyaye ngo ahunge arube kure, ahubwo rukwiriye kumubera aheza ho gutaha akahaba atuje, atunze kandi atekanye.

Ntabwo umunyarwanda yagakwiriye kuba abura aho yerekeza kuko yabujijwe gusohoka mu gihugu ngo atamenya uko hanze hasa, ibihakorerwa cyangwa atajya kwifatanya n’uwo abayobozi b’igihugu bita umwanzi.

Ubucakara no kuba impunzi mu gihugu cyawe, ibyo bisigaye mu bihugu bicye ku isi, mu Rwanda ho iyi n’iturufu ikomeye ituma FPR-INKOTANYI irama k’ubutegetsi kuko ntaho abayirwanya bayituruka.

Umuturage ntabwo ashobora kuvuga icyo atekereza ku miyoborere y’Igihugu, ugize ngo aravuze ashinjwa jenoside cyangwa ingengabitekerezo yayo, bitabaye ibyo bakavuga ko ari umwanzi w’Igihugu arwanya Leta na gahunda zayo.

Umunyarwanda yagakwiye kuba yishimira ko yishyiriyeho abayobozi yitoreye adahaswe kandi bumukorera, ahabwa ubutabera buzira amakemwa, budakorerwamo kandi bukorwa kuri bose, aha nta busobanuro na buke Leta ya FPR-INKOTANYI yatanga ko icira imanza abakoze jenoside, ikareka abishe abihayimana i Gakurazo, abishe abaturage bahungiye muri stade i Byumba, abaturage biciwe i Kibeho, abishe abaturage ku Gisenyi na Ruhengeri, abishe abaturage ku Kibuye, i Gitarama, Butare, Kibungo, Cyangungu na Kigali Ngali, abishe abantu muri za kasho (prisons) hirya no hino mu gihugu barashwe kugeza ubu nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane ababishe, abaguye mu nama zatumiwe n’abayobozi, maze ibi ukabirengaho ukavuga ngo u Rwanda n’Igihugu gifite ubutabera, kiha agaciro kandi kirengera uburenganzira bwa muntu. Birababaje kandi biteye agahinda k’umunyarwanda wese ukunda igihugu cye.

Abo FPR ivuga ko ibahaye ubutabera bagahabwa burundu cyangwa burundu y’umwihariko uwo bagiriye impuhwe bakamukatira imyaka 15 y’igifungo agakora na TIG kandi hakagurishwa imitungo ye n’ibindi.

Abanyarwanda benshi baheze ishyanga kubera ko batizeye umutekano wabo n’ubutabera bahabwa, cyane ko n’ababo bishwe batigeze bagira kivugira, benshi nti bahabwe n’uburenganzira bwo gushyingura ababo bishwe.

Abazi amateka ya FPR-INKOTANYI batubwira ko kimwe mu byatumwe bafata intwaro n’ikibazo cy’ubuhunzi cyarimo ariko abayobozi b’igihugu b’iki gihe wagira ngo amateka ntacyo abigisha, dore ko ntacyo bakora ngo icyo kibazo gikemuke kuko ibyo bashakaga babigezeho.

Iyo witegereje neza imikorere ya FPR-INKOTANYI, uko iyoboye u Rwanda kuva yagera ku butegetsi bintera kwibaza ngo: u Rwanda rurava he, rugeze he kandi rurajya he?

Buri wese afite igisubizo yatanga kuri buri kibazo, akurikije ubushishozi bwe n’ubunararibonye bwe, kuri njyewe mbona ko u Rwanda rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve, rugeze aharindimuka dore ko n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME nawe yivugiye mu ijambo rye ko agejeje u Rwanda k’umuteremuko, byumvikane neza ko iyo manga rugezeho ni hatabaho gutabara kwa buri wese cyangwa gutanga umusanzu kwa buri mu nyarwanda ngo turukize, aho tujya ni habi kandi ingaruka mbi nitwe, n’imiryango yacu n’abana bacu zizageraho.

Ibibazo abanyarwanda dufite muri iki gihe duterwa n’ubuyobozi bubi bwa FPR – INKOTANYI birasaba ko buri munyarwanda wese aho ari hose adakwiriye kwifumbata ngo akomeze arebere, umusanzu wa buri wese urakenewe kugira ngo u Rwanda ruve ku manga barushyizeho.

Ibi bibazo byose abanyarwanda duhura nabyo n’ingaruka zabyo, byanteye kwibaza na none niba abanyarwanda bashobora kugira icyo bakora kugira ngo bahindure u Rwanda rwiza, rubereye bose?

Kuri iki kibazo byansabye gutekereza, nsubira mu mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda, mfata umwanya nsesengura ibibazo twe abanyarwanda duhura nabyo n’ingaruka zabyo nasanze igisubizo ari yeeee ariko mu gihe : abanyarwanda twese twemeye gushyira hamwe nk’umuntu umwe, tukarenga ibibazo bidutanya ( amoko n’uturere, kwikubira ubuyobozi, guheza abandi,…) twigishwa n’abanyapolitiki bifuza kugira abanyarwanda ibikoresho kugira ngo bagere ku nyungu zabo, kugira ubutabera bwigenga kandi butanga serivisi inoze kuri bose, gutsinda ikibazo cy’urwikekwe no kwishishanya kw’abanyarwanda, kwemera gusangira inyungu cyangwa ibyiza by’igihugu ( ubuyobozi n’ubukungu bw’igihugu,…), abanyarwanda turasabwa kuvugisha ukuri no kugira umutima ubabarira (gutanga imbabazi).

Mu gihe abanyarwanda bazaba bageze kuri uru rwego nta kabuza u Rwanda ruzahinduka igihugu cyiza kandi rubereye bene kanyarwanda. Buri wese rero arasabwa umusanzu we atitaye ku moko, uturere, ubukene, ibibazo yahuye nabyo, aho ari n’ibindi.

Iyo usomye neza muri Bibiriya yera cyangwa Ntagatifu mu gitabo cya Daniyeli 9:3-6, 11-14, umutwe w’aya magambo uvuga ngo “ Daniyeli yatura ibyaha by’ubwoko bwabo” havuga ngo “ Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu. Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturira nti “Nyagasani Mana nkuru y’igitinyiro, ikomeza gusohoza isezerano no kugira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo. Twaracumuye tuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n’amateka yawe. Nti twumviye abagaragu bawe b’abahanuzi, bajyaga babwira abami bacu n’abatware bacu naba sekuruza bacu, n’abantu bo mu gihugu bose mu izina ryawe…….Nikoko Abisirayeli bose baciye ku mategeko yawe, bariyobagiza kugira ngo batumvira. Nicyo cyatumye dusandazwamo umuvumo n’indahiro, byari byanditswe mu mategeko ya Mose Umugaragu w’Imana kuko twagucumuyeho. Maze ikomeza amagambo yayo yatuvuzeho, no ku bacamanza bacu baduciraga imanza, ubwo yatuzaniraga ibyago bikomeye kuko nta handi munsi y’ijuru higeze hagenzwa nk’uko i Yerusalemu hagenjwe. Ibyo byago byose byadusohoyeho nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, nyamara ntabwo twinginze Uwiteka Imana yacu ngo itugirire imbabazi, ndetse nti twareka gukiranirwa kwacu ngo tumenye iby’ukuri byayo. Nicyo cyatumye Uwiteka atugenera ibyo byago akabiduteza, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo ikiranuka mu mirimo yayo yose ikora, ariko twe nti tuyumvira.

Daniyeli yarimo asenga Imana yatura ibyaha Abisirayeli bakoze, yicishije bugufi, ariyiriza, yambara n’ibigunira kandi ibyo yasabye Nyagasani yarabyumvise Imana ibabarira Abisirayeli.

U Rwanda n’abanyarwanda twarabwiwe, twarahanuriwe, abahanuzi batanze ubutumwa bahawe ariko twavuniye agati mu ryinyo, ikirangwa mu gihugu cyacu ni amaraso asimbura andi, ukuri kwagiye nk’ifuni iheze, ubutabera bwo ni agahoma munwa, akarengane gasimbura akandi, impfubyi n’abapfakazi nti bagira kivurira n’iyo bafashijwe harobanurwa abo mu bwoko bumwe gusa, …. Ibi birababaje cyane kandi biteye agahinda.

Abakurambere bacu bajyaga batubwira ko “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda”, tugeze ahakomeye Nyagasani akwiriye gutabara abantu be ariko hari n’abavuga ko Imana bayirasiye i Gabiro, abo bo njyewe ntabwo turi kumwe. Imana izi abanyarwanda kandi iracyadukunda.

Twe kwitana ba mwana ku bibazo turimo, ngo dusigane, dushinjanye ku byaha byakorewe u Rwanda n’abanyarwanda hagambiriwe kuducamo ibice, guharabikana no gusigana ibyaha, kwegezayo abandi muri politiki, duharanire icyaduhuza, tureke ubutabera bukore akazi kabwo.

Twe guheranwa n’agahinda duterwa n’ubuyobozi bubi bwa FPR – INKOTANYI bwakagombye kuba buharanira icyateza imbere bene kanyarwanda, ngo twincwe n’uburakari.

Ko bigaragara ko twacumuye haba ku Mana no ku bantu, buri munyarwanda arasabwa iki kugira ngo ikibi gisimbuzwe icyiza:

Kwemera Imana isumba byose, kwicuza no gusaba imbabazi ku byaha twakoreye Imana n’abantu;

Guharanira ko abayobozi b’Igihugu baha agaciro abaturage k’uburyo bungana, ibyiza by’igihugu bigasangirwa na bene kanyarwanda bose ( abahutu, abatwa,abatutsi n’abandi biyemeje kuba abanyarwanda);

Kwishyira hamwe bakavuga n’ijwi riranguruye baharanira ubumwe bwa bene kanyarwanda (abahutu, abatwa n’abatutsi) no kwamagana politiki zibatanya;

Guharanira ko twebwe abaturage twishyiriraho abayobozi twitoreye mu matora adafifitse;

Guharanira demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubutabera bukorera abaturage kandi butanga serivisi nziza kuri bose;

Gushyira ingufu hamwe aho kuzitatanya bakaba umuntu umwe uharanira icyiza aho kwimakaza ikibi no kutaba inkomamashyi kugira ngo bibere ba mpemuke ndamuke;

Kwirinda amacakubiri ayo ariyo yose no kwamagana abayazana;

Kwima amatwi imitwe ya politiki (amashyaka) bigaragara ko aho kugira ngo yunge abanyarwanda ahubwo asa n’aho ahagarariye amoko, uturere, amadini, ….bene ayo mashyaka ntashakira abanyarwanda icyiza, icyo agamije n’amacakubiri, intambara zihoraho zisenya zikica bene kanyarwanda no gusahura umutungo wa rubanda. Kuri iyi ngingo nkeka ko amateka y’amashyaka atwigisha byinshi tudakwiriye gusubiramo.

Dukeneye imitwe ya politike izana ubwiyunge busesuye bw’abanyarwanda, ifite gahunda zisobanutse zitarimo mbereka n’amacenga agamije kwigerera k’ubuyobozi, kuko abanyarwanda barambiwe ko buri gihe iyo habaye impinduka mu gihugu cyacu hari abinjira abandi nabo basohoka tugahora mu ntambara zidashira.

By’umwihariko urubyiruko rukwiye guhaguruka rugaharanira bidasubirwaho ubumwe bw’abanyarwanda bose dore ko ingaruka mbi aribo zigeraho by’umwihariko n’abandi banyarwanda muri rusange.

UMWANZURO

U Rwanda rwaba rwiza kandi rukabera bene kanayarwanda, icyo abanayrwanda dukeneye, n’ituze, amahoro no guha agaciro abanyarwanda basangiye inyungu z’igihugu. Leta ya FPR – INKOTANYI n’abo bafatanyije bari bakwiye kwicara bakisuzuma bakareba icyatuma u Rwanda rubera rwiza bose.

Abanyarwanda dukwiye guhaguruka twese icyarimwe, abahutu, abatutsi, abatwa n’abandi biyemeje kuba abanyarwanda, tugaharanira uburenganzira bwa mwene kanyarwanda ntawipfumbase kugira ngo uburenganzira Leta iriho yimanye tubuharanire.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho uruhare rw’amashyaka kugira ngo u Rwanda rube rwiza kuri bose.

Imana ibarinde kandi ibagirire neza

Isaac MUKESHIMANA
E-mail: [email protected]